RFL
Kigali

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barimo ba Brig Gen

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:19/12/2023 8:03
0


Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bwa RDF rivuga ko Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abarimo ba Brigadier General bane bagizwe ba Major General.



Iri tangazo rikomeza rivuga ko abasirikare 17 bari bafite ipeti rya Colonel bo bazamuwe mu ntera bagirwa ba Brigadier General, na ho ba Lieutenant Colonel 83 bagirwa ba Colonel.

Abandi bazamuwe mu ntera  ni  ba Major 98  bagizwe  ba Lieutenant Colonel, ba Captain 295 abagira ba Major

Umukuru w’Igihugu kandi yazamuye mu ntera  ba Lieutenant bane bagirwa ba Captain mu gihe basirikare 226 bo bagizwe ba Sous-Lieutenant nyuma yo kuvanwa mu cyiciro cy’abasirikare bato.

Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa nubwo  nta mazina y’abazamuwe mu ntera yigeze atangazwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND