Nyarwaya Innocent [Yago Pon Dat] yavuze ku bintu bitandukanye birebana n’igitaramo agiye gukorera muri Camp Kigali, abazitabira, ashimira Minisitiri muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi Dr.Utumatwishima Abdallah uburyo akomeje gushyigikira urubyiruko nyarwanda.
Ku wa 21 Ukuboza 2023 muri Country Inn Hotel habereye
ikiganiro n’itangazamakuru, kigaruka ku gitaramo cya Yago cyo kumurika umuzingo
we wa mbere yise ‘Suwejo’ cyayobowe na Mustapha Kiddo usigaye akorera Yago TV
Show ku muyoboro w’ikoranabuhanga wa You Tube.
Mu gutangira Yago yatangiye ashimira abitabiriye bose
ati”Imana ibahe umugisha kuba mwafashe umwanya mukaza kwifatanya natwe muri iki
gikorwa kuko mbonye ikintu gikomeye mbonye ko hazashya.”
Yunganiwe na Niyo Bosco wavuze ko yishimiye kuba ari
kumwe na Yago ati”Nishimiye nanjye kuba ndi mu gitaramo cy’inshuti yanjye mbere
y'uko tugera hano sinigeze ntekereza ko umunsi umwe tuzicara imbere
y’itangazamakuru ku bw’umuziki we.”
Muri iki iki ganiro,Yago
yumvikanye kandi ashimira abantu bari hanze y’umujyi wa Kigali bakomeje kugura
amatike,anavuga ko hari gahunda yo kuzakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bikunze
kugira ngo buri umwe azitabire.
Yago yatekereje ku bakunzi be bari mu ntara batazabasha
kuhagera ibintu yatangaje mu magambo ye agira ati”Nyuma y’igitaramo tuzagira
Suwejo Country Tour ibintu tuzabamenyesha vuba.”
Kubirebana kandi n'ikijyanye n'igihe igitaramo
kizatangirira, Yago yasobanuye ko biteguye cyane ariko nanone abafana
bazabigiramo uruhare kuba batangirira igihe bitewe n'igihe bazazira.
Ibanga kandi rikomeje gufasha Yago yavuze ko ntarindi
uretse Imana ati”Imbamutima zanjye ni ugushimira Imana kandi nkashimira, ntarindi banga
mfite uretse Imana yonyine yabibayemo nkunze kugira, ni Imana yonyine.”
Yasobanuye ko kwitirira umuzingo we Suwejo ari ukubera ko
ari indirimbo ikubiyemo inkuru mpamo y’ubuzima bwe kandi na none n’igikundiro
yagize, yaboneyeho kandi gutangaza ku mugaragaro ko ababyeyi be bazaba bahari
mu gitaramo.
Ati”Icyo nabwira abakurikira umuziki wanjye nuko ejo
ababyeyi banjye yaba Papa yaba Mama bazaza kunshyigikira.”
Yashimiye abahanzi bose bazakorana na we yaba abo mu
Rwanda no hanze yarwo, avuga ko nta muhanzi n'umwe yigeze yishyura n'ifaranga na
rimwe ati”Abahanzi bose mubona twakoranye nta muhanzi n'umwe twicaranye
tuzakorana nta muhanzi n'umwe nishyuye”
Yongeye gushimangira kandi ko azakomeza gufatanya itangazamakuru nk’umwuga yubaha, yigiramo byinshi kandi umushimisha n’umuziki, anaboneraho kuvuga ko bitegura gufungura nka Yago TV Show aho bazajya bakorera
hihariye [Studio].
Yago yabwiye abakunzi be ko umuzingo ukurikira w’umuziki
azawusangiza abamukurikira binyuze kuri You Tube Channel yihariye y’umuziki we.
Abaterankunga batandukanye b’iki gitaramo nabo bagiye
bagaruka ku mpamvu zihariye bahisemo gukorana na Yago.
Nka Marchall Real Estate yavuze ko ari uko bazi urugendo
rwa Yago nk’umuntu wahereye kuri zero akaba afite aho ageze none, banatangaza ko bitewe n'uko uyu muhanzi azitwara bamufitiye impano ishobora kuba ikibanza cyangwa inzu.
Ubuyobozi bwa Marchall Real Estate yateye inkunga Yago yatangaje ko niyitwara neza mu gitaramo bazamugenera impano y'ikibanza cyangwa inzu
Yashimiye kandi Minisitiri w'Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr.Utumatwishima Abdallah anavuga ko bikunze ashobora kwitabira iki gitaramo. DJ wambaye ikote ry'iroza ari mu bazafasha Yago mu imurikwa rya Album ye uyu akaba ari mu baheruka kweguka ibihembo muri Mitzig AmabeatYago aha yasuhuzanyaga na Edward wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Country Inn Hotel yabereyemo ikiganiro n'itangazamakuru
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Yago yagiranye n'itangazamakuru
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO