Kigali

Imyaka 5 muri City Maid, impamvu yavuyemo, imishinga yerekejemo: Sandra Ishimwe yavuze-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2023 19:34
0


Ahagana saa sita z'ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, Ishimwe Sandra wamamaye nka 'Nadia' muri filime y'uruhererekane 'City Maid' yasohoye itangaro yavuzemo ko yamaze gushyira akadomo ku rugendo rw'imyaka itanu yari ishize agaragaramo.



Bamwe mu bakunzi b'iyi filime bagaragaje ko batiyumvisha neza umwanzuro uyu mukobwa ukurikirane amasomo ye muri Kaminuza ya Mount Kigali yafashe, abandi barimo Rosine Bazongere bamwifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rwa Sinema yakomeje.

Ni umwe mu bakobwa b'abahanga mu gukina filime! Yanibagaragaje mu gihe cy'imyaka isaga itanu yari amaze muri iyi filime itambuka imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda.

Izina rye ryavuzwe cyane nyuma yo kwemezwa mu bakina muri City Maid, ariko amaze imyaka irenga 10 ari muri Sinema.

Mu itangazo yageneye abanyamakuru riri mu rurimi rw'ikinyarwanda, Igifaransa n'icyongereza, yavuze ko yasezeye muri City Maid "ku bw'impamvu tutumvikanyeho n'ubuyobozi bwa Zacu Entertainment (sosiyete itegura iyi filime)."

Yatanze ihumure. Avuga ko azakomeza urugendo rwo gukina filime. Ariko kandi yasabye abafana be gukomeza kumushyigikira 'ni nkunga y'amasengesho yanyu ni ingenzi ngo mbashe gukora ibifitiye iterambere igihugu.'


'City Maid', filime yahinduye ubuzima bwe ariko ntacyo yamugejejeho mu bifatika

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Sandra Ishimwe yavuze ko gukina muri iriya filime abifata nk'amahirwe adasanzwe' yagize mu buzima bwe, kandi azirikana ko ayakesha Abanyarwanda.

Ati "Abanyarwanda barankunda, baranshyigikira. Mu by'ukuri rwari urugendo ruryoshye, ntakubeshye. Nshimira n'abo twakoranye (barimo abakinnyi)."

Yavuze ko urugendo rw'imyaka itanu yari ishize akina muri iriya Filime, rwabaye urugendo rwamwubatse mu buryo bw'imibanire, imitekerereze no mu buryo bwo kubasha kumenya kubaho nk'umuntu uzi.

Nubwo avuga ko rwari urugendo ruryoshye gukina muri City Maid, ariko intangiriro ye yari iruhije, kuko yahuye n'ibicantege birimo nko kwakwa ruswa y'igitsina kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kureka gukina filime ahubwo akabanza gusoza amasomo ye mu mashuri yisumbuye.

No kwinjira muri City Maid, avuga ko byabaye amahirwe ya nyuma, kuko bamuhisemo nk'umukinnyi wagombaga gukina mu izina rya 'Diane' akajya akina ari Mushiki Mukuru wa 'Nick' muri filime, ariko agondwa n'igihagararo yari afite.

Uyu mukobwa wiga itangazamakuru muri iki gihe, avuga ko atacitse intege, kuko yasubiyeyo yongera guhamagarwa mu 2018 abwirwa ko azakina ari Mushiki wa Nick muto.

Ati "Nakoze igerageza! Kuko narabishakaga cyane. Zari inzozi gukina filime, nakoze igerageza ndatsinda, ntsinda abandi bari bajemo, mu by'ukuri ntabwo byari byoroshye, ni amahirwe."

Sandra asobanura ko ibintu byose yagiriye inzozi akiri muto ari nabyo yinjiyemo muri iki gihe. Ibi abishingira avuga ko ari nayo mpamvu atigeze acika intege.

Avuga ko atahuye na ruswa y’igitsina mu buryo bweruye muri Sinema, ariko kandi azi neza ko binagaragara mu nzego zinyuranye z'u Rwanda.

Sandra yabwiye abakobwa gukurikira inzozi zabo, kandi bakagendera kure buri kimwe cyatuma batabasha kugera aho bashaka.

Uyu mukobwa asobanura ko yinjiye muri 'City Maid' asoje amashuri yisumbuye, ibintu afata nk'inzozi yakabije. Ati "Kugera muri City Maid zari inzozi zibaye impano, byari amashimwe."

Asobanura ko agitangira gukina muri filime, yahuye n'abantu bamuca intege, barimo abamubwiraga ko agiye kuba ikirara, abandi bakamubwira ko yakabaye ashyira imbere kwiga kurusha uko ajya muri Sinema.

Ati "Abantu filime Nyarwanda ntabwo bazihaga agaciro, bumvaga ko ari ikinamico... bambwiraga ko ngiye kugaragara, abagabo..."

Yasobanuye ko yakoze ibishoboka byose akina ibyo yasabwaga, bituma abamucaga intege  babona ko bibeshye.

Sandra anasobanura ko iyi filime yamuciriye inzira, kuko hari imiryango yafunguye, kandi hari umusore wamukunze bitewe n'ibiganiro yakoraga byatambukaga kuri Zacu Tv. Ati "Ntabwo yankundiye muri Filime."

Uyu mukobwa avuga ko akimara kubwira 'Yego' umukunzi we, yamuhaye igihe cyo kuganira no kumwumvisha neza urugendo rwa Sinema asanzwe akora, kwitegura ibizavugwa n'ibindi. Ati "Yarabyemeye! Ndumva imyaka 2 tumaranye, ntakidasanzwe arabona."

Sandra avuga ko guhitamo umusore bakundana, agendera ku mitekerereze biri no mu byatumye ahitamo umusore umukwiye. Ati "Ni umuntu ukunda Igihugu, kuko njyewe numvaga ntakundana n'umuntu udashaka kuba mu gihugu."


Yakomoje ku mpamvu yo gusezera muri City Maid na filime ye bwite

Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo gusezera muri filime 'City Maid', ari kwitegura gushyira hanze filime ye 'Umubi' yakoranye n'abavandimwe be.

Ni filime irangira, kandi batangiye kuyikoraho mu gihe cya Covid-19. Igaragaramo abavandimwe be, ni mu gihe umubyeyi wabo ariwe wabaye umuterankunga kugirango iyi filime ikorwe.

Sandra yavuze ko kuzakomeza ibice bishya by'iyi filime, bizashingira ku bitekerezo by'abafana be. Iyi filime izajya hanze tariki 24 Ukuboza 2023 kuri shene ye ya Youtube.

Muri rusange, iyi filime ishingiye ku muryango. Aho hari umubyeyi w'umugabo utanga igitambo cy'umwana we. Ati "Imfura y'uwo muryango irapfa, ariko ikaza ikomeza gukurikirana n'abavandimwe be."

Yavuze ko gusezera muri City Maid bitaturutse ku mukunzi we, ishuri cyangwa se akazi ka buri munsi ahubwo 'ni impamvu z'akazi zabaye hagati yanjye na Zacu tutumvikanye, dufata gahunda yo gutandukana kandi mu mahoro'.

Nubwo aterura, ariko yumvikanisha ko ikibazo cyabaye amafaranga. Uyu mukobwa avuga ko nubwo yavuye muri iyi filime, ariko yiteguye kuba yakorana ibindi bikorwa na Zacu Tv.

Ati "City Maid ni nziza, yamuritse abakinnyi benshi... Ni filime nabayemo, mvuyeyo, ariko n'abandi bakinnyi barimo abanyarwanda babashyigikire, kuko barabakeneye."

Si we mukinnyi wa mbere usezeye muri City Maid, kuko hari abakinnyi b'imena nka 'Nikuze', 'Bahavu Jannet' basezeye ku mpamvu bavugaga ko ari iz'abo. Ati "Ni impamvu tutamvikanyeho."

Sandra yashimangiye ko 'hari igihe Imana iteza impamvu kugirango ukomeze ukure'. Akavuga ko kuri we, abona igihe cyari kigeze cyo gukomeza urugendo rwe rwo gukina.

Uyu mukobwa avuga ko nta muntu usimbura undi mu kazi kose , kuko buri wese agira umwihariko we. Ati "Kuba ngiye rero, nta muntu waza ngo akine Nadia."

Yasobanuye ko filime 'City Maid' yamumenyekanishije mu buryo bwafunguriye amarembo yo kuba yakina mu z'indi filime, kandi n'inshuti zariyongereye. Ariko kandi 'mu bijyanye n'ubushobozi n'ibyinjira ntabyo'.

Sandra yavuze ko uruganda rwa Sinema rukiri kwiyubaka, yaba mu bijyanye n'abareba ibihangano ndetse n'umusaruro umukinnyi wa filime akuramo.

Ati "Ntabwo mvuye muri filime nubwo nta kintu kiraba gifatika. Nakubwiye ko kuba naraje muri Sinema nkabona hari ibibazo birimo, nanjye ndi mu bagomba kugira uruhare mu kubikemura..."

Uyu mukobwa yavuze ko abantu bakwiye gutandukana ubuzima berekana kuri Televiziyo, kuko butandukanye n'ubwo baba babayemo  bwa buri munsi. Yavuze ko 'dutanga ibyishimo nta kiguzi ahanini ahubwo icyo tuba dukeneye ni ugushyigikirwa'.

Sandra yavuze ko hari filime yagaragayemo zirimo nka 'Kaliza wa Kalisa' zizasohoka mu minsi iri imbere, kandi arajwe ishinga no kwikorera ibikorwa bye no gukorana n'abandi.


Sandra Ishimwe yatangaje ko yavuye muri City Maid nyuma y’imyaka itanu ayibarizwamo


Sandra yavuze ko impamvu zatumye ava muri City Maid zirenze akazi n’amasomo akurikirana


Sandra yavuze ko tariki 24 Ukuboza 2023 azashyira hanze filime ye nshya yise ‘Umubi’ ahuriyemo n’abavandimwe be


Ishimwe avuga ko uretse kuba filime ituma umukinnyi amenyekana, ariko nta mafaranga afatika arimo


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SANDRA ISHIMWE WAMAMAYE NKA NADIA MURI CITY MAID

">


KANDA HANO UREBE KIMWE MU BICE BYA CITY MAID SANDRA AGARAGARAMO

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND