Kigali

Irengero ry’igitabo Danny Vumbi yandikaga kuri Primus Guma Guma Super Stars

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2023 11:13
0


Muri Gicurasi 2018, umunyamuziki Semivumbi Daniel [Danny Vumbi] yatangaje ko yatangiye kwandika igitabo yise ‘Akadomo’ cyangwa se ‘Agatangaro’ kigaruka ku byaberaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryategurwaga n’uruganda rwa Bralirwa rigahuza abanyamuziki bakomeye mu gihugu.



Iri rushanwa ryatigishije imitima y’abahanzi benshi, ariko kandi ryabahaye kwigaragaza, ndetse ryasize amafaranga mu mifuka y’abahanzi banyuranye baryitabiriye, babashije kuririmbira mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Ni irushanwa ryasize ihangana mu bahanzi no mu bafana. Ariko kandi ryafashije uruganda rwa Bralirwa kwegera abakiriya babo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, baracuruza karahava, ibyishimo bitaha mu mitima y’abakunda Primus.

Primus Guma Guma Super Stars yavuzwemo byinshi birimo ‘Kata’ (nisunze ijambo ryavuzwe na Bull Dogg), gutera amabuye ahanini biturutse mu bafana babaga batemeranya neza n’icyemezo cyabaga cyafashwe n’Akanama Nkemurampaka n’ibindi.

Ryanaranzwe no kugura abafana! Hari umwe mu bahanzi wigeze guhabwa inzoga na bagenzi be kugirango ananirwe kuririmbira abafana be ari ku rubyiniro.

Danny Vumbi ni umwe mu bitabiriye Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya Gatandatu, akimara kurivamo yabwiye InyaRwanda ko agiye kwandika igitabo kizibanda cyane ku bintu bitari bimeze neza muri irushanwa, mu rwego rwo kugaragaza umucyo.

Icyo gihe yavugaga ko iki gitabo kigomba gusohoka mu mwaka wa 2019, ariko abantu baratagereje amaso ahera mu kirere.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko atakomeje kwandika iki gitabo, kubera ko n’irushanwa ryahagaze.

Uyu muhanzi wamuritse Album ye ya kane yise ‘365’ yavuze ati “Igitabo cya Guma Guma nagombaga kwandika hajemo imbogamizi zishingiye ku mitegurire ya Primus Guma Guma Super Stars. Urumva kuko yavuyeho naje kubona uruhare igitabo cyanjye gishobora kugira rudashobora kuba runini, nanjye  mba mbikusubitseho gatoya."

Yavuze ko Primus Guma Guma Super Stars iramutse isubukuyeho 'nanjye nagisubukura (igitabo)'.

Kuri ubu, uyu muhanzi yashyize hanze Album ya kane iriho indirimbo 13 zirimo 'Twarahuye', 'Amarira y'ingona', 'Urumeza', 'Inyota', 'Imyuna', '365', 'Umugisha', 'Kimasomaso', 'Mbaza nkubaze', 'Rwanda', 'Rata Google', 'Condom' ndetse na 'Usigare Amahoro' ya Nkurunziza Francois yasubiyemo.

Intangiriro y’umuziki wa Danny Vumbi

Danny Vumbi yatangiye umuziki mu 2004, icyo gihe yinjiye anashinga itsinda rya The Brothers yabarizwagamo na bagenzi be.

Yibuka ko igitaramo cya mbere bakoze bahembwe ibihumbi 20 Frw. Kandi avuga ko mu 2009 ubwo bakoraga indirimbo 'Bya bihe' byabaye nk'intangiriro yo gutandukana.

Danny yavuze ko muri uriya mwaka, bacitse intege, kandi buri wese atangira urugendo rwo kwikorana

Mu 2010, nibwo yasohoye album ye ya mbere yise 'Urugendo' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi barimo The Ben, Jay Polly, Kamichi n'izindi.

Imwe mu ndirimbo yamenyekanyeho iriho 'Wabigenza ute'. Niyo ndirimbo avuga ko yamenyekanye cyane.

Yavuze ko hari umuntu wigeze kumugira inama yo kumukorera igitaramo cye, kandi akamwishyura Miliyoni 2 Frw, hanyuma byose akabyikorera.

Danny yavuze ko yanze gutanga iki gitaramo, ahitamo kukitegurira, ariko ko kiriya gihe yahombye cyane, ku buryo yinjije nibura ibihumbi 200 Frw.

Uyu muhanzi igihe cyarageze asohora Album yise 'Kuri Twese', yakurikije Album yise 'Inkuru Nziza' iriho indirimbo nka 'Umugozi' yakoranye na Bruce Melodie, 'Ibare' n'izindi. Ni album avuga ko yamweretse ko 'umuntu ashobora gucuruza mu buryo bwa Online'.


Danny Vumbi yatangaje ko yasubitse kwandika igitabo ‘Agatangaro’ kubera ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryahagaritswe


Danny yavuze ko yiteguye gukomeza iki gitabo mu guhe Guma Guma yakongera kuba 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DANNY VUMBI ASOBANURA ALBUM YE YA KANE

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AMARIRA Y’INGONA’ YA DANNYVUMBI

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘RATA GOOGLE’ IRI KURIALBUM YE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND