Kigali

Byari ibihe bitoroshye! Ibyamamare nyafurika 10 byagize ibyago mu 2023

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/12/2023 8:13
0


Uyu mwaka wa 2023 ubura iminsi ibarirwa ku ntoki watwaye ubuzima bwa benshi, utibagiwe abavandimwe ndetse n’ababyeyi b’ibyamamare bikunzwe na benshi ku Isi.



Muri uyu mwaka, havuzwe inkuru nyinshi z’ibyamamare bitandukanye byagiye bibura ababo kubera impamvu zinyuranye. Bamwe bagiye bazira uburwayi, abandi bakitaba Imana mu buryo butunguranye, abandi Imana ikabisubiza biciye mu zindi nzira.

Benshi mu byamamare byagize ibyago muri uyu mwaka InyaRwanda yaguteguriye uyu munsi, ni abanyarwanda, abandi ni abo muri Afurika.

1.     The Ben & Green P


Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’Umuraperi akaba n’umuvandimwe we Rukundo Elie (Green P), babuze umubyeyi wabo Mbonimpa John witabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa The Ben na Green P yamenyekanye mu ijoro ryo ku ya 18 Kanama rishyira ku ya 19 Nyakanga 2023. Uyu muryango watangaje ko uyu mubyeyi yitabye Imana ku myaka 65 azize uburwayi yari amaranye iminsi.


Iyi nkuru yashenguye abo muri uyu muryango, byumwihariko The Ben, inshuti ze bndetse n’abakunzi b’umuziki we.

2.     Wizkid


Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid yapfushije nyina umubyara muri uyu mwaka, Jane Dolapo Balogun witabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rw’uyu mubyeyi rwemejwe na Sunday Aare umwe mu bajyanama ba Wizkid, wavuze ko yitabye Imana Saa Saba n’igice za mu gitondo (1.30 AM)  ku wa 18 Kanama 2023.


Iyi nkuru y’incamugongo yagarutsweho n’ibinyamakuru byo muri Nigeria, ibyamamare bikomeye bigerageza kuba hafi y’uyu muhanzi.

3.     Yolo The Queen


Umubyeyi wa Yolo The Queen, umunyarwandakazi w’uburanga n’ikimero wamamaye cyane binyuze mu mafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko Instagram, nawe yitabye Imana azize uburwayi muri uyu mwaka.


Hatangajwe ko mama wa Yolo, yitabye Imana afite imyaka 50 y’amavuko, tariki ya 26 Gicurasi 2023.

4.     Dj Ira



Iradukunda Grace Divine [DJ Ira], umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, yabuze se umubyara, Mbonimpa Juvénal mu ijoro rya tariki 12 Kamena 2023, yitaba Imana afite imyaka 67 y’amavuko.

5.     Miss Mwiseneza Josiane


Nyuma yo kubura se, Miss Mwiseneza Josiane yapfushije Mama we witabye Imana mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023, azize indwara y’umutima na Diabete.

6.     Mama Nick


Mukakamanzi Beatha wamamaye ku mazina ya "Mama Nick" binyuze muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid, yapfushije umwana we w’umuhungu witwaga Fabrice.

Uyu mwana yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki 19 Gicurasi 2023, nyuma y’iminsi mike arembejwe n’uburwayi.

Ni inkuru y’incamugongo yatashye mu muryango wa Mukakamanzi dore ko uyu mubyeyi w’abana batandatu n’abuzukuru batanu,yari aherutse gukora impanuka agonzwe n’igare ubwo yari avuye mu rugo iwe agiye ku muhanda kugura ama-unite.

7.     Yul Edochie


Umukinnyi wa filime, Yul Edochie wakunzwe cyane muri filime z’inya-Nigeria, yagize ibyago apfusha umwana we wa kabiri w’umuhungu witwaga Kambilichukwu, witabye Imana ku wa 30 Werurwe 2023. Amakuru yatangajwe icyo gihe, avuga ko uyu mwana yitabye Imana nyuma yo kuva ku ishuri.

8.     Nkem Owoh


Umukinnyi wa filime uri mu bakuzwe cyane muri Nollywood, Nkem Owoh, yapfushije umwana we w’umukobwa ku wa 28 Kamena 2023.

Uyu mukobwa witwaga Kosisochukwu, yitabye Imana afite myaka 24 y’amavuko.

9.      Taddeo Lwanga


Mbere y’amasaha make ngo ikipe ya APR FC ikine n’Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, Taddeo Lwanga ukinira iyi kipe y’Ingabo, yabuze umubyeyi we wari umaze igihe arwaye.

10.   Inganzo Ngari



Nzeyimana Alain wari umaze igihe ari Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari yitabye Imana uyu wa 26 Ukwakira 2023, agwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi.


Itorero gakondo ‘Inganzo Ngari’ riri mu matorero akomeye mu Rwanda, ryatangiye ubuhanzi bwaryo bushingiye ku muco mu 2006. Ni itorero ryagiye rigaragaza ubwiza bw’umuco w’u Rwanda ribinyujije mu mbyino n’indirimbo haba mu Rwanda no mu mahanga.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND