Kigali

Batandukanye inshuro zitabarika! Ibitavugwa ku rukundo rwa Cardi B na Offset rwashyizweho akadomo n'ubuhehesi

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:20/12/2023 20:33
0


Aka kanya tuvugana, inkuru ikomeje kugaruka mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi byandika ibijyanye n’imyidagaduro, ni inkuru yo gutandukana kw’Abaraperi babiri bakomeye, Offset na Cardi B bari bamaze imyaka igera kuri itandatu babana nk’umugabo n’umugore.



Ikintu kizwi nyamukuru cyatandukanyije aba bombi, ni ukutaba umwizerwa kuri buri umwe, ubuhemu ndetse no gucana inyuma bya hato na hato, byageze aho Cardi B asanga atakomeza kubyihanganira ahitamo gutandukana na Offset kuko yari arambiwe guhora asuzuguzwa n'abandi bagore kandi nyamara ntacyo bamurusha yemeza ko abarusha ubwiza n’imitere kure.

Abantu benshi bakomeje kwibaza urugendo rw’urukundo hagati y’aba bombi, bibaza ibyarubayemo kugeza n’aho bahisemo gutandukana umwe agaca ukwe n’undi ukwe. Igihari cyo ni uko aba bombi batandukanye inshuro zirenze imwe ariko bakongera bakiyunga. Ese ubu bwo bizongera gukunda kwiyunga?

Offset na Cardi B bamaze gutandukana

Nta bintu byinshi bizwi ku gihe cya mbere aba bombi bahura, gusa ariko Cardi B yigeze gutangaza ko bwa mbere bahura byari mu mwaka wa 2016 mu cyiswe ‘Industry Event’, hanyuma Offset akimukubita amaso, abonye imiterere ye, nta kuzuyaza yahise atera intambwe aramwegera. Cardi B avuga ko icyo gihe Offset yashakaga kumuvugisha.Akomeza avuga ko Offsey yahise ahinduka bitewe no gukubita ijisho ikimero cye ngo kuva icyo gihe nta gutinzamo yahise atsindira nimero ze ndetse batangira kujya baganira bisanzwe nk’inshuti.

Ariko mbere y’uko bahura, Offset yari yarabanje gukundana n’abandi bagore batandukanye ndetse batatu muri bo bari baranabyaranye (buri umwe bari bafitanye umwana). Bivuze ko bahuye Offset afite abana batatu, hakiyongeraho n’abandi babiri kuri ubu afitanye na Cardi B, bakaba batanu.

Muri Mutarama 2017 baje gukorana indirimbo bayita ‘Lick’. Aba bombi baje kugirana umubano ukomeye cyane ko bari n’abaraperi bakomeye ku Isi kuko Cardi B yari afite indirimbo yise ‘Bodak Yellow’, yabicaga bigacika , hanyuma Offset nawe itsinda yabagamo ryitwa Migos bari bafite indirimbo yitwa ‘Bad and Boujee’ yarimo yandika amateka ku.Ibi byose byaje gutuma bahita biyemeza gukorana indirimbo, ariko tubibutse ko iki gihe bari bakiri inshuti zisanzwe gusa baganira bigatinda.

Bahuye mu mwaka wa 2016

Ubwo byari tariki ya 2 Gashyantare 2017, aba bombi baje gutungura Isi ubwo bose bajyanaga kureba umukino wa ‘Super Bowl’. Iki gihe byatangiye guhwihwiswa ko nta kabuza bari mu rukundo, hagendewe n’uburyo bari bamaze iminsi bitwara. Nyamara ariko uwitwa Cardi B we yabiteraga ishoti akavuga ko nta rukundo barimo, ahubwo ko Offset ari inshuti isanzwe bajya banyuzamo bagakorana n’imiziki, bityo ko kubona basohokana nta bikaze baba bibereye mu mishinga itandukanye.

Offset yigeze gutangariza ikinyamakuru Rolling Stone, ko iyi tariki basohokanye, aricyo gihe cya mbere bari batangiye guteretana. Dukomeze…

Aba bombi bakomeje gucanga Isi, hibazwa niba batari mu rukundo kuko ibyo bakoraga rwose byari bya bimenyetso bigaragaza abantu bari mu buryohe bw’urukundo, ariko aba bombi bagakomeza kubihakana bivuye inyuma, ahubwo bakavuga ko ari inshuti zisanzwe.

Bahoraga bahisha abantu ko bakundana

Tariki ya 14 Gashyantare 2017,ku munsi w’abakundana, nibwo Cardi B yagize atya ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ibagaragaza bari gusomana. Offset nawe yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo, maze ashyiraho akamenyetso (Emoji)k’umuhungu n’umukobwa basa nk’abari mu rukundo. Iyi foto yarasibwe ariko yahise ihamiriza Isi yose ndetse n’abakunzi ba muzika ko aba bombi bari mu rukundo uko biri kose.

Gukomeza muri uwo mwaka wa 2017, muri bose nta n’umwe wemeraga ko bakundana. Cardi B yigeze gutangaza ko guhuza na Offset bakajya bakorana imishinga itandukanye byamubereye nk’umugisha. Yavuze ko guhura nawe ndetse n’inshuti ze (abo babanaga muri Migos) byamugiriye umumaro ukomeye kuko bamuteraga imbaraga mu gukora bitewe nuko nabo ubwabo bari abakozi kandi bakorana cyane ndetse banafitanye ubumwe bukomeye hagati yabo.

Avuga ko ibyo biri mu bintu byatumye abungabunga ubucuti yari afitanye na Offset, ariko ko nta w'undi mubano wihariye uganisha ku kubana nk’umugore n’umugabo bari bafitanye icyo gihe.

Bakundaga kuvuga ko bakorana imishinga itandukanye ijyanye na muzika

Ubwo byari tariki ya 20 Nzeri 2017, aba bombi baje gukora ubukwe mu ibanga rikomeye cyane ahazwi nka Fulton County muri Leta ya Georgia,kugeza aho ikinyamakuru TMZ kibonye amafoto yabo y’ubukwe muri Kamena 2018 (bivuze ko hari hashize amezi 8 bashyingiranywe).

Cardi yaje gutangaza ko impamvu batigeze batangaza iby’ubukwe bwabo, ari uko hari ibihe asangiza abamukurikira ndetse n’ibindi atajya abasangiza,bityo n’ubukwe bukaba buri mu bihe atifuzaga kubasangiza.

Mu mwaka wa 2018 nibwo umuriro watangiye kwaka mu rugo rw’aba bombi. Ku itariki ya 8 Mutarama 2018, ibihuha byakwirakwiye Isi yose bivuga ko Offset aca inyuma Cardi B ku bandi bagore batandukanye.

Iki ntabwo cyari cyo gihe cya mbere ibihuha nk’ibi bivuzwe ko Offset aca inyuma Cardi B, ndetse icyo gihe uyu mugore yaje avuga ko arambiwe abantu bakomeje kugenda bamuvugira umugabo, bamushinja kumuca inyuma no kuba umuhemu.

Nyuma yo kubana muri 2018 nibwo batangiye kujya bashwana

Icyo gihe yagize ati:” Ngiye gufata umwanzuro mu buryo bwanjye n’umutimanama wanjye, ntabwo nkeneye abanyirukansa bambwira icyo nkora, njyewe ndigenga ntabwo ngengwa n’Isi”. Iki gihe byari bimaze gufata indi ntera, aho ahantu hose wahasangaga inkuru zivuga ko Offset aca inyuma Cardi B, nibwo yafashe akanya yiyama abantu gukomeza kumuzanaho amagambo.

Nyuma y’ibyo, Cardi B yaje gusobanura impamvu yanambye kuri Offset n’ibintu biri kuvugwa ko amuca inyuma inshuro zitabarika. Icyo gihe abantu batandukanye bari bakomeje kubaza Cardi B impamvu yizirika kuri Offset, ndetse abanda bakamubaza ‘Ese ntabwo wizeye ko uramutse ukatiye Offset wabona undi mugabo?’

Abantu basabaga Cardi B ko yatandukana na Offset

Icyo gihe Cardi B yagize ati” Abantu batandukanye bari kuza mu matwi yanjye bakambaza impamvu ntatandukana na Offset n’ibintu ari kunkorera, bakambaza niba nta cyizere naba mfite ko ntahita mbona undi mugabo. Ariko reka mbabwire, nzi ko ndi mwiza, nzi ko ndi umukire kandi nkaba mfite n’impano. Ikindi kandi ndabizi ko nshobora kubona umugabo uwo ariwe wese nshaka; yaba umukinnyi w’umupira cyangwa w’amaboko”.

Icyo gihe Cardi B yavuze ko nawe atari miseke igoroye . Yakomeje agira ati” Ibyo mumbwira ntabwo mbyitayeho kuko nshaka gukemura buri kimwe cyose n’umugabo wanjye nta wundi ubyivanzemo kuko ntabwo munshinzwe, ubu ni ubuzima bwanjye, ngiye gufata igihe mbyiteho ndetse mfate n’umwanzuro. Impamvu rero ibyo gutandukana ntabyumva, ni uko nanjye ubwanjye ntari Shyashya , kuko nanjye njya nkora ibintu bimubangamiye kandi cyane”.

Cardi B nawe yabasubizaga ko atari Malayika

Muri uwo mwaka wa 2018, Cardi B yaje gusobanura uko gukomeza kumva amakuru y’uko umugabo we amuca inyuma, atuma amera nk’umusazi mu mutwe. Yagize ati:” Buri kanya mba numva ibihuha bimvuga n’umutware wanjye. Ibi rero kubyumva cyane biba byenda kunsaza kuko hari igihe rimwe na rimwe njya mbyizera ariko ikibazo kikaba ko nta bimenyetso mba mfite uretse gusa amagambo y’abantu. Ikintu nzi ni uko iyo umugabo wanjye mukeneye kuri telephone aranyitaba, cyangwa se yaba ahuze, inshuti ye ikanyitaba, rero njyewe nta kibazo njya mubonaho kijyanye no kunca inyuma ariko nkumva ahantu hose biri kuvugwa ko anca inyuma, ibi rero bindwaza umutwe cyane. Nkeka ko ahari ari abantu baba bashaka ko ntandukana n’umugabo wanjye”.

Cardi B yabangamirwaga no guhora yumva abamubwira ko Offset amuca inyuma

Nyuma y’igihe gito Cardi B yaje kubona ko ibyo yamye abwirwa byari ukuri. Ubwo byari tariki ya 5 Ukuboza 2018, Isi yose yaje kugwa mu kantu, ubwo Cardi B yatangazaga ko atakiri kumwe na Offset bari bamaze igihe babanye. Mu magambo ye yagize ati:” Abantu bamaze igihe bambaza icyo ngikorana na Offset n’ibyo ankorera byo kuca inyuma. Nagerageje kwicarana na Papa w’umwana (Offset) wanjye ngo tuganire turebe uko tubikemura, ariko rwose aho bigeze byanze kuko ubu twamaze gutandukana. Murabizi ukuntu twari inshuti, ndetse kandi muzi ukuntu ari wa muntu nahoraga numva nahora mvugisha bitewe n’urukundo mukunda, ariko kuri ubu twananiranywe kuko ubu bidasubirwaho twamaze gutandukana kuko yarananiye rwose”.

Cardi B yaje gutangaza ko yatandukanye na Offset

Cardi yavugaga ko ikintu kimubabaza kurushaho, ari ukuntu Offset amuca inyuma ku bagore batanarenze cyane mu bwiza. Kuba na none Cardi B yarakundaga abana ba Offset nk’abe, hanyuma yarangiza akamugira agatebo kayora ivu, biri mu bintu byamubabaje ku rwego rwo hejuru.

Aba baje gutandukana bitari imikino ndetse buri wese ajya kuba ukwe. Nyamara ariko nyuma y’igihe, Offset yatangiye kujya agaragaza ko nta wundi akeneye mu buzima bwe uretse Cardi B, ku buryo yahozaga ku mbuga nkoranyambaga ze ko yikumburiye Cardi B mu buzima bwe nta kindi akeneye.

Nyamara ariko na Cardi B yashinjwaga guca inyuma Offset mu bihe bitandukanye, ariko akabitera ishoti avuga ko bamubeshyera, ahubwo ko ari ukugira ngo barengere Offset, bamwereke ko ibyo amushinja byo kumuca inyuma, nawe abikora.

Abantu bakurikije uburyo urukundo rwabo rwarangiye mu kanya nk’ako guhumbya, bahise batangira kuvuga ko rwari urupapirano cyangwa se rwari urwo gukingana ibipapuro mu maso, abandi bakavuga ko rwari rwubatse ku musenyi.

Cardi B akimara kumva ibyo abantu bari kumuvugaho, yaje yarubiye mu burakari bwinshi,asaba abantu kurekera kuvuga ko urukundo rwe na Offset rwari urupapirano kuko umwana we ashobora kuzakura hanyuma agatangira kumufata nk’umusazi wananiwe urugo rwe.

Cardi B yasabye abantu kureka kuvuga ko urukundo rwabo rwari urupapirano

Nyuma y’igihe gito cyane, Offset yatangiye gusaba imbabazi Cardi B ndetse akamugaragariza ko namubabarira bwa rimwe atazigera yongera gukora ikindi kintu icyo aricyo cyose cyamubabariza umutima . Nyamara ariko nubwo yari ashize amanga asaba imbabazi, abantu bamubwiraga ko nubwo yamubabarira, azongera agasubira muri izo ngeso, ahubwo ko icyiza ari uko yajya abikora mu ibanga rikomeye cyane abantu ntibabimenye, naho ubundi ibyo kubireka burundu byo ntibishoboka.

Offset yakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo Cardi B amugarukire, amutungura bya hato na hato kugeza n’aho ubwo byari mu Ukuboza 2018, yaje kumutungura amusanga ku rubyiniriro amusabiraho imbabazi.

Offset yatangiye gusaba imbabazi Cardi B nyuma yo gutandukana

Icyo gihe Cardi B yatangaje ko Offset ari gukora ibishoboka byose ngo basubirane ariko akaba atahita abyemera uko yiboneye kose kuko abizi neza ko icyo bapfuye n’ubundi guhita akireka byagorana. Rero aha niho yahereye avuga ko bizagorana ko yakongera kubana nawe kuko atari gukomeza kwihanganira kubabara inshuro zitabarika mu rukundo.

Nyuma y’igihe gito cyane Offset yinginga Cardi B kumubabarira, baje kugaragara mu muhanda bafatanye agatoki ku kandi ndetse ubona ko urukundo rusa nk’urwagarutse. Na none byatangiye gusa nk’ibyemeza abantu ko aba bombi basubiye mu rukundo, ubwo Offset yaguriraga Cardi B impano zitagira ingano kandi zihenze cyane. Muri izo mpano harimo; imikufi ifite agaciro gahenze, imitako n’ibindi.

Baje gutungura abantu bongeye guhuza urugwiro

Aba bombi muri Mutarama 2019, TMZ yaje gutangaza amakuru y’uko basubiranye ndetse n’impapuro za gatanya bakaba barahise bazitwika. Amakuru yavugaga ko kugira ngo aba bombi bongere guhuza neza ndetse n’ibintu bigende neza, ni uko Offset yagombaga guhindura nimero ye ya Telephone kugira ngo agaragaze ko atari gukina kandi agaragaze ko ari umwizerwa kuri Cardi B.

Iki gihe Cardi B yavugaga ko yagombaga kujya ahora acunga Offset abo baganira bose kugira ngo amenye ibyo yirirwamo mu buryo bwo kwamaganira kure icyo aricyo cyose cyatuma yongera kumuca inyuma kuko azajya aba areba abagore bose bavugana.

Uku kwiyunga kwaje no gutuma bahita bakorana indirimbo yabiciye bigacika ku Isi bise ‘Clout’ bashyize hanze ku wa 15 Werurwe 2019.

Byaje kurangira biyunze

Cardi B yaje gusobanura impamvu yababariye Offset, avuga ko buriya nta ntungane iba ku Isi ikindi kandi akaba yizerera mu kubabarira.

Aba bombi bakomeje umubano wabo nyuma yo kubabarirana ndetse noneho urukundo ruragurumana karahava. Aba bombi batigishije ibitangazamakuru byo ku isi byandika ibijyanye n’imyidagaduro bifotoza imihanda abantu bose bafotora, bakora ibikorwa bitandukanye, guhana impano, gutungurana hagati yabo n’ibindi. Iki gihe byari mu mwaka wa 2020 mu gihe cya Guma mu rugo muri 2020, aho noneho abantu bose babaga bibereye mu rugo bahora babahanze amaso.

Umubano wabo waje kongera gukomera

Nubundi ya ngeso ya Offset yo guca inyuma Cardi B yarongeye iramugota nyuma y’igihe gito bari bamaze biyunze. Byari kuwa 15 Nzeri 2020 nibwo mu burakari bwinshi Cardi B yatse gatanya noneho nta bintu by’imikino , hano yaje avuga ko aho bigeze noneho akeneye impapuro za gatanya kugira ngo Offset atazigera na rimwe yongera kumusaba imbabazi zo kongera kubana.

Cardi B yavugaga ko arambiwe agasuzuguro ka Offset ko guhora amukinisha, amugira agatebo kayora ivu, amurutisha abandi bagore, muri make yari arambiwe byimazeyo ubuhehesi bwe, kuko yari yarihanganye igihe kitari gito. Iki gihe yavugaga ko ari umwanzuro ntakuka yafashe.

Baje kongera gutandukana indi nshuro

Nyamara ikintu cyaje gutungura abantu, ni ukuba ibya gatanya barayobewe aho byahereye. Nyuma y’igihe gito, abantu bagiye kubona babona bishimanye ku isabukuru y’amavuko ya Cardi B. Nyuma y’igihe gito cyane Cardi B yaje gutangariza Isi ko yishimiye ko bongeye gusubirana.

Yagize ati “ Yego twanyuze mu bibazo byinshi njye nawe, ariko kuba buriya abantu bigeze kubanaho biba bigoranye ko batandukana burundu. Icya mbere njye nawe dufitanye umwana, bisobanuye ko turi amaraso amwe. Ibi byatumye rero njye nawe twicara dukemura ibibazo byose twari dufitanye, ikindi kandi dufitanye undi mwana uri mu nda, urumva ko gutandukana biba bigoranye”.

Baje kongera kwiyunga

Cardi B yasobanuye ko kimwe mu bintu byatumaga bahora batandukana, harimo kuba batarabashije gufata igihe ngo bamenyane bihagije igihe bari bagihura bwa mbere mu mwaka wa 2016. Avuga ko buri wese atabashije kumenya mugenzi we, ahubwo bahise birukira kubana. Impamvu ni uko, aba bombi bakoreshwejwe n’irari bitewe n’uko aba bombi bahoraga mu bitaramo bityo bakaba ariho bahuriraga inshuro nyinshi, ibi rero byatumye bahita babana huti huti nyamara batabanje kumenya imico ya buri umwe (Ibi byatangajwe na Cardi B muri Mata 2022).

Aba bombi bakomeje gukundana hagati yabo nyuma yo kwiyunga. Ku wa mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023, Isi yose yaguye mu kantu ubwo babonaga aba bombi nta n’umwe ugikurikira mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga. Cardi B yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ko arambiwe guhora yita ku bantu batamwitayeho, avuga ko ari cyo gihe ngo nawe yishyire imbere.

Nyuma yo kwiyunga, urukundo rwongeye kugurumana hagati yabo

Ubwo hari ku wa Gatanu, tariki ya 8 Ukuboza 2023, Cardi B yagaragaye wenyine ari guhaha mu isoko riri i Los Angeles, nyamara inshuro nyinshi yabaga ari kumwe n’umugabo we Offset. Ibi byongeye guhamiriza Isi ko mu rukundo rwabo hashobora kuba hongeye hajemo kidobya.

Ntibyatinze kwigaragaza kuko ibyari ibihuha byavugwaga mu bantu byari ukuri. Byari mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2023, Cardi B yavuze ko bidasubirwaho yamaze gutandukana na Offset kuko ubu ari wenyine. Mu gahinda kenshi kavanze n'amarira, uyu muraperikazi yikojeje ku rukuta rwe rwa Instagram agaragariza abakunzi be ubuhemu n'ubugome bwa Offset bahoze babana, kumukinisha ndetse no kutaba umwizerwa kuri we habe na gato.

Cardi B yongeye kuvuga ko yatandukanye na Offset bidasubirwaho

Muri iki kiganiro, Cardi B yagaragaje ko Offset yari intashima, yari afite ingeso mbi zo kumuca inyuma nyamara we nta kintu na kimwe yigeze amuburana kuva batangira kubana, ahubwo agakomeza kurangwa n'ubuhehesi.

Cardi B avuga ko atiyumvisha ukuntu ibintu byose yafashije Offset kugeraho, yamwitura kumugira agatebo kayora ivu.

Avuga ko yahisemo gutandukana na Offset kuko yari arambiwe imikino ye no kumumenyera cyane mu gihe yabaga yibereye mu bihe bigoye.

Avuga ko yari arambiwe ubuhehesi bwa Offset

Kimwe mu bintu byababaje Cardi B ndetse anaheraho avuga ko ariyo ntandaro go gutandukana na Offset, ni ukumuca inyuma.

Cardi B yatangaje ko Offset yamubereye ikigeragezo mu buzima bwe

Kugeza na n'ubu, aba bombi baratandukanye gusa ariko Offset we nta kintu na kimwe aravuga ku byo ashinjwa n’uwahoze ari umugore we Cardi B. Aba bombi urukundo rwabo rwaranzwe no gutandukana bakongera bagasubirana, igihari ni ukureba niba kuri iyi nshuro Offset afite ibyo azabwira  Cardi B akongera akamugarukira.


Aka kanya ubu buri wese ari ukwe

Reba indirimbo 'Clout' Offset yakoranye na Cardi B

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND