Kigali

Shaggy yavuze ku myaka 31 amaze mu muziki, anahishura uko afata Bruce Melodie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2023 10:40
0


Umunyamuziki wo muri Jamaica, Shaggy yatangaje ko imyaka 31 ishize ari mu muziki ayifata nk’umugisha udasanzwe yagize mu buzima bwe, kuko atari benshi mu bahanzi babashije kuhageza kugeza ubwo binamufashije guhuza imbaraga n’umuhanzi Bruce Melodie umaze kimwe cya kabiri cy’imyaka we amaze.



Yabigarutseho mu kiganiro bagiranye na Dailymail, kimwe mu binyamakuru bikomeye mu Bwongereza cyashinzwe mu 1896. Muri iki kiganiro yari kumwe na Bruce Melodie bakoranye indirimbo ‘When she’s around’ yabagejeje mu rugendo rw’ibitaramo byafashije Abanyamerika kwitegura kwizihiza Iminsi Mikuru isoza umwaka wa 2023.

Ni ikiganiro cyabereye mu Mujyi wa New York bafatwa amajwi, amashusho ndetse n’amafoto. Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘It wasn’t me’ yakoze iki kiganiro yizihiza imyaka 31 ishize ari mu muziki, kuko yatangiye gutanga ibyishimo kuva mu 1992.

Bruce Melodie wari ugeze bwa mbere muri Amerika mu mateka y’ubuzima bwe, yabwiye Dailymail ko gukorana indirimbo na Shaggy ari ‘ibihe by’urwibutso’.

Yagize  ati “Gukorana na Shaggy ni inzozi zabaye impamo. Yaje gukorera igitaramo mu Rwanda mu 2008. Nari muto kandi nagiye mu gitaramo, ariko icyo gihe sinari mfite amafaranga yo kugura itike, n’uko ndinjira!

Yavuze ko nyuma y’imyaka 15, ari bwo yabashije guhura no kuvugana nawe kugeza bakoranye indirimbo igezweho muri iki gihe, yanabafashije gutanga ibyishimo mu bitaramo bya Noheli bizwi nka ‘Jingle Ball’ bya ‘IHeartRadio’ byabereye muri Dallas na Miami.

Shaggy w’imyaka 55 y’amavuko, avuga ko kuva yashyira hanze indirimbo ‘It wasn’t me’ yamufashije gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Agasobanura ko imyaka 31 ishize ari mu muziki ‘ari umugisha wo kuba nkomeje gukora ibyo nkunda’.

Shaggy ati “Umva, niba ushobora kugira urugendo nk'uwanjye, kuri njye navuga ko waba wageze ku ntsinzi. Kugirango ukore ibi mu myaka irenga 30, ni imbaraga zigomba kwitabwaho no gukomeza kugira uruhare mu rugendo, cyane cyane mu bwoko bwanjye bw’umuziki, ni umugisha.'

Bruce Melodie avuka ari inzozi zabaye impano kuba Shaggy yaremeye ko basubiramo indirimbo ye ‘Funga Macho’ bakongera kuyiha ubuzima.

Shaggy nawe akavuga ko akimara kumva iriya ndirimbo ‘Funga Macho’ yahise yumva agize ibyiyumviro byo kuba yayiririmbamo.

Yavuze ati “Indirimbo y'umwimerere yari ifite ubwoko bwa gakondo bwa Afurika yakunzwe kandi twongeye kubyerekana tuyiha byinshi muri ubwo bwoko bwa Afrobeat. 'Hanyuma, naje mfite akantu gato ka Dancehall, uburyohe buriyongera.”

Shaggy asanzwe afite ubuhanga mu kongerera uburyohe indirimbo, kwereka abahanzi uko bitwara ku rubyiniro, guteza imbere injyana ya Reggae ku Isi n’ibindi.

Uyu munyamuziki kandi asanzwe afite ikiganiro ‘'Shaggy's Mr. Boombastic Radio' kuri Radio Sirius XM aho asangiza bagenzi be urugendo rwe rw’umuziki.

Ati “'Ni umuyoboro wa reggae na Dancehall - hagati ya 90 na 2000 igihe Dancehall yari igeze ahakomeye. Hariho Afrobeat, ibisanzwe hamwe n'umuziki mushya - ubwo ni bwo buryo bwiza.”

Muri iki kiganiro na DailMail, Bruce Melodie yavuze ko kuva yahura na Shaggy, yamubereye ‘uwo yigiraho mu rugendo rwe rw’umuziki’. Ati “Ndimo kwiga! Ndi kwigira kuri Shaggy uko akora ibintu kuva atangiye kugeza asoje.”

Yavuze ko yahoze afite inzozi zo kuzaririmbira ibihumbi by’abantu, kandi ko atari yarigeze atekereza  yahurira ku rubyiniro rumwe na Shaggy kuko yumvaga bitashoboka. Ati “None reba biri kuba ubu. Ndashima Imana ku bw’uru rugendo.”

Abajijwe uko afata Bruce Melodie, Shaggy yabanje kumushimira cyane ku bwo gukorana indirimbo n’urugendo bari kugendana muri Amerika.

Yavuze ko afata Bruce Melodie “nk’inyenyeri imurika mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC)’ kandi amuzi nk’umuhanzi umaze kunyenyegaza inkuta z’inyubako zinyuranye yagiye akoreramo ibitaramo.

Shaggy yanavuze ko Bruce Melodie amuzi nk’umuntu uca ‘bugufi cyane’, Ati “Kandi ni ikintu gikomeye, birashimishije cyane.”

Yavuze ko ntakabuza Bruce Melodie ‘uzagera kure cyane hamwe n’iyi myifatire yawe. Buri gihe aba yiteguye kwiga ibintu byinshi.”


Shaggy wegukanye Grammy Awards,yakoranye indirimbo na Bruce Melodie yabafashije gutanga ibyishimo muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka


Shaggy na Bruce Melodie ubwo bari mu kiganiro na DailyMail.com mu Mujyi wa New York, bagaruka ku bitaramo ‘Jingle Ball’ baherutse kuririmbamo


Bruce yavuze ko Shaggy amufata nk’umwarimu we cyangwa se uwo yigiraho mu rugendo rwe rw’umuziki muri iki gihe bari kumenyekanisha indirimbo yabo


Shaggy na Bruce batanze ibyishimo mu bitaramo bya ‘Jingle Ball’ bakoreye Miami na New York


Yavuze ko imyaka 31 ishize ari mu muziki ayisobanura nk’umugisha, akavuga ko n’undi wese wageze kuri iyi myaka ari igisobanuro cyo kudacika intege n’imbaraga yashyize mu muziki we-Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ati “Ni umugisha.”


Uyu muhanzikazi wa Reggae yatangije umuyoboro we wa Radiyo kuri Sirius XM witwa 'Shaggy's Bwana Boombastic Radio' aho akosora uburambe bwo gutega amatwi 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND' YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND