Kigali

Zanshin Karate Academy ikorera i Huye yateguye Shampiyona mpuzamahanga isoza umwaka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/12/2023 19:52
0


Ishuri rya Zanshin Karate Academy ryigisha umukino wa Karate rikorera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ryateguye shampiyona mpuzamahanga ifite umwihariko wo kuba izitabirwa n’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.



Iyi shampiyona iteganyijwe gukinwa mu mpera z’iki Cyumweru, hagati ya tariki 23 na 24 Ukuboza 2023, ikazabera ku cyicaro cyiri Shuri mu karere ka Huye. Iyi shampiyona izasifurwa n’abasifuzi bavuye mu bihugu bya Kenya, Uganda n’u Burundi. Iri Shuri ritanga ubumenyi ku mukino wa Karate guhera ku Bana b’imyaka 4 kugera kuri 15 n’icyiciro cy’abakuru, aho ibi byiciro byose bikorera kuri Credo Hotel.

Iyi Shampiyona yateguwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uyu mukino haba mu Rwanda no ku rwego Mpuzamahanga.

Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy, Sensei Mwizerwa Dieudonné usanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, avuga ko bateguye iyi Shampiyona mu rwego rwo kuzamura impano z’abana, no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gukangurira abana kugana ishuri. Biteganyijwe ko abana bazayitabira bazarushanwa mu byiciro bibiri, “Kata” (Kwiyerekana) na “Kumite” (Kurwana).

Amakipe akabakaba 23 niyo yamaze kwemeza ko azitabira iyi Shampiyona, aho mu byiciro byose haba Kata na Kumite biteguye guhatanira imidali n’ishema ry’amakipe bazaba bahagarariye. Uretse Zanshin izaba yakiriye iyi Shampiyona, amakipe yo mu Mujyi wa Kigali azaba ahagarariwe ku bwinshi, kongeraho ko buri Ntara izaba ifite ikipe muri iyi Shampiyona, ibi bikaba ari kimwe mu birungo bizayongerera uburyohe. Byitezwe ko abakinnyi basaga 250 bazitabira iyi Shampiyona igiye gukinwa ku nshuro ya mbere mu Mateka ya Karate mu Rwanda.

Hagamijwe ko iyi Shampiyona izaba icyitegererezo cy’izindi, amakipe yo mu Rwanda yateguye, kwiyandikisha byasojwe tariki ya 15 Ukuboza 2023.

Umwe mu basifuzi bakomeye bitezwe muri iyi mikino, ni umunya-kenya Sensei Edwin Gendi, uyu akazaba afite inshingano yihariye, kuko ariwe uzaba ashinzwe gushyira ku murongo iyi Shampiyona.

Sensei Edwin, asanzwe akuriye Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa ya Karate mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Sensei Mwizerwa, ahamya ko intego bafite nka Zanshin, ari uko iyi Shampiyona izaba ngarukamwaka ndetse ikaba yanakura kugeza igiye ku ngengabihe y’amarushanwa ny’Afurika mu mukino wa Karate. 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND