Kigali

Nick Cannon aracyashengurwa n'urupfu rw'umwana we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/12/2023 14:11
0


Umunyarwenya Nick Cannon, umaze imyaka ibiri apfushije umwana w'umuhungu witwa Zen Cannon, yatangaje ko kugeza ubu urupfu rwe rukimushengura by'umwihariko mu minsi mikuru isoza umwaka.



Nicholas Scott Cannon umunyarwenya akaba n'umuhanzi afatanya no gukina filime uri mu bamaze igihe bakunzwe muri Amerika no ku rwego mpuzamahanga, yongeye gukomoza ku rupfu rw'umwana we w'umuhungu witwa Zen Cannon umaze imyaka 2 yitabye Imana.

Ku itariki 18 Ukuboza mu mwaka wa 2021 nibwo umunyarwenya Nick Cannon n'umukunzi we w'umunyamideli Alyssa Scott bagize ibyago bagapfusha umuhungu wabo warufite amezi 5. Uyu mwana wabo Zen Cannon yapfuye azize indwara ya kanseri y'ubwonko.

Hashize imyaka ibiri (2) Nick Cannon apfushije umwana we w'umuhungu

Kuri ubu Nick Cannon yongeye kumukomozaho avuga ko magingo aya agiterwa agahinda n'urupfu rwe cyane cyane mu kwezi k'Ukuboza kw'iminsi mikuru isoza umwaka dore ko ariho yapfuye. 

Nick Cannon yavuze ko mu Ukuboza ashengurwa cyane n'urupfu rw'umuhungu we kuko ariko kwezi yapfiriyemo

Mu kiganiro uyu munyarwenya yagiranye n'ikinayamakuru Enterntainment Tonight (E.T Canada), yagize ati: ''Muri uku kwezi ni bwo ndushaho gushengurwa n'urupfu rw'umuhungu wanjye. Yapfuye twitegura gusangira nawe Noheli ye ya mbere ariko ntibyakunze''.

Umwana wabo yapfuye mu bihe biteguraga kwizihizanya nawe Noheli

Nick Cannon w'imyaka 43 yakomeje agira ati: ''Ubu umuryango wanjye uri kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka ariko ntabwo twishimye kuko bitwibutsa ko Zen aribwo yitabye Imana. Ibihe nk'ibi biba bikomeye kuri njye na mama we''.

Uyu munyarwenya ufite ikiganiro gikunzwe kuri MTV cyitwa 'Wild n Out', yatangaje ko mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwa Zen, kuri Noheli azifatanya n'abana barwariye kwa muganga abinyujije mu mushinga ubafasha yashinze mu 2021 yise 'Zen's Light Foundation' ufasha abana barwaye kanseri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND