Itsinda ry’abagore/abakobwa b’abanyamafaranga, Kigali Boss Babes ryatangaje ko ryiteguye gufasha abakunzi b’abo kuzizihiza neza impera z’uyu mwaka, binyuze mu gitaramo bamaze kwanzura gukora bahaye inyito ya “The KBB All Black Elegance-1 st Edition.”
Ni ubwa mbere bateguye igitaramo cyangwa se
ibirori byabo. Ni nyuma y’umwaka ushize bahuje imbaraga mu rugendo rugamije
kumenyekanisha ibikorwa byabo, birimo na filime mbarankuru izagaruka ku
rugendo rw’ubuzima bwabo.
Kigali Boss Babes yagarutsweho cyane mu
itangazamakuru, buri wese yibaza ku mikorere yabo, ariko bagaragaye cyane mu
bitaramo n’ibirori batumiwe.
Umuherwekazi w’umunya- Uganda, ariko ubarizwa muri
Afurika y’Epfo, Zari yari aherutse gutangaza ko tariki 29 Ukuboza 2023 azataramira
muri Kigali.
Iyi tariki yayihuje n’abo muri Kigali Boss Babes, kuko
nabo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2023, ari bwo batangaje ko habura
iminsi 9 icyenda kugira ngo bahuze abakunzi babo mu birori.
Intego
z’ibi bitaramo/ibirori byombi ni zimwe
Ni ubwa mbere, Kigali Boss Babes bagiye gukora ibirori
byabo bwite, ndetse bagaragaza ko bigamije gufasha abakunzi babo kuzishimira
iminsi Mikuru isoza umwaka wa 2023.
Na Zari agaragaza ko ashaka kurangiza umwaka ari mu Rwanda,
mu birori bigamije kwifatanya n’abakunzi be b’i Kigali.
Umuyobozi wa The Wave Lounge, Owere Godfrey aherutse
kubwira InyaRwanda ko batumiye Zari nk’umwe mu banyamideli bazwi bifuza ko
azabafasha kurangiza neza umwaka wa 2023.
Yavuze ati “Zari azaba ahari, twaramutumiye ari nayo
mpamvu ubona twamaze kubitangaza.”
Aho
bizabera haratandukanye
Kigali Boss Babes ivuga ko iki gitaramo cyabo bise ‘The
KBB All Black Party’ kizabera mu busitani bwa Century Park i Nyarutarama
mu Mujyi wa Kigali. Ni hamwe mu hantu hazwi hakunze gusohokera ibyamamare mu
mpera z’icyumweru.
Ni mu gihe Zari we avuga ko iki gitaramo cye “Zari The
Boss Lady All White Party” kizabera mu kabari ka The Wave Lounge gaherereye i
Remera mu Mujyi wa Kigali. Si ubwa mbere Zari azaba ageze i Kigali, ahaheruka
ari kumwe na Diamond bakanyujijeho mu rukundo.
Abazitabira
ibi birori bazaba bambaye ibintu bitandukanye
Zari asanzwe akora ibirori bikomeye muri Uganda,
byibanda ku guhuza cyane abantu baba bambaye imyambaro ihuje ibara ry’umweru ‘Zari
all white Party’.
Ni ibirori birangwa n’umusangiro, kumva umuziki
ucurangwa na ba Dj banyuranye, gufata amafoto, amashusho n’ibindi bisiga
urwibutso.
Nk’ibyo aherutse gukorera muri Uganda, byamuhuje na Tanasha
Dona basangiye umugabo, byabaye ku wa 16 Ukuboza 2023.
Kigali Boss Babes yo ivuga ko ibirori byabo
bizitabirwa n’abantu bambaye imyambaro y’ibara ry’umukara gusa! N’ifoto
basohoye yamamaze ibi birori ibagaragaza mu ibara ry’umukara gusa!
Ibiciro
byo kwinjira birakosha
Ni ubwa mbere Kigali Boss Babes igiye gukora ibi
birori, yavuze ko bizatangira guhera saa tatu z’ijoro, kandi kwinjira mu myanya
isanzwe (Earl Birds) ni 30,000 Frw ni mu gihe uzagura itike ku munsi w’ibi
birori ari ukwishyura 50,000 Frw.
Bavuze ko ku meza ya ‘Premium’ ari ukwishyura Miliyoni
5 Frw, ku meza azwi nka ‘Diamond’ ni ukwishyura Miliyoni 3 Frw, ku meza ya ‘Gold’
ni ukwishyura Miliyoni 2 Frw n’aho ku meza ya ‘Sliver’ ni ukwishyura Miliyoni 1
Frw
Kwinjira mu birori bya Zari ni ukwishyura 25,000 Frw
igihe uguze itike yawe hakiri kare na 35,000 Frw ku munsi w’igitaramo.
Ni mu gihe ku meza y’abantu bane ari ukwishyura
ibihumbi 600 Frw ndetse na Miliyoni 1.5 Frw ku meza y’abantu umunani harimo
n’icyo kunywa.
Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, bagaragaza ko ari
byiza ko uzitabira agomba kuzaba yambaye imyenda y’ibara ry’umweru.
Zari ntiyasibye mu itangazamakuru ryo muri Tanzania,
ahanini biturutse ku bagabo bagiye bacudika. Nko mu 2011 yarushinze na Ivan
Semwanga batandukanye mu 2013, nyuma yo kubyarana abana batatu.
Nyuma y’aho yakundanye mu gihe cy’imyaka ine na
Diamond Platnumz baje gutandukana tariki 14 Gashyantare 2018, nyuma y’uko
babyaranye abana babiri
Bose
ni abagore/abakobwa b’ikimero:
Uraranganyijwe amaso ku mafoto anyuranye yagiye
asohoka ya buri umwe ugize itsinda rya Kigali Boss Babes ubona ko ari
abagore/abakobwa b’ikimero. Kandi bagaragara mu buzima bw’abanyamafaranga koko!
Mu kiganiro na Kiss Fm, Queen La Douce yigeze kuvuga
ko basanzwe ari inshuti z’igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize
basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo
baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.
Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise
bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe
wazanye izina rya ‘Kigali Boss Babe’ baryemeranyaho bose, hanyuma babona
kubitangaza.
Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko
‘turi inshuti z’igihe kirekire’. Isimbi yavuze ko ‘Dukorana Business twiyemeza
kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugurira akamaro’.
Kigali Boss Babes’ yashinzwe muri Mata 2023 isanzwe
ibarizwamo: Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Ishimwe Alice [Alice La Boss] na
Alliah Cool.
Cyo kimwe na Zari, nawe ni umugore w’ikimero wagiye
avugwa mu rukundo n’abagabo b’abanyamafaranga gusa! Ubwiza bwagiye butuma
avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iki gihe yagarutsweho mu itangazamakuru, nyuma
y’uko arushize n’umusore Shakib Lutaaya w’imyaka 31 y’amavuko. Aba bombi bakoze
ubukwe nyuma y’uko bahuriye mu Mujyi wa Pretoria mu 2022.
Uyu mugore kandi aherutse kwakira mu rugo rwe muri
Afurika y’Epfo, Diamond babyaranye ndetse n’umuhanzikazi Zuchu bivugwa ko
bacuditse.
Kigali Boss Babes bagaragaje ibiciro byo kwinjiza muri
ibi birori by’abo bateguye, harimo imeza ya Miliyoni 5 Frw
Zari yatangaje ko ibirori bye azakorera i Kigali n’abakunzi be bizasiga urwibutso ruhambaye
Zari aherutse gutangaza ko yiteguye gukorera i Kigali ibirori bizaba tariki 29 Ukuboza 2023
Ni ubwa mbere, Kigali Boss Babes bagiye gukora ibirori
byabo nyuma yo kwihuza muri Mata 2023
TANGA IGITECYEREZO