Haruna Niyonzima ukina mu kibuga hagati asatira izamu mu ikipe ya Police FC, yagurutse ku mpamvu atarakinira ikipe ya Rayon Sports kandi haragiye habaho ibiganiro.
Kuri
uyu wa Gatatu mu kiganiro cy'amashusho uyu mukinnyi yagiranye na InyaRwanda Tv, yagarutse kuri byinshi birimo n'uburyo yakabaye yarakiniye Rayon Sports ariko
na n'ubu atazi uko byagenze.
Yagize ati: "Ubanza Rayon Sports batanankunda, Rayon Sports turaganira tukagirana
ikiganiro pe! Hari n'aho tuganira hasigaye kunyishyura ngo nsinye, ariko bikarangira
ntazi uko byanze. Ndibuka bwa mbere njya muri Police FC na sheki yabo nari
nyifite ariko ntumbaze ukuntu bigenda.
Gusa
nanone niba ushaka umuntu ubona ashoboye, muzanire amafaranga mbere na mbere ku
meza uyafate uyahatereke ayareba. Hari n'igihe wayazana ari make ukavuga uti
nyasige koko? Ugafata umwanzuro wo kuyatwara bikarangira usinye."
Hakizimana
Muhadjri mu Rwanda yakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Kiyovu Sports Mukura
Victory, Sports, APR FC, As Kigali na Police FC ari gukinira ubu.
Hakizimana Muhadjiri ubwo yari yasuye InyaRwanda TV na InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO