Umuhanzi Kilikou Akili ukorera muzika ye mu gihugu cy'u Burundi, yasoje ku mugaragaro amashuri ye yisumbuye mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'Icungamari.
Uyu musore ukiri muto mu myaka ariko ufite ibikorwa binini, yari afite akanyamuneza kadasanzwe mu maso nyuma yo kubona asoje amashuri ye. Akimara kubona impamyabumenyi, yagize icyo atangaza nyuma y'urugendo rutoroshye rw'amasomo yanyuzemo abifatanya n'ubuhanzi.
Uyu musore yagize ati:" Urugendo rw’amashuri ntirwari rworoshye , ariko ndashima Imana ko yanshoboje nkaba ndurangije. Urebye cyangwa ukumva inkuru y’ubuzima naciyemo, biba bigoye kugirango umuntu ashobore kwita ku mashuri ye. Ariko ku bushobozi bw’Imana, mbigezeho.
Kilikou yabonye impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye
Kilikou yakomeje agira ati "Ibyo nize nizera ko bizamfasha mu buzima , mu kwiteza imbere no guteza imbere umuryango wanjye hamwe n’igihugu. Ndashimira umuntu wamfashije muri urwo rugendo, mu kungurira ikayi cyangwa ikaramu, haba no mu kungaburira. Imana ibahe umugisha".
Mu minsi yashize nibwo abantu bamenye ko Kilikou wari icyamamare yakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye. Ni ibintu byatunguye benshi kuko batiyumvishaga ko yaba akiri umwana kuri urwo rugero.
Kilikou avuga ko atari urugendo rwari rworoshye habe na gato
Uyu musore ukunze kuvuga ko yakuriye mu buzima bubi cyane bushaririye, abantu bakunze kumutazira akazina ka 'Ikidoma' bitewe nuko yakuriye ku muhanda ariko nyuma bikaza gucamo akaba ari umuhanzi ukomeye i Burundi no mu karere.
Umwana wakuriye mu buzima bushaririye ubu ni icyamamare muri Afurika
Reba indirimbo 'Ntivyakune' ya Kilikou Akili
TANGA IGITECYEREZO