Kigali

Bakunze u Rwanda! Alyn Sano yavanye urwibutso mu iserukiramuco muri Namibia-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2023 11:52
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko yanyuzwe no gutamira Abanya-Namibia n'abandi mu iserukiramuco yahuriyemo n’abandi bahanzi, kandi ko yasize bakunze u Rwanda birushijeho kuko basanzwe baruzi nk’Igihugu gihanzwe amaso mu rugendo rw’iterambere.



Uyu mukobwa aravuga ibi nyuma yo gutanga ibyishimo muri iri serukiramuco ryitwa “MTC OAS1SONE Festival” rikomeye ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.

Iri serukiramuco ribera muri Namibia hagati y’ubutayu bwaho n’amazi. Ni ubwa mbere Alyn Sano wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Fake Gee’ yari ataramiye muri iri serukiramuco, kandi niwe muhanzi wo mu Rwanda wari watumiwe gusa.

Ibitaramo by’iri serukiramuco biba bigamije gususurutsa abaturage bo muri Namibia ariko nanone bimeze nk’ubukangurambaga mu kurinda no kubungabunga inyamanswa, ndetse no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Buri muhanzi yafashwe amashusho y’indirimbo yaririmbye, azatunganywa,agatambutswa mu bitangazamakuru binyuranye no kuri shene za Youtube zikomeye ku Isi mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurengera ibinyabuzima byo ku Isi binyuze mu cyiswe “Music for Wildlife.”

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko yamaze ku rubyiniro igihe cyingana n’isaha imwe n’iminota 30’ aririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album ye ya mbere aherutse gushyira hanze yise ‘Rumuri’ ikunzwe muri iki gihe.

Uyu mukobwa uri mu Kanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi, yaririmbye indirimbo nka ‘Bohoka’, ‘Mwiza’ n’izindi.

Alyn Sano yavuze ko yashimishijwe no kuririmba muri iri serukuramuco, kandi yahavuye abantu bamenye u Rwanda. Yavuze ati “Nakoranye na ‘Band’ twari tugihura uwo munsi ariko bya umugisha mwishi cyane. Nahavuye abantu bishimye, bankunze mbese bakunze u Rwanda rundimo.”

Akomeza ati “Umuziki ni ururimi buri wese yumva, kandi nta mupaka! Nta muntu n’umwe wari unzi, bantumiye guhagararira igihugu cyanjye ariko narisanze ku rubyiniro buri wese arankunda kubera ko umuziki uhuza abantu. Rero, nzakomeza nkore umuziki ntitaye ku bica intege.”

  

Alyn Sano yatangaje ko mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 30’ yamaze ku rubyiniro yasize abantu bakunze u Rwanda


Sano yavuze ko muri iki gitaramo yitaye cyane kuririmba indirimbo ziri kuri Album ye yise ‘Rumuri’


Alyn yavuze ko umuziki uhuza abantu badahuje ururimi n’umuco, kandi bose bakanogerwa


Alyn Sano yaririmbye muri iri serukiramuco yambaye imyambaro yahanzwe nka Kezem Rwanda


Alyn Sano aherutse kwegukana igikombe cya ‘Best Collabo’ mu bihembo bya Isango na Muzika abikesha indirimbo ‘Say Less’ yakoranye na Fik Fameica na Sat-B


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘POSITIVE’ YA ALYN SANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND