Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Muyango Jean Marie ageze kure imyiteguro yo kumurika Album ye ya kane yitiriye ikivugo cye “Imbanzamumyambi” iriho indirimbo yakoreye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Niyo Album ya mbere agiye kumurika yakoze ari wenyine
adafatanyije n’itorero ‘Imitari’ bakoranye mu bihe bitandukanye cyane cyane mu
bitaramo i Burayi.
Ni Album idasanzwe mu rugendo rw’uyu mubyeyi, kuko
azayimurika ashyigikiwe n’abarimo umuhungu we Inki, mu gitaramo kizabera muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku Cyumweru
tariki 24 Ukuboza 2023.
Ni igitaramo kandi azahuriramo n’umuhanzikazi Nirere
Shanel wamenyekanye nka Miss Shanel, Itorero Inganzo Ngari ryamamaye mu guteza
imbere umuco Nyarwanda, Imitari bakoranye igihe kinini n’abandi.
Album ye yakozweho n'aba-Producer batandukanye, cyane
cyane Producer Pastor P wayikozeho ku kigero cya 85%. Yumvikanaho cyane
ibicurangisho bya Kinyarwanda nk’Inanga n’ibindi.
Iriho indirimbo 12 zirimo nka ‘Karame Uwangabiye’
yahimbiye Perezida Kagame yasubiyemo yifashishije abahanzi icyenda barimo
Massamba Intore, Jules Sentore, Nirere Shanel, Juno Kizigenza, Yvang Ngenzi,
Mani Martin, Yvan Muzik, Bukuri ndetse na Isonga Family.
Hariho kandi indirimbo yahimbiye Umufasha w’Umukuru w’Igihugu
yise ‘Umwiza w’u Rwanda’, ‘Ibirumbo’, ‘Indahiro’, ‘Teka Ikobe’, ‘Nyirabashana’,
‘Mwiza wanjye’ yakoranye na Nirere Shanel, ‘Sibira’ yahuriyemo n’itsinda rya
Angel na Pamela, ‘Cyo ni mumurebe’, ‘Iyizire Ibuhoro’, ‘Izihirwe’ na Yva Ngenzi
ndetse na Batamuriza.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Muyango yavuze ko
bitageze ku gihe kingana n’umwaka mu gutegura indirimbo 12 zose zigize Album
ye; kuko hari indirimbo yagiye yongeramo yari yarakoze mu bihe bitandukanye.
Yavuze ati “Nta n'umwaka! Indirimbo zimwe [Ziriho] ni
indirimbo zagiye zibaho sinzishyire kuri album [zabanje] ngo zisohoke, izindi ni izo
nagiye nkura mu mateka yanjye mu bwana nk'indirimbo 'Ibirumbo' abantu
badashobora gutekereza kuba nayibuka, yewe nabo twabikoranye sinzi ko abakiriho
banabyibuka."
Imvano
y’indirimbo yahimbiye Perezida Paul Kagame
Muyango yavuze ko iyi ndirimbo ifite imvano ikomeye
kugeza ku kuba yarabashije kuyihimba, bikagera nubwo ayishyira hanze.
Yavuze ko yitegereje aho Perezida Kagame yakuye u
Rwanda n'aho arugejeje, umutima umubwira kumutegurira impano yihariye yo kumugenera
Muyango yavuze ko buri wese agira impano yumva
yatanga, kuri we impano y'iyi ndirimbo ayifata nk'ishimwe afite ku Mukuru
w'Igihugu.
Akomeza ati "Mbishoboye buri kwezi hajya hasohoka
indirimbo [Ivuga kuri Perezida Kagame] cyangwa buri cyumweru. Nawe buri munsi
aba afite ibyo yaduhaye..."
Yavuze ko afite indirimbo ebyiri yahimbiye Perezida Kagame
zirimo 'Karame Uwangabiye' iri kuri iyi album, kandi ko yayihimbye ubwo yabaga
mu mahanga.
Muyango asobanura ko iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo
bukomeye, kugeza ubwo mu minsi ishize abahanzi icyenda bamwegereye bamusaba ko
yabemerera bakayisubiramo.
Ati "Ibyo rero kuri njye, si uko nabona uko
mbabwira uko mba numva binshimishije. Gukora ikintu nk'icyo, abantu
bakagikunda, ku buryo yumva yagisubiramo, ntabwo njyewe byandakaza."
Muyango yavuze ko ibihangano bye buri wese ashobora
kubisubiramo, mu gihe yaba yabikunze cyangwa se bamufashije mu rugendo rwe
rw'umuziki.
Muyango yigeze kubwira InyaRwanda, ko igitero cya
nyuma cy’indirimbo ‘Karame Uwangabiye’ yahimbiye Perezida Kagame yacyanditse
atari kumwe na bagenzi be babanaga mu Itorero ‘Muyango n’Imitari’.
Ati ‘‘Umunsi nandika iriya ndirimbo kiriya gitero
nicyo cyayigize iyo iriyo. Igitero cyaje twarangije indirimbo, sinzi ukuntu
nasigaye muri studio nsubira mu bitero numva hari ikindi kije. Abaririmbyi
baragarutse bumvise kiriya gitero baravuga bati iriya ndirimbo yari ipfuye
ubusa.’’
Uko
yageze ku ndirimbo yahimbiye Madamu Jeannette Kagame
Muyango yabwiye InyaRwanda ko indirimbo yahimbiye
Umufasha w’Umukuru w’Igihugu imaze ‘igihe’, kuko yayimutuye ubwo yizihizaga
isabukuru y’amavuko.
Yavuze ko ubwo yayishyiraga hanze ‘bwa mbere’ hari
abayimenye n’abandi batayimenya, yanzura kuyishyira kuri Album kugirango
izagere kure. Ati “Ni indirimbo namuhimbiye ku munsi w’amavuko, imaze igihe,
imaze imyaka.”
Akomeza ati “Ariko ejo bundi ndavuga nti
ibyiza uwayishyira kuri Album ngiye gukora igasohoka n’izindi abantu
bakanayimenya, kuko hari abantu batayizi, pe!
Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Sabizeze’,
asubiza ko atagowe no kwandika iyi ndirimbo, kuko ibyo yaririmbye ari ubuzima
bwa Madamu Jeannette Kagame.
Ati “Hari indirimbo zitavunana! Iyo uvuga umuntu uzi,
ni bintu uzi n’ibikorwa bye uzi, ntabwo uvunika. Si Karame Uwangabiye, navuga
ngo naravunitse se? Kandi mvuga ibikorwa bye, ntegeranyije, ni cyo kintu nakoze….
Ibikorwa by’umuntu aba yakoze, biba ari ibye. Ntabwo ari njye wabimukoreye, mba
mvuga ibikorwa bye.”
Muri iyi ndirimbo, Muyango Jean Marie asingiza Madamu
Jeannette Kagame mu ‘byubahiro bye no mu bikorwa bye’. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi
yatunganyijwe na Robert Pro bigizwemo uruhare na Kanan Connections.
Muyango ni umwe mu bahanzi b’abahanga cyane bubakiye
umuziki wabo kuri gakondo. Afite ibihangano binyura benshi byamamaye kumurusha
kuko kenshi iyo muganira akubwira ko hari igihe ajya mu birori bakaririmba
indirimbo ze batarabutswe ko ahari.
Mu mabyiruka ye akubwira byinshi. Ariko yitsa cyane ku
kuba atarabashije kuba mu Rwanda igihe kinini cy’ubuto bwe.
Muyango yahungiye mu Burundi mu 1961; yahageze akiri
umwana, aranahakurira. Aha ni ho inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu
matorero atandukanye.
Mu 1986-1987 ni bwo Muyango yategewe indege n’Itorero
ry’Abakobwa babaga mu Bubiligi ‘Imitari’, yerekeza ku Mugabane w’u Burayi kubafasha
gukora indirimbo zabo.
Itorero Imitari ryatangiye gushaka gukora indirimbo
zabo, nyuma y’igihe ribyina iz’abahanzi b’Abanyarwanda babaga mu buhungiro.
Akigera mu Bubiligi ni bwo bihuje, birangira yinjiye mu Itorero Muyango
n’Imitari.
Ku ikubitiro bakoranye indirimbo zinyuranye zasohotse
kuri casette ya mbere bakoze mu 1989-1990. Zirimo “Manyinya”, “Mwiriwe neza”,
“Mpore” n’izindi. Ibihangano byabo ntibyacurangwaga mu Rwanda kuko bafatwaga
nk’abarwanya Leta yariho.
Ku batazi ‘Imitari’, ni itorero ry’abakobwa
b’abanyarwanda bishyize hamwe bagera kuri 12, ryatangiriye mu Bubiligi mu mwaka
wa 1979. Bamwe bari batuye mu Bubiligi abandi bagenda bahabasanga baje kuhiga.
Muyango we ni Intore yatojwe na se umubyara Rwigenza
na sekuru Butera bazwi cyane mu ngamba Inyanza mu Rukari.
Mu 1989 babonye igihembo cyitwa “Lauréat du Prix
Découvertes de la Radio France Internationale” kubera indirimbo “Nzavuga
yaje".
Mu nshuti z’u Rwanda Muyango yatoje itorero yise
‘Ibirezi’ ryari rigizwe n’abakobwa b’Ababiligi ndetse mu mwaka wa 2002
yabazanye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda muri FESPAD (Festival
Panafricain de la Danse). Kuri ubu Muyango ni Umutoza mukuru w’itorero
rw’igihugu Urukerereza.
Album ya Muyango iriho indirimbo 12, zirimo ‘Karame
Uwangabiye’ yahimbiye Perezida Kagame na ‘Umwiza w’u Rwanda’ yahimbiye Madamu
Jeannette Kagame
Muyango yatangaje ko yorohewe no gukora indirimbo
zivuga kuri Perezida Kagame na Madamu
Muyango yavuze ko
album ye ya kane idasanzwe mu buzima bwe, kuko ari iya mbere yikoranye
atari kumwe n’Imitari
Muyango ari kumwe n’umujyanama we Didier Kananura [Uri ibumoso] washinze Label ya Kanan Connections
Umushyushyarugamba (MC) mu bitaramo binyuranye, Eric
Shab wayoboye ikiganiro Muyango yagiranye n’itangazamakuru
Nahima Serge, Umuyobozi wa Inganzo Ngari [Uri iburyo]
yavuze ko bishimiye kuzahurira ku rubyiniro n’umuhanzi w’ikitegererezo kuri bo
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMWIZA W’U RWANDA’ MUYANGO YAHIMBIYE MADAMU JEANNETTE KAGAME
HANO WUMVE ALBUM YA KANE YA MUYANGO JEAN MARIE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KARAME UWANGABIYE', IYO BASUBIYEMO NTIRASOHOKA
TANGA IGITECYEREZO