Kigali

Yago yashimiye Perezida Kagame atanga umukoro kuri Minisiteri yahawe ubuhanzi mu nshingano-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/12/2023 10:49
0


Nyarwaya Innocent [Yago Pon Dat] ugiye kumurika ku mugaragaro umuzingo we wa mbere yavuze ko yanyuzwe biruseho n’imikorere ya Perezida Kagame agira icyo asaba Minisiteri y'urubyiruko iherutse kongerwa inshingano igahabwa no guteza imbere ubuhanzi.



Aganira n’InyaRwanda mu kiganiro cyihariye Yago yavuganye amarangamutima menshi ageze kuri Perezida Kagame.

Ati”Perezida wa Repubulika uburyo muri ino minsi narabishimye cyane naranamukunze cyane n’ubundi nsanzwe mukunda ariko noneho byarushijeho, kubona ukuntu abanyamuziki bafata amafoto na we, kuba bari kumwe na we bahabwa agaciro byaranshimishije cyane.”

Agaruka ku byishimo yatewe n’inshingano zongerewe Minisiteri y’Urubyiruko yagizwe Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Umuhanzi ati”Noneho kumva ko uyu munsi dufite aho tubarizwa ni ikikwereka ko umuziki nyarwanda ugiye kugera ku rwego mpuzamahanga.”

Yagize kandi icyo asaba iyi Minisiteri ati”Icya mbere ni ukubabwira ngo bashishoze muri Minisiteri bamenye ngo umuhanzi abayeho ate uw’umunyarwanda abayeho ate,ibihangano bye byamutunga gute.”

Yongeraho ati”Biteye isoni kuba hari umunyamuziki wakoreye amafaranga muri 2022 akaba agejeje uyu munsi atarishyurwa kandi yarakoreshejwe akazi biteye isoni kuba umuntu yagukoresha ariko ntakwishyure.”

Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 ni bwo Yago Pon Dat amurikira abakunzi b’umuziki umuzingo we wa mbere mu gitaramo kibera muri Camp Kigali ryanatangiye kurimbishwa na Gorilla Events Ltd imaze gushinga imizi mu birebana na Sound System,Lighting, Decoration n’ibindi.

Amatike akomeje kugurishwa binyuze kuri www.yago.rw na *727*50*2*15# abahanzi baza gutaramana na Yago barimo Double Jay, Kirikou, Levixone, Aline Gahongayire, Chriss Eazy, Niyo Bosco na Bushali.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YAGO

">

Yago yashimye Perezida Kagame uruhare rukomeye akomeje kugira mu iterambere ry'ubuhanzi Yago mu gihe cy'umwaka umwe amaze mu muziki amaze kwegukana ibihembo bigera kuri 2Abahanzi banyuranye baraza gufasha Yago umurika umuzingo we wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND