Kigali

Miss Umukundwa Clemence yahawe impano y'imodoka y'asaga Miliyoni 20Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/12/2023 10:23
1


Miss Umukundwa Clemence [Cadette] uri mu bakobwa bamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yagaragaje ibyishimo bitangaje nyuma yo kwibikaho imodoka nshya.



Nk'uko bigaragara mu mashusho yasangije abamukurikira, uyu mukobwa uheruka kwizihiza isabukuru y'amavuko, asoje umwaka yibitseho imodoka nshya yo mu bwoko bwa KIA. Ni imodoka igura amafaranga asaga Miliyoni 20Frw.

Miss Umukundwa yumvikanye yishimira ibyo Imana imugejejeho ati: "Nk'uko mubibona Big C yinjiye mu mubare w'abatunze imodoka, Imana irabikoze". Nubwo nta makuru menshi yifuje gutanga, InyaRwanda yamenye ko ari impano yagenewe.

Umukundwa uzwi cyane nka Cadette yamamaye cyane mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2019 aho yaje mu bakobwa 15 bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda.

Nyuma yaje kwinjira mu bikorwa by'ubushabitsi bushamikiye ku myidagaduro. Ni umwe mu bakobwa bagezweho mu bikorwa byo kwamamaza n'imideli.

Cadette ari mu bakobwa biyambazwa n'abahanzi batandukanye mu mashusho y'indirimbo zabo bitewe n'ubuhanga agaragaza mu zo agaragaramo, bituma igikundiro cyazo kiyongera.

Cadette ari mu bakobwa banyuze muri Miss Rwanda akanabasha gukomeza kubyaza umusaruro iryo zinaAgenda agaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bagezweho mu Rwanda, ari mu ba 'Video Vixen' bahagaze neza kugeza ubuKompanyi zitandukanye zigenda zimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byazoYashimiye Imana ibashije gutuma asoza umwaka ari mu mubare w'abatunze imodokaMiss Umukundwa akurikirwa n'abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga anyuzaho ibikorwa bye bya buri munsi. Azwiho kandi gukunda gukora siporo.

AMAFOTO: OMARIO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha1 year ago
    Ndabona anibitseho ikinyenyanza ndabarahiye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND