Umwaka wa 2023 wabaye umwaka w’amateka mu myidagaduro nyarwanda binongera imbaraga mu buryo bumwe cyangwa n’ubundi bishingiye ku bikorwa bikomeye u Rwanda rwakiriye n'uburyo Perezida Paul Kagame yagiye abyitabira anakira bamwe mu bahanzi icyizere n'ibyishimo birushaho kwiyongera.
U Rwanda ubona ko rukomeje gushyira imbaraga zikomeye mu
gukomeza guharanira guteza imbere ubuhanzi ndetse no kuba rwaba igicumbi cya Afurika ushingiye ku bikorwaremezo bikomeje kubakwa umusubirizo n’amasezerano y’igihe
kitari gito yamaze gushyirwaho umukono hagati yarwo n’abafatanyabikorwa
mpuzamahanga batandukanye.
Hamwe n’uyu mujyo, mu 2023 u Rwanda rwakomeje kugenda
rwakira ibikorwa bitandukanye birimo ibirori n’ibitaramo bikomeye nubwo bitari ubwa
mbere Perezida Kagame agaragara ari kumwe n’abahanzi yaba mpuzamahanga cyangwa
bo mu Rwanda ariko binyuranye n'indi myaka byanyuze benshi.
Birumvikana cyane kuko Isi y’ikoranabuhanga yamaze gutera
imbere ku buryo amakuru asigaye yihuta kurusha mbere, bijya gutangira ibyo
kubona Perezida Kagame ari kumwe n’umuhanzi byahereye kuri Christopher Muneza
wasabye ifoto Umukuru w’iguhugu ubwo bahuriraga mu musangiro wo ku wa 02
Nyakanga 2023 hizihizwa imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Uyu muhanzi yagaragaje ko yanyuzwe cyane anavuga ko
akabije inzozi nk'uko yabishyize mu butumwa bwaherekeje ifoto y’amateka
ari kumwe na Perezida Kagame ati”Ibihe bitazibagirana kubasha kwifata ifoto ndi
kumwe n’uwo mfatiraho icyitegererezo.”
Nyuma gato mu bihe by’iserukiramuco ngarukamwaka rya GOA
[Giants Of Africa] no mu bihe by’umuhango mpuzamahanga w’itangwa ry’ibihembo bya
Trace Africa hari abahanzi barimo ababanyarwanda nabo babashije kugira amahirwe
n’umugisha wo guhura bakanabasha gukora mu biganza bya Perezida Kagame ari nabo
tugiye kugarukaho.
1.Naseeb
Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz]
Uyu muhanzi w’imyaka 34 n’abana 4 barimo n’abatatu aheruka
gutembereza u Rwanda, ubwo yataramiraga abitabiye GOA hari tariki 13 Kanama 2023, nyuma yo kuva ku rubyiniro hagiye hanze amafoto ari kumwe na Perezida Kagame
akunze kugaragaza mu bihe bitandukanye ko anyurwa n’imiyoborere ye.
Urugero ni ubwo yari ku rubyiniro rwa GOA yumvikanye
agira ati” Iyo uje mu Rwanda uhita uhakunda, kubera
amahoro, umujyi usukuye ndetse ibintu byose biri ku murongo. Nyakubahwa
Perezida nterwa ishema nawe, mu by’ukuri turagukunda, turagukunda kandi cyane.”
Perezida Kagame na Diamond Platnumz washimangiye ko aterwa ishema n'imiyoborere ye
2.David
Adedeji Adeleke [Davido]
Uyu mugabo w'imyaka 31 umaze kwibaruka abana bagera kuri 6 barimo
umuhungu we umwe uheruka kwitaba Imana, yubatse ibigwi mu muziki w’Isi,yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.
Ntabwo bwar ubwa mbere Perezida Kagame na Davido bahuza ibiganza kuko no mu mwaka wa 2014 ubwo yagenderaga u Rwanda akanahakorera igitaramo Perezida Kagame n’umuryango we bagiye kwakira uyu muhanzi ku kibuga cy’indege.
Davido ni ibintu byamukoze ku mutima icyo gihe ku buryo
mu kiganiro kimwe yatanze yagaragaje ko yishimye bikomeye ati”Ni ibintu biba
bidasanzwe kugera mu gihugu no kubona ikaze rya Perezida.”
Akomeza agira ati”Ndibuka ngera mu Rwanda byari byiza
cyane Perezida yaje kunyakira ku kibuga cy’indege, ibyo bituma numva meze neza
cyane kandi nkishimira ibyo niyemeje.”
Kuwa 18 Kanama 2023 amateka yongeye kwiyandika Perezida
Kagame ahura na none na Davido bagiranye ibiganiro byihariye nubwo hatigeze hatangazwa
ibyo baba barizeho.
3.Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie]
Uyu muhanzi w’imyaka 31 n’abana 2 ku wa 19 Kanama 2023
ubwo yari asoje gutaramira abitabiye GOA hagiye hanze amafoto asuhuzanya na
Perezida Kagame.
Ni ibintu byakoze ku mutima wa Bruce Melodie,agaragaza
ko ari ikintu gikomeye ati”Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo Umuyobozi w’Igihangange
wa Afurika yabihaye umugisha.”
4.Divine Ikubor [Rema]
Uyu musore w’imyaka 23 wamamaye mu buryo bwihuse bitewe
n'indirimbo ye ‘Calm Down’ ubwo yitabiraga Trace Afica Awards ari mu bakiriwe
na Perezida Kagame nyuma y’ibi birori byabaye tariki ya 22 Ukwakira 2023.
Rema nubwo yamaze kugwiza ibigwi yagaragaje ko ari ubwa
mbere mu mateka ahuye n’Umukuru w’Igihugu ati”Mvugishije ukuri uyu ni we
Perezida wa Mbere mpuye na we mu buzima bwanjye.”
Ashimangira iyi ngingo ati”Nta n’ubwo ndahura na Perazida
wanjye, ibi byerekana uburyo yita ku bintu. Si Perezida gusa ni umubyeyi, wita
ku baturage, wita ku buhanzi.”
5.Semana Kevin [Ish Kevin]
Uyu muraperi w’imyaka 23, ari mu bagize amahirwe yo gusoza
umwaka bari mu mubare w’abakoze mu biganza bya Perezida Kagame.
Ibintu yagaragaje ko byamunyuze anashimangira ko
amukunda.
Mu magambo ye ati”Inshuti y’Urubyiruko turagukunda cyane
Nyakubahwa Perezida.”
6.Bwiza Emerance [Bwiza]
Uyu muhanzikazi uri mu bari n’abategarugori bari ku
ruhembe rw’imbere muri iyi myaka, yafashwe n’amarangamutima ubwo yahuraga na Perezida
Kagame imbonankubone.
Yumvikana agira ati”Guhura na Perezida Kagame byari
inzozi, kandi ndabyishimiye cyane, si intangarugero kuri njye gusa, ahubwo ni
intangarugero ku rubyiruko rwose rw’Abanyarwanda n’Abanyafurika.”
Bwiza n’ubu aracyahamya ko atariyumvisha ko yahuye na we
kuko bihora ari bishya nk'uko aheruka kubitangaza mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.
7.Kivumbi King [Kivumbi The 1st]
Uyu musore w’imyaka 25,yishimiye guhura na Perezida Kagame.
Nk'uko bigaragara mu butumwa yasangije abamukurikira
buherekeje ifoto yabasangije.
Yagize ati”Mbega icyubahiro! Inzozi zibaye impamo yego,
Uwo ninjye na Perezida wanjye.”
8.Nomcebo Nothule Zikode [Nomcebo Zikode]
Uyu mubyeyi w’imyaka 38, wamamaye mu ndirimbo ya Master KG,
Jerusalema,ari mu bagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame anafatanya n’abahanzi
bagenzi kumwifuriza umunsi mwiza w’amavuko yizihije ku wa 23 Ukwakira 2023.
9.Rutshelle Guillaume [Rutshelle]
Na we w’imyaka 35, ari mu bahanzi basoje umwaka bahuye
imbonankubone na Perezida Kagame, uyu mukobwa akaba atazanibagirana mu mateka ya
Trace Africa Awards 2023,bitewe n’uburyo yaserutsemo ku rubyiniro, imiririmbire
ye n’imyiyereko yakoze.
10.Angel Mutoni
Uri mu bahataniye ibihembo RFI Prix Decouverte yagaragaje ko yishimiye kuba umwe mu babashije kugira amahirwe yo guhura na Perezida Kagame.
Ati”Umwaka washize nabashije gutaramira imbere y’Umufasha
w’Umukuru w’Igihugu none mpuye na we byanyabyo.”
Uyu mwaka wa 2023 usize amateka avuguruye mu ruganda rw’ubuhanzi n'amasomo kandi bunahawe aho bubarizwaho kugeza ubu dore ko bwashyizwe mu biganza bya Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi.
TANGA IGITECYEREZO