RFL
Kigali

Isi yose yarabunamiye! Ibyamamare 5 byatabarutse kuri Noheli

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:24/12/2023 7:36
0


Bamwe mu byamamare bakunzwe mu myuga itandukanye ku Isi bitabye Imana ku munsi mukuru wa Noheli, kandi bari biteze ibyishimo no gusoza umwaka mu munezero, ariko ibyiza n'ibibi byo bihora bisimburana



Dore bamwe mu byamamare bitabye Imana ku munsi mukuru wa Noheri, Isi yose ikababazwa n'urupfu rwabo:

1. Charlie Chaplin


Umunyarwenya Charlie Chaplin wakunzwe binyuze mu gutambutsa urwenya bucece atavuga,yitabye Imana Ku ya 25 Ukuboza 1977. Mu gitondo cya Noheli umugore wa nyakwigendera Charlie Chaplin yagize ati " Umugabo wanjye yaruhukiye mu mahoro akikijwe n'umuryango".

Charlie Chaplin yavutse kuya 16 Mata 1889 ,yazize indwara yo guturika udutsi y'ubwonko.

2. James Brown 


James Brown yapfuye tariki ya 25 Ukuboza 2006. Uyu muhanzi yapfuye azize indwara zitandukanye zirimo Kanseri n'umutima. Abagize umuryango we batangaje bagira bati " Imana yemeye ko agenda kuri uyu munsi. Imana yemeye ko ajya kuririmbana na Yesu ku ivuka rye mu ijuru".

James Joseph Brown umuhanzi w'umunyamerika, yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo I Got You, Living in America, It's Man's World, Please, Please, Please, The Pay Back, Get Up Sex Machine n'izindi.

3. George Michael 


Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, George Micheal ni umwe mu bahanzi bagurishije indirimbo nyinshi zirenga miliyoni 100. Uyu muhanzi w'umwongereza yapfuye kuya 25 Ukuboza 2016 azize indwara y'umutima.

Mbere yo gupfa yateguye ubusitani bwo hafi y'inzu yiteguye umunsi mukuru wa Noheli, gusa ku bw'amahirwe make apfa ku munsi nyirizina w'ibirori .

4. Eartha Kitt


Uyu mugore wari umunyamerika w'umuririmbyi, umubyinnyi, akaba nk'umukinnyi wa filime, yapfuye tariki 25 Ukuboza 2008 azize kanseri. Kitt yavutse kuya 17 Mutarama1927, yitaba Imana ku munsi mukuru wa Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2008.

Yakunzwe mu ndirimbo zirimo I love Men, Where is My Men, This My Life n'izindi.

5. Helen Joseph


Helen Joseph wakomokaga muri Afurika y' EPFO, yaharaniye uburenganzira bw'abirabura mu bihe bitari byoroshye, ndetse yabaye umuvugizi w'abagore benshi aharanira n'uburenganzira bwawo.

Uyu mwiraburakazi wapfuye ku munsi wa Noheli,yafunzwe kenshi avuganira bene wabo ubwo bakandamizwaga, ndetse we na Nelson Mandela bafunzwe kenshi barenganywa, gusa ikibabaje ni uko Nelson Mandela yayoboye yaramaze kwitaba Imana.

Kuya 8 Mata 1908 nibwo Helen Beatrice Joseph yavutse, tariki ya 25 Ukuboza 1992 yitaba Imana azize indwara ya " Stroke" 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND