Abasore b’abanyabufindo, Tony Hayimana ndetse na Hugues Kwizera bagize itsinda rya Magic Sounds, batangaje ibitaramo ngaruka kwezi bise “Magic Experience” bigamije kugaragaza ubuhanga buba mu gukora ubufindo no gususurutsa abantu banyuranye.
Igitaramo cya mbere bise “Tedga’s Magic Experience” bagikoze
mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, bagihuriyemo n’abasanzwe
bazwi cyane mu muziki wa Karaoke nka Ange Mitsu, umunyarwenya Tycoon Ndahiro,
Regy Banks, Dj Crush, Dj Louis n’abandi.
Aba basore bigaragaje cyane mu bitaramo binyuranye
bishingiye ku rwenya bagiye batangamo ibyishimo nka Gen-Z Comedy, bituma bahangwa
ijisho cyane n’itangazamakuru. Bamenyekanye ariko nyuma y’imyaka icyenda yari
ishize bagerageza kugaragaza impano zabo.
Bavukiye kandi bakurira mu Burundi, baza mu Rwanda mu
rwego rwo kwerekana impano zabo. Kuri bo “twakiriwe neza mu Rwanda.”
Mu kiganiro na InyaRwanda, Tony Hayimana yavuze ko
batekereje gutegura ibi bitaramo, kubera ko bari barabuze ahantu hanyaho ho
kugaragariza iyi mpano.
Ati “Igitekerezo ahantu cyavuye ni uko twahoza dushaka
ahantu ho kugaragariza impano yacu. Twatekereje ahantu umuntu yajya akareba ‘Magic’.
Nk’uko wari ubivuze, tumaze igihe kinini mu Rwanda abantu batwiteze, ariko
twashakaga ahantu ho gukorera.”
Hayimana yavuze ko bari bamaze iminsi mu biganiro n’ubuyobozi
bwa Tedgas kugeza ubwo banzuye kujya bahakorera ibitaramo. Uyu musore asobanura
ko ubufindo cyangwa se Magic, abantu babufata mu buryo butari bwo, kuko ari
impano isaba ko abantu batekereza kabiri y’ibyo baba bari kubona
Ati “Byadusabye kubyerekana gake gake, kugirango
abantu babanze babimenye. Iki gitaramo ni kimwe muri byinshi bigiye kuza. Magic
yubakiye ku bwenge, magic yubakiye kuri siyansi, magic yubakiye ku guhanga
ibishya, kuko uburyo ubwenge b’umuntu bumeze, iyo hagize akantu gato ubwereka
bituma umuntu atekereza ibindi.”
Yunganirwa na mugenzi we Hugues, uvuga ko mu gihe
bamaze mu Rwanda uretse gutangiza ibitaramo bya ‘Magic’ batangiye no kwigisha
abanyeshuri uko bikorwa.
Yavuze ko batangiranye n’abanyeshuri 10, ariko
basigaranye abanyeshuri babiri, bitewe nuko hari abarambiwe bitewe n’uko
batabashije gufata neza ibyiciro bitatu bya mbere.
Kuri we Hugues, kuba hari abanyeshuri 10 bavuyemo,
ntibyabaciye intege, kuko bakomeje kwigisha abanyeshuri babiri basigaye. Ati “Mu
gihe cy’amezi abiri uba ubimenye, ariko kugirango umuntu agira uburambe,
atinyuka guhagagara ku rubyiniro bisa nibura umwaka wose.”
Uyu musore avuga ko hari abari batanze amafaranga yo
kwiga, ariko bacika intege ‘bitewe nuko ibyo batekerezaga siko basanze bimeze’.
Ati “Ni byo bidutunze! Nibyo bitwishyurira inzu, ntakindi kidutunze mu Rwanda,
nicyo cyatumye tuza mu Rwanda.”
Kuki
umuntu ukora Karaoke atajya abasha gukora indirimbo ze?
Mbere yo kujya kuririmba, babimburiwe n’umukobwa witwa
Ange Mitsu wamamaye cyane mu bitaramo bya Karaoke, aho aririmba zinyuranye.
Ange Mitsu yabwiye InyaRwanda, ko uyu mwuga ‘uremeza’
kuko usanga umuntu afata igihe kinini cyo gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi
bikarangira we atimenye.
Yavuze ati “Karaoke iraremeza niko nabyita. Karaoke
tuyikora turirimba indirimbo zitandukanye, z’abahanzi batandukanye, ubwo rero
wowe kugirango uzimenye ngo uri inde, uraririmba Celine Dion, uraririmba Garou,
urumva indirimbo abakiriya bagenda bagusaba zose urusheho kiziga, kandi ukaziga
muri rya jwi n’ubundi…iyo ushatse gukora indirimbo yawe ubwawe birakugora,
uribura.”
Uyu mukobwa yavuze ko mu myaka yose amaze akora mu
bitaramo bya ‘Karaoke’, byahinduye ubuzima bwe, kuko yabashije kwiyishyurira
Kaminuza.
Yavuze ko nubwo ababyeyi n’abandi batabasha kumva
neza uburyo iyi mpano yatanga umuntu ariko ‘kuri njye byanteje imbere’.
Ange Mitsu avuga ko kuba hatangijwe ibitaramo bya ‘Magic’
bigaherekezwa n’umuziki wa Karaoke, biza gufasha abantu kwishimira iminsi
mikuru n’impera z’umwaka.
Yavuze ko muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo za
Zahara mu rwego rwo ku mwunamira. Ange Mitsu avuga ko atangira Karaoke
yaririmbaga cyane indirimbo za zahara.
Ati “Kuri njyewe naramukundaga nk’umuntu uririmba
Karaoke, nk’umuntu umuzi kuva cyera. Nk’indirimbo ye ‘Loliwe’ nayisubiyemo
igihe kinini ntamuzi, byarambabaje cyane rero, kubona umuntu nk'uriya nafatiye
urugero cyangwa se nagendeyeho yaba yaritabye Imana.”
Akomeza ati “Igihe cyose nzajya nyiririmba bajye bumva ko ni ukumwunamira, kuko naramukundaga cyane.”
Tony Hayimana ndetse na Hugues Kwizera bagize itsinda
rya Magic Sounds batangije ibitaramo ngaruka kwezi
Hayimana yavuze ko batangiye urugendo rwo kwigisha
bamwe mu basore n’abakobwa ibijyanye n’imiterere ya ‘Magic’
Huguez Kwizera yavuze ko bari bamaze igihe batekereza
gushaka ahantu hihariye ho gukorera ibitaramo by’ubufindo
Ange Mitsu yaririmbye indirimbo za Zahara mu rwego rwo
kumwunamira
Mitsu yavuze ko agitangira urugendo rwa ‘Karaoke’
yakoze cyane indirimbo za Zahara
Ibi bitaramo bizajya biba buri kwezi mu rwego rwo kugaragaza uko ‘Magic’ ikorwa
Umunyarwenya Taikun niwe yayoboye iki gitaramo cya 'Magic' yisunze urwenya runyuranye
Ibi bitaramo bya ‘Magic’ byahujwe n’ibitaramo bya ‘Karaoke’
Umuyobozi wa Tedgas, Master Jab [Uri iburyo] yatunguwe n'ubuhanga bw'aba basore bakora 'Magic'
Amafoto: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO