RFL
Kigali

Nicki Minaj yavuze impinduka yamubayeho nyuma yo kuba umubyeyi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/12/2023 12:42
0


Nicki Minaj ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Rap, yatangaje ko hari byinshi byahindutse mu buzima bwe, nyuma y’uko yibarutse akaba umubyeyi.



Umuraperikazi w’imyaka 41 y’amavuko uri mu bakunzwe cyane ku isi, yatangaje ko kuva we n’umugabo we, Kenneth Petty bakwibaruka imfura yabo y’umuhungu muri Nzeri 2020, ubuzima bwe bwahindutse ku buryo bukomeye.

Mu kiganiro aherutse kugaragaramo cyitwa ‘The Late Show’ yatumiwemo na Stephen Colbert, yavuze ko mbere y’uko aba umubyeyi yari umuntu wirebaho cyane, ariko aho nyuma y’aho agiriye umwana wo kwitaho byose byaje guhinduka.

Nicki Minaj abajijwe ku kintu cyamutunguye mu buzima bwo kuba umubyeyi, yavuze ko kwibaruka byamufashije gusobanukirwa ikigero ashobora gukundaho abandi, kuko mbere yikundaga cyane birenze urugero.

Yagize ati: “Nashoboraga gukora ikintu cyose nashakaga mu gihe nshakiye. Nashoboraga gukuraho telefone yanjye hagashira iminsi, nashoboraga gusinzira iminsi ruanaka, nashoboraga kugendera igihe cyose nshakiye. Ariko kuva uyu mwana yaza ku isi, sinshobora kugira icyo nkora ntabanje kumutekerezaho.”

Nubwo bimeze bityo ariko, Nicki Minaj yasobanuye ko izo ngorane zose ahura nazo ntashobore gukora icyo ashaka igihe cyose abishakiye, ntacyo bimutwaye kuko aricyo gisobanuro cyo kuba umubyeyi.

Ati: "Hariho ikintu kibaho buri munsi iyo mbonye isura ye, icyo kintu kirenze kure icyo aricyo cyose amafaranga yagura ku isi, mu by’ukuri nishimiye ko nabashije kumushyitsa ku isi.”

Uyu muraperikazi  akunze kugaragaza ko yishimiye kuba umubyeyi w’umuhungu bahaye akazina ka ‘Papa Bear,’ haba mu mafoto ndetse no mu biganiro bitandukanye.


Nicki Minaj yavuze ko atakikunda cyane nyuma y'uko abaye umubyeyi


Yasobanuye ko nubwo atagikora ibyo ashatse byose, afite icyo abona mu mwana we amafaranga adashobora kumuha



Imfura ya Nicki Minaj ifite imyaka itatu




Nicki Minaj na Kenneth Petty bamenyanye kera, batangira gukundana mu 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND