Umuhanzi w’ikiragano gishya, Ruti Joël yavuze ko agendana isezerano rya Yvan Buravan nyuma y’uruhare rukomeye yagize kuri Album ye “Musomandera” kugeza n’ubwo baguranye indirimbo, buri umwe ashingiye ku mwimerere wa mugenzi we.
Ruti amaze amezi arenga abiri yitegura igitaramo cye
cyo kumurika iyi Album kizaba ku wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023 mu Intare
Conference Arena.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu
tariki 22 Ukuboza 2023, cyabereye kuri Park Inn, Ruti Joël yavuze ko muri iki
gitaramo azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo nka Mike Kayihura n’abandi
atatangaje bagiye bahurira mu ndirimbo mu bihe bitandukanye.
Imyaka itatu ishize ari umuziki ayifitemo indirimbo
zirenga 23 zirimo izo yakubiye kuri Album ye ya mbere yise “Musomandera” kandi
avuga ko zose kuzaziririmba mu gitaramo abifata nko ‘guhabwa Diplome yanjye ya mbere’.
Ruti Joël avuga ko inzira ye y’umuziki yaharuwe n’ababyeyi
bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n’abandi basore b’Ibihame.
Yanavuze ko gutegura iyi Album byamusabye kwisunga aba
Producer b’abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n’abahanzi barimo
Buravan.
Album ye igizwe n’indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo,
Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza
n’Ikinimba.
Ruti yavuze ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora
Album yise ‘Rumata’ ariko birangira ahinduye Album ayita ‘Musomandera’ kubera
uruhare rwa Buravan.
Yavuze ko Album ‘Rumata’ yari kuba iriho indirimbo za
gakondo ndetse n’indirimbo z’umudiho ugezweho. Akomeza ati “Kubera umuvandimwe
wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa
gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora.”
Rumata avuga ko ubwo yateguraga igitaramo yongeye
gutekereza ku izina rya Album, asanga afiteho indirimbo 10 zisanzwe (modern)
ndetse n’indirimbo 10 z’umudiho ugezweho biba ‘Rumata wa Musomandera’.
Uyu munyamuziki yavuze ko ashingiye ku ruhare Buravan
yagize kuri Album ye, abifata nk’isezerano bagiranye ryo kumugaragaza buri
hantu hose azataramira.
Ati “Ngomba kumwunamira kandi binini cyane, kubera ko
ari no mu gitaramo kinini. Natanze n’integuza ya Buravan ni agaseke
gapfundikiye, ariko ubundi kumwibuka byo birahari…. Ntabwo nkongi nshobora
kumwibagirwa, ubu ngubu nta handi namukura usibye muri njye.”
Ruti avuga ko nawe yagize uruhare rukomeye kuri Album
ya Buravan yise ‘Twaje’, abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko ari ‘umunywanyi
we’.
Yavuze ko ubushuti bwabo bwarandaranze kugeza n’ubwo
baguranye indirimbo. Buravan yakunze indirimbo ‘Impore’ ya Ruti Joel
arayimusaba, undi arayimuha. Ruti Joel nawe akunda indirimbo ‘Nyambo’ ya
Buravan arayimwaka.
Ruti Joel yavuze ko ku rubyiniro azaba ari kumwe na
Kesho Band igizwe n’abantu barindwi bazamucurangira ndetse na Producer X One
The Beat wakoze kuri album ye.
Ibyo
wamenya kuri Ruti Joel
Ruti ni umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa
Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw’umuziki we.
Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana
n’umuco kuva ubwo.
Ijwi ry’uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’
yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.
Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo
y’umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi
ryiza!
Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho
y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki
Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igiswahili.
Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group
byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo
imibyinire gakondo n’ibindi.
Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Ruti Joel yatangaje ko ageze kure imyiteguro yo gukora
igitaramo yatuye umubyeyi we yise ‘Musomandera’
Juru, umuyobozi wa Agura, inzu ifasha abahanzi mu bya
muzika iri gukorana na Ruti Joel, yavuze ko bazakira abandi bahanzi mu gihe
kiri imbere
Ruti Joel yavuze ko afite isezerano rikomeye ryo gukomeza kwibuka no kunamira Buravan wamushyigikiye kuri Album ye ‘Musomandera’
Ruti Joel yavuze ko ku wa 26 Ukuboza 2023 azigaragaza mu bice bitanu muri iki gitaramo
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IMPORE' JOEL YAHAYE BURAVAN
TANGA IGITECYEREZO