Kigali

Abahanzi nyarwanda bagiye bifashisha abagore babo mu mashusho y'indirimbo zabo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/12/2023 14:01
0


Abahanzi nyarwanda bagiye mu bihe bitandukanye biyambaza abagore babo mu ndirimbo zabo akenshi mu bihe by'ubukwe bwabo nk'uko Mugisha Benjamin [The Ben] aheruka kwitabaza Uwicyeza Pamella mu yo yise 'Ni Forever'.



Urukundo ni ikintu abanditsi n'abahanzi muri rusange bagerageje gusobanura bishingiye ku byiyumviro byabo cyanggwa  ku nkuru bagiye basoma ntibabasha kubisobanura nk'uko bikwiye kuko ruhorana udushya bitewe n'ibisekuru.

Iyo bigeze ku rw'ababiri biba ibindi kuko usanga abarurimo bimura Isi isanzwe bakubaka iyabo hamwe umwe ashobora gushimisha undi batari kumwe yanamubabaza hagira uwitambika ugasanga ni we bihitanye.

Dutereye amaso mu bahanzi nyarwanda twifuje kubagezaho urutonde rwa zimwe mu ndirimbo bagiye bakora bakifashisha mu mashusho yazo abagore bazo nubwo ntawahamya neza impamvu yabyo ariko ingana ururo kandi si iby'ubu,ibinyacumi birirenze bikorwa.

Patient BizimanaUmuhanzi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku wa 19 Ukuboza 2021 ni bwo yarushinze  na Gentille Karamira mu birori byitabiwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo abafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda.

Kuri uwo munsi,uyu mugabo yaratunguranye aririmbira umugore we  indirimbo yuzuyemo imitoma yise 'Yampano' yaje no kuyitunganya neza mu buryo bw'amashusho arimo n'ayo ku munsi y'ubukwe bwabo ashyira hanze.

Ikaba yaragiye  hanze ku wa 27 Ukuboza 2021 aba bombi bagaragaramo bishimye cyane Gentille Karamira,ubona ko yanyuzwe n'urukundo n'impano y'umugabo we.

Muyombo Thomas [Tom Close] Ku wa 30 Ugushyingo 2023 bivuze ko imyaka 10 yirenze nibwo Tom Close yasezeranye n'umukunzi w'igihe kirekire Niyonshuti Ange Tricia, kuri uwo munsi uyu muhanzi yafashe umwanya amuririmbira indirimbo zitandukanye.

Tariki 18 Mutarama 2021 ni bwo uyu muhanzi yashyize amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo bombi bishimye ariko byumwihariko bibanze ku byaranze ubukwe bwabo ikaba yitwa 'Byararangiye'.

Yves Kana TrezzorTariki ya 01 Gicurasi 2021 ni  bwo Trezzor yemeranije kubaka akaramata na Mugabe Diane,nk'umuhanzi yaje gukora mu nganzo akora indirimbo yemeje ko yakoreye abakundana ariko byumwihariko umugore we.

Uyu mugabo kandi yifashishije mu mashusho y'iyi ndirimbo yise 'Uri Urukundo' yashyize hanze mu buryo bw'amashusho ku wa 16 Gicurasi 2021 umugore we.

Semivumbi Daniel [Danny Vumbi]Ni ubwo bamaze imyaka itari mike babana, bakaba banafitanye abana bakuru ariko Danny Vumbi ku muzingo yise 'Inkuru Nziza' yafashe umwanya azirikana umugore we mu ndirimbo yise 'Urukundo rwa mbere' banafatanya kuryoshya amashusho yayo yageze hanze ku wa 25 Werurwe 2021.

Manzi James [Humble Jizzo]Tariki ya 16 Gashyantare 2017,yahuriye mu ndirimbo Amy Blauman uyu mugore usanzwe na we ari umunyamuziki yumvikana aririmba muri 'Do You Know' anagaragara mu mashusho yayo akina umukino w'urukundo na Jizzo baje no gushyingiranwa ku wa 24 Ugushyingo 2018.

Nsengiyumva Emmanuel [Emmy]Uyu muhanzi uri mu bakorera umuziki wabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 30 Mutarama 2022 yasohoye indirimbo yise 'Idantite' igaragaramo we n'umugore we Umuhoza Joyce baryohewe n'ubuzima muri Tanzania aho ku wa 10 Ukuboza 2021 baherukaga gukorera ubukwe.

Igor MabanoUyu mugabo wize akanaba n'umwarimu w'umuziki, nyuma y'ibyishimo by'ubukwe bwe na Laura Colette bwo ku wa 05 Nzeri 2021, yakoze mu nganzo yifashishije uyu mugore we mu mashusho meza, ashyira hanze indirimbo yari yarumvikanye ku munsi w'ubukwe aririmba, maze ku wa 19 Ukwakira 2021 ashyira hanze iyo yise 'The One' we na Laura akanyamuneza ari kose.

Bahati Makaca Nyuma y'iminsi mike ashyingiranwe na Unyuzimfura Cecile,uyu mugabo uri mu bamaze igihe kirekire mu muziki,yafashe umwanya amurata ubwiza n'imico yihariye mu ndirimbo yise 'You Complete Me' tariki 22 Nzeri 2023,  ni nyuma y'uko biyemeje kubana ku wa 05 Kanama 2023.

Rugamba YverryKu wa 12 Kanama 2022 ni bwo Yverry yasezeranye kubana akaramata na Uwase Vanessa [Vanillah],nyuma uyu muhanzi yifashishije amwe mu mashusho y'ubukwe bwabo abara inkuru yabo mu ndirimbo yise 'Inshuti Yanjye' bagaragaramo bombi.

Ngabo Medard Jobert [Meddy]Uyu muhanzi we afite amateka yo kuba indirimbo yitwa 'Ntawamusimbura' ariyo yashibutseho urukundo rwe na Mimi Mehfira, iyi ndirimbo yagiye hanze  ku wa 08 Mutarama 2017 ni yo ya mbere agaragaramo n'umugore.

Nyuma y'ubukwe bwabo bwabaye ku wa 22 Gicurasi 2021, ku wa 22 Nyakanga 2021 yashyize hanze 'My Vow' yakurikiwe ku wa 20 Nzeri 2021 na 'Queen Of Sheba' zose zigaragaramo aba bombi bakina umukino w'urukundo.

Mugisha Benjamin [The Ben]The Ben na we yamaze kwiyongera ku rutonde rw'abahanzi nyarwanda bifashishije abagore babo mu ndirimbo aho ku wa 16 Ukuboza 2023 yashyize hanze iyo yise 'Ni Forever' mu mashusho yayo, aba ibyishimo ari byose na Uwicyeza Pamella.

Aba bombi bakaba baramaze gusezerana imbere y'amategeko ndetse n'imihango yo gusaba no gukwa kwabo ikaba yarabaye ku wa 15 Ukuboza 2023, hategerejwe ko basezerana imbere y'Imana ku wa 23 Ukuboza 2023 mu bukwe butegerejwe na benshi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NI FOREVER' YA THE BEN IRIMO UWICYEZA PAMELLA

">











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND