Kigali

Ronaldinho yahaye integuza Abanyarwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/12/2023 20:38
0


Umunyabigwi w'umupira w'amaguru ukomoka mu gihugu cya Brazil,Ronaldo de Assis Moreira wamamaye nka Ronaldinho Gaúcho yahaye integuza Abanyarwanda,yongera guhamya ko azaba ari mu Rwanda mu mikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho anababwira kugura amatike hakiri kare.



Guhera tariki 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024, ni bwo mu Rwanda hazabera imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho, biteganyijwe ko kizitabirwa n’abanyabigwi 150 baturutse mu bihugu 40, bagabanyije mu makipe umunani azakina imikino 20.

Nyuma y'uko hatangajwe Abakinnyi ba mbere bazakitabira barimo Ronaldinho ndetse nawe ku giti cye akabyemeza ,kuri uyu wa Gatatu noneho yatanze integuza ashishikariza n'abantu gutangira kugura amatike.

Uyu munyabigwi yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa X amwerekana ari mu bihe byiza mu makipe atandukanye yakiniye arimo FC Barcelona,Paris Saint-Germain ,AC Milan n'ikipe ye y'igihugu ya Brazil.

Munsi yayaherekesheje amagambo abwira abantu ko kuva tariki 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024 bazahurira mu Rwanda mu gikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho anababwira kugura itike ku rubuga rwa VCWC2024.

Iyi mikino izaba ibera mu Rwanda ari nako Visit Rwanda izaba ari umufatanyabikorwa wayo ndetse no mu magambo Ronaldinho yavuze nayo irimo.

Ni ubwa mbere igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizaba kibereye ku mugabane wa Afurika, kuko ibindi bikombe biheruka gukinwa byabereye ku mugabane w’u Burayi


Ronaldinho watanze integuza avuga ko azaba ari mu Rwanda anabwira abantu kugura amatike 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND