RFL
Kigali

Iby'ingenzi ku gitaramo cya Yago n'indirimbo ze zitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/12/2023 16:30
0


Nyarwaya Innocent [Yago Pon Dat] agiye gukora igitaramo cyo kumurika umuzingo we kizabera muri Camp Kigali, akaba ari nyuma yo gushyira hanze indirimbo zitandukanye zagiye igikundiro ziyobowe na 'Suwejo' yahereyeho.



Mu gihe Isi y'ikoranabuhanga ikomeza kugenda yaguka, n'itangazamakuru rirushaho gushingira kuri murandasi, Yago ari mu babiteye imboni mbere afungura urukuta rwe ku muyoboro wa You Tube ruri muziza imbere zifite igikundiro cyo hejuru.

Gusa nk'uko yagiye abitangaza mu bihe bitandukanye ntabwo itangazamakuru aricyo kintu yakuze yumva akwiye gukora,avuga ko  yumvaga umutima we n'inzozi ze biri mu muziki ari nacyo cyatumye  awinjiramo nyuma yo kubona hari ubushobozi abonye.

Uyu musore w'imyaka 28, yahise yihutira gutangira gukora ibyo akunda kandi bihuza n'ibyiyumviro bye kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye gusa hari izitezwe cyane kurushaho n'abakunzi be.

Ku wa 22 Ukuboza 2023 ni bwo azaba ataramira abakunzi be mu kiganiro aheruka kugirana na InyaRwanda yagize ati"Abanyarwanda muzaze kudushyigikira ni kuwa Gatanu tugiye gukora ibintu bidasanzwe."

Mu gihe kitari kinini amaze yinjiye mu muziki, akaba amaze kwegukana ibihembo birimo ibya 'Best New Artist' kimwe yegukanye muri Kalisimbi Events Awards n'ikindi yegukanye muri Isango na Muzika Awards.

Indirimbo twabahitiyemo muri nyinshi zitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye kubazaba bateraniye muri Camp Kigali [KCEV] ku wa Gatanu zirimo Naremeye yakoranye na Bushali, uri mu baraperi bafite abakunzi benshi.

Hakaza kandi Alright, Original Kopy, Rata, Si Swing, Suwejo, Ni Waneza yahuriyemo na Inyogoye.

Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga ibihumbi 5 Frw ahasanzwe, ibihumbi 10Frw ahisumbuyeho, ibihumbi 20Frw mu myanya y'icyubahiro.Indirimbo zitezweho mu buryo bw'imbere kuzazamura amarangamutima ya benshi muri Camp Kigali

Kimwe n'ibihumbi 50Frw mu myanya y'icyubahiro yihariye ushaka kugura itike yawe wanyura kuri www.yago.rw cyangwa ukifashisha *727*50*2*15# wabasha kugura ukazajya kwihera ijisho ibyo Yago amaze iminsi ategurira abakunzi b'umuziki nyarwanda.

Mu bandi bantu bitezwe muri iki gitaramo harimo Anita Pendo na Phil Peter bazafasha mu kuyobora no gushyushya abazitabira iki gitaramo mu gihe n'abahanzi nka Double Jay wo mu Burundi, Levixone wo muri Uganda.

Biyongeraho Bushali, Aline Gahongayire, Niyo Bosco, Chriss Eazy na Kirikou nabo bazataramira abazitabira igitaramo cyo kumurika umuzingo Yago Pon Dat yise 'Suwejo'.

KANDA HANO UREBE IMWE MU NDIRIMBO YAGO YISE VIS A VIS AHERUKA GUSHYIRA HANZE

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DUHERUKA KUGIRANA NA YAGO

">

Yago agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise 'Suwejo' Ku wa Gatanu ni bwo Yago ashyigikiwe n'abahanzi batandukanye azamurikira abakunzi be ibidasanzwe mu muziki amaze iminsi abategurira







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND