Hakizimana Muhadjri ukinira Police FC yavuze ko impamvu abakinnyi b'abanyarwanda badakunze gutinda hanze y'u Rwanda iyo bagiye gukinayo, ahanini biterwa n'urwego rwaho.
Ubwo
Muhadjiri yaganiraga na InyaRwanda Tv yagarutse ku mpamvu abakinnyi
b'abanyarwanda guhirwa na shampiyona zo hanze bigoye. Yabivuze bivuye ku kibazo
cy'uko ashaka gusubira hanze gukinayo ariko abanyarwanda bakaba bibaza impamvu
abakinnyi babo bagerayo bikanga.
Muhadjiri yatangiye agira ati: "Ntufite abavandimwe baba hanze? Uzababaze mu rugo ni mu rugo, mu Rwanda ni heza. Ni uko buba nta bundi buryo buba buhari umuntu aba agomba kujya guhaha ariko nta hantu haruta iwanyu. Ubuzima bwo hanze buragoye cyane.
Gukina hanze ibintu baba bagushakaho, hari igihe usanga utanabifite, igihe cyose ugahora uri ku gitutu. Amakipe yo hanze azana umunyamahanga ugomba gutanga umusaruro ureke hano ikipe ishobora kuzana umunyamahanga akamara n'umwaka adakina.
Hariya ho ibeshye umare imikino 5 utabona igitego urahita
utaha bashyiremo umwana wabo. Ntabwo tuba dukunze kugaruka mu Rwanda kuko natwe
tuba dukeneye guhaha, ariko hari igihe usanga bigoye.”
Hakizimana
Muhadjiri mu makipe yo hanze yakiniye harimo ikipe ya Al-Kholood Club yo muri
Saudi Arabia na Emirates Club yo muri United Arab Emirates
TANGA IGITECYEREZO