Mu Rwanda, hari ababyinnyi b’abahanga bamaze kumenyekana ndetse bamwe muri uyu mwaka ntibigeze basinzira, kuko biyambajwe kenshi mu mashusho y’indirimbo, mu birori ndetse no mu bitaramo mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye.
Uko umuziki nyarwanda urushaho gutera imbere, ni nako abawufitemo impano mu buryo bumwe cyangwa ubundi bagenda bigaragaza.
Muri iki gihe, u Rwanda rusigaye ruri mu bihugu
bibarizwa muri Afurika bifite ababyinnyi b’abahanga, kandi bakora uko bashoboye
bakagaragaza impano zabo cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga
zitandukanye.
Muri mashusho
y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda batandukanye, hari ababyinnyi bakunze
kwifashishwamo, bakagira uruhare mu gukundwa kw’izo ndirimbo no kumenyekanisha
umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Umwe muri aba babyinnyi
uzwi cyane ku izina rya Jojo Breezy aganira na InyaRwanda yatangaje ko kuri we,
uyu mwaka wa 2023 wabaye uwo gukora cyane bitewe n’ibikorwa bikomeye byabereye
mu Rwanda.
Yagize ati: “2023 ni umwaka mbona wihuse cyane ariko na none wabayemo ibikorwa byinshi. Njyewe akenshi nkorana n’abahanzi, hari indirimbo nyinshi nagiye ngaragaramo zirimo iza ba Bruce Melody, Chris Easy, Marina n’abandi.
Twanabyinnye kuri stage
zikomeye zabereye mu gihugu cyacu, uyu mwaka wabaye muto ariko wabayemo ibintu
byinshi.”
Jojo Breezy yakomeje
avuga ko muri uyu mwaka hari byinshi byiyongereye mu mwuga wabo, haba ku
bijyanye no kubona akazi gahagije, kunguka ubumenyi ndetse no kubaka izina.
Yasobanuye ko nubwo
hari imbogamizi bahgihura na zo bitakiri ku rwego rukomeye nka kera, kubera ko
mbere wasangaga bigorana kumvisha abanyarwanda ko umwuga wo kubyina watunga umuntu kandi akabaho neza. Yatangaje ko
we abona imitekerereze imaze guhinduka, kubera ko abahanzi bamaze gusobanukirwa
akamaro k’umubyinnyi mu kumenyekanisha ibihangano bye.
Ati: “Uyu mwuga umaze
kugera ahantu hashimishije, biri gutanga icyizere, kuko kurubu nta ndirimbo
igisohoka itagaragayemo ababyinnyi, nta gitaramo gikomeye kikibera mu Rwanda
kitarimo ababyinnyi, ibyo byose ni inyerekana ko kubyina bimaze kugera ku rundi
rwego. Biratwereka kandi ko mu minsi iri imbere, ababyinnyi bagiye kujya
banitabazwa ku rwego mpuzamahanga kuko natwe nk’ejobundi twari twagiye mu
Burundi badutumiye, rero navuga ko hari icyizere.”
Jojo Breezey umaze
imyaka irenga 10 abyina, yahamije ko uyu mwuga umutunze ndetse ko kugeza ubu
nta kandi kazi akora ka buri munsi uretse kubyina gusa. Yatangaje ko muri uyu
mwaka yungutse amafaranga menshi cyane bitewe n’ibikorwa biremereye yagiye
agaragaramo, harimo n’ibizwi nka ‘Challenges’ yatangije ku mbuga nkoranyambaga.
Shakira Kay nawe uri mu
babyinnyi bakomeje guhagararira neza u Rwanda mu bijyanye n’imibyinire,
yaganiriye na InyaRwanda maze atangaza ko uyu mwaka wabaye uw’umugisha kuri we ndetse n’umwuga
we muri rusange.
Yagize ati: “Uyu mwaka
ni umwaka w’umugisha kuri njyewe, wanjyejeje kure mu mwuga wanjye kuko niwo
mwaka nakozemo cyane nkagira n’amahirwe yo kubyina kuri stage zikomeye nka Giants
of Africa, Trace Awards, Move Afrika n’izindi nyinshi. Ni umwaka nakozemo cyane
kandi nkabonamo umusaruro ushimishije.”
Shakira yatangaje ko
yagize igitekerezo cyo kuzaba umubyinnyi afite imyaka 7 gusa, kuko na nyirakuru
yari umubyinnyi, ndetse akura n’ababyeyi be bamutera imbaraga bamubwira ko azi
kubyina cyane.
Ati: “Kugira ngo mbe
uwo ndiwe mbikesha abanteye imbaraga bakambwira ko nshoboye bakanantinyura,
barimo umuryango wanjye, inshuti n’abakunzi banyereka urukundo mu byo nkora. Ni
impano kuko ntibyangoye kubimenya.”
Uyu mukobwa yasabye
abagifite imyumvire mibi kuri uyu mwuga kuyikuramo, kuko usanga aribo badindiza
bakanaca intege abifuza kuba ababyinnyi kandi mu by’ukuri ari akazi nk’akandi
gatunga ukitwayemo neza. Shakira, yanaboneyeho gusaba abanyarwanda gukomeza
kubashyigikira mu bikorwa byabo bya buri munsi mu rwego rwo kuzamura uyu mwuga
n’abawukora.
Muri uyu mwaka, mu
babyinnyi bamaze kubigira umwuga bigaragaje cyane harimo General Benda, Jojo
Breezey, Shakira Kay, Divine Uwa, Uwase Bianca, Saddie Vybez, Cc.djamilaaa, Guy
Young King, n’abandi.
Divine Uwa, ni umwe mu babyinnyi bigaragaje cyane muri 2023
General Benda ari mu babyinnyi basoje umwaka bayoboye ku mbuga bkoranyambaga
Shakira Kay, ari mu babyiniye ibikomerezwa byaje gutaramira i Kigali muri uyu mwaka
Yagize inzozi zo kuzaba umubyinnyi ku myaka 7 gusa
Jojo Breezey umaze imyaka irenga 10 mu mwuga wo kubyina
Kuri ubu, atunzwe no kubyina gusa
Saddie Vybes ari mu bagaragaye kuri 'Stage' zikomeye mu 2023
Cc.djamillaaa ukomeje kuzamuka neza muri uyu mwuga
TANGA IGITECYEREZO