Mu myaka ine ishize, nibwo umuraperi Denis Kanaka yatangiye urugendo rwe rw'umuziki; ni mu gihe kimwe n'abarimo Mike Kayihura, Angell Mutoni na Kivumbi ariko barumvikanye cyane mu itangazamakuru no ku mbuga mpuzabantu kumurusha, ahanini bitewe n'uko yahise ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gusa ariko muri iyi myaka ishize ari mu muziki bariya
bahanzi bakoranye indirimbo, ndetse na Angel Mutoni bazahurira mu gikorwa
kigamije gukundisha abagore n'abakobwa injyana ya Hip Hop mu rwego rwo
kubatinyura kuyikora no kuberaka ko bishoboka.
Uyu musore amashuri abanza n'ayisumbuye yayize mu Rwanda,
Kaminuza ayiga muri Amerika ari nako yakomereje igice kinini cy'ubuzima bwe,
ariko yagiye anyuzamo agaruka mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Denis Kanaka yivuga nk'umuhanzi ufite umuhate wo
kumenya ibintu byinshi, kandi agaharanira ko abisangiza abandi mu rwego rwo
kuzamura umuco w'u Rwanda no gufashanya mu iterambere.
Mu gihe yamaze muri Amerika, avuga ko ibihe byiza
yahagiriye harimo no kuririmba mu gitaramo yahuriyemo n'umuraperi ukomeye ku
Isi, T. Pain, Big Shown, K Dink n'abandi. Yanakoreye ibitaramo bitanu mu Mujyi
wa New York, muri Canada aho yahuriyemo n'abarimo Ikirezi n'abandi.
Yabwiye InyaRwanda ko muri iki gihe arajwe ishinga no
kongera gukorera ibindi bitaramo muri Amerika, ariko ko azaba ari kumwe n'abahanzi
bo mu Rwanda 'twatangiye ibiganiro'.
Denis Kanaka asanzwe afite indirimbo zirimo 'My
Queen', 'Outro', 'Nta Bwoba', 'Ntuzabure' yakoranye na Mike Kayihura; hari
kandi 'These Days' yakoranye na Mucyo na Kivumbi King, 'Gatebe Gatoki'
yakoranye na Sema Sole, 'Lost in Space' yakoranye na Angell Mutoni n'izindi.
Uyu musore yamenyekanye kandi asubiramo indirimbo
z'abahanzi bahanzi, yasubiyemo indirimbo nka 'Bado' ya Bruce Melodie, 'Amakosi'
ya Ish Kevin, 'Genza Rwanda uri nziza' ya Kamaliza n'izindi.
Avuga ko kuba yarakoranye indirimbo n'abarimo Mike
Kayihura na Angel Mutoni ahanini byaturutse ku bushuti bombi bari bafitanye.
Ati "Uburyo twatangiye gukorana na Mike Kayihura
hamwe na Angel nuko twari inshuti mu buzima busanzwe, twese dukunda muzika, hagera
igihe twumva ko twakorana tukagira ikintu tugezeho musically. Ni muri uburyo, twakoranaga.
Nanubu, turacyafashanya mu rugendo rwacu rwa muzika.”
Mbere y’uko umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar
ataramira i Kigali, uyu musore yifashe amashusho yisanishije nawe ari muri
studio aririmba, bituma benshi bakeka ko ariwe.
Uyu musore ariko asanzwe anakora umwuga wo kuvanga imiziki,
ndetse yagiye yifashishwa mu bitaramo binyuranye yagiye acurangamo muri
Amerika. No muri Kigali ajya acuranga mu bitaramo.
Yavuze ko kuririmba n'umwuga wo kuvanga imiziki, ari
ibintu yakunze mu buryo bukomeye kugeza ubwo yiyemeje kujya abihuza byombi.
Ati "Ibintu mbihuza kuberako ngira gahunda mu
buzima, nubwo ntakunze kuba ndi mu gihugu, ndagira amatsiko yo kumenya
ibigezweho hano. Kandi nkagira umuhate wo kwiga ibintu bishya. No kwizera nyine
ko ushobora kugera kuri icyongicyo ushaka kugeraho."
Muri iki gihe ari mu Rwanda, aho ari gutegura
ibitaramo bigamije kwigaragariza abafana be birimo n'icyo yise "The story
of Dakecy" kizagaruka cyane ku rugendo rwe rw'umuziki.
Ati "I Kigali ubu ngubu ndigutegura ibitaramo
bitandukanye, binyegereza abafana banjye kandi byerekana urugendo rwanjye muri
muzika nyarwanda. Ariko byumwihariko muri byo nuko Tariki 2 Mutarama 2024 uyu
mwaka tugiye gutangira hari igitaramo nzakora kizaba kigamije kwerekana
urugendo rwanjye muri muzika nacyise "The story of Darkecy ".
Uyu muhanzi avuga ko ashaka gukora ibikorwa bishamikiye ku muziki we bizatuma abantu bamenya izina rye nk'uko bamenye iry'abandi bahanzi bakuranye.
Denis Kanaka avuga ko guhurira ku rubyiniro n'umuraperi T-Pain uri mu bakomeye ku Isi ari kimwe mu byiza yagezeho mu buzima bwe
Ubwo Denis Kanaka yacurangaga mu bitaramo byabereye mu Mujyi wa New York muri Amerika
Umuraperi Denis Kanaka ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo yahuriyemo na T-Pain
Kanaka yavuze ko agerageza ibintu bishya ari nayo mpamvu yahisemo guhuza urugendo rwe rw'umuziki no kuvanga imiziki (Dj)
Denis [Uri hagati] yavuze ko ashaka gukora ibitaramo bigamije kugaragaza impano ye no gutinyura abakobwa kwinjira muri Hip Hop
Denis Kanaka asanzwe ari umuhanzi mu gukora indirimbo 'Production' kuko yakoreye indirimbo abarimo Mike Kayihura
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'TMH' YA DENIS KANAKA NAANGELL MUTONI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GATEBE GATOKI'YA DENIS KANAKA NA SEMA SOLE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIIRMBO 'THESE DAYS' YADENIS KANAKA NA KIVUMBI KING
TANGA IGITECYEREZO