RFL
Kigali

Yago yahishuye ko se yiganye na Perezida Kagame muri Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/12/2023 7:43
0


Nyarwaya Innocent [Yago Pon Dat] yakomoje ku mpamvu y’impano yahaye ababyeyi be ko ari urukundo bakunda Perezida Paul Kagame.



Ubwo Yago yateguraga igitaramo yagaragaye ari kumwe n’ababyeyi be mu mashusho yo kucyamamaza, ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi.

Nyuma yaje gutangaza ko ababyeyi be bazitabira iki gitaramo cye yamurikiyemo Album ya mbere yise "Suwejo". 

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.

Mu gusoza ijambo rye muri iki gitaramo cye, Yago yafashe umwanya wo gushima ababyeyi be, anabagenera igihangano cy’ifoto ya Perezida Kagame.

Asobanura impamvu yo kuba ariyo mpano yahisemo kubaha, Yago yagize ati: ”Ababyeyi banjye bakunda Perezida Kagame.”

Akomeza agira ati: ”Hanyuma muzehe wanjye twakuze atubwira uburyo yiganye na Nyakubahwa Perezida mu ishuri rimwe, Ntare High School mu gihugu cya Uganda, atubwira ko banize mu myaka [promotion imwe].”

Yago agaragara ko ari ibintu yatangiye kumva ari muto ati: ”Mu kuri ni agahigo buri gihe ambwira, akabwira wa mwana we, "wibuke ko njye niganye na Perezida".”

Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru aheruka kudutangariza ko kubona uburyo Perezida Kagame yifotozanije n’abahanzi akanabakira muri Village Urugwiro, byatumye arushaho kumukunda.

Se wa Yago yize ku ishuri rimwe na Perezida KagameNyina wa Yago yasabiye umugisha umuhungu weYago yahaye ababyeyi be impano y'ifoto iriho Perezida Kagame

AMAFOTO:NGABO SERGE/INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND