Igitabo cyitwa “Ubwenge n’imitekerereze bya muntu mu buzima tubayemo mu Isi", ni igitabo cyanditswe n’umwe mu banditsi b’abahanga Dr. Ignace Niyigaba. Cyandikanwe ubuhanga, ubunararibonye n’ubushakashatsi bwimbitse bwiyambaje ibindi bitabo bikomeye birimo na Bibiliya.
Dr. Ignace Niyigaba uherutse kwegukana
igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umwaka wa 2023 mu marushanwa yateguwe n’Urugaga
rw’Abanditsi mu Rwanda, yatangaje ko yanditse igitabo kiri mu rwego rwa
filozofiya ishingiye ku myemerere y’idini n’ubumenyi (Sciences).
Aganira na
InyaRwanda, Dr. Ignace Niyigaba yatangaje ko inganzo yo kwandika iki gitabo yaje nyuma
yo kunyoterwa no kumenya amavu n’amavuko y’ijambo ‘Ubwenge’ ndetse no gushaka
gusesengura neza akamaro k’ubwenge ndetse n’isooko yabwo.
Yavuze ko
kwandika igitabo yise “Ubwenge n’imitekerereze bya muntu mu buzima tubayemo mu
Isi” yabitewe n’uko yabonaga abantu benshi batumva neza igisobanuro cy’ubwenge,
ndetse bamwe ugasanga barabwitiranya n’ubumenyi, amashuri menshi n’ibindi kandi
mu by’ukuri ari ibintu bitandukanye cyane.
Akomoza ku
bitabo yifashishije yandika iki gitabo yagize ati: “Nagiye nifashisha ibitabo
binyuranye harimo na Bibiliya. Gusa ntabwo nasesenguye ubwenge gusa ahubwo
nasesenguye n’ijambo imitekerereze, aho nakoze ubushakashatsi ndetse nkagaragaza
abahanga babayeho ku Isi bagize imitekerereze yubatse Umuryango mugari w’abantu,
nkagenda nerekana ibitekerezo bya buri
wese muri bo.
Nasobanuye neza
aho ubwenge n’ubumenyi bihurira n’aho bitandukanira.”
Dr. Ignace
yongeyeho ko muri rusange, buri muntu wese yaba umunyarwanda, umunyafurika
n’undi wese utuye ku Isi, akeneye kumenya uko ubwenge bushakwa, uburyo
bukoreshwa, ndetse n’icyakorwa kugira ngo budahungabana nko kuburinda
ibiyobyabwenge n’ibindi nkabyo. Yashimangiye ko iteka ubwenge bwagakwiye kubungabungwa,
bugafumbirwa ndetse bugakoreshwa mu bikorwa bifitiye abatuye Isi umumaro.
Yavuze ko
yandika iki gitabo, yari agamije ko buri wese amenya imitekerereze ibereye
umuntu waremwe n’Imana, akamenya imitekerereze ikwiriye kwirindwa, cyane cyane
nk’icyangiza ubwenge bwa muntu kuko bigira ingaruka kirimbuzi ku Isi
n’abayituye.
Uyu mwanditsi,
yatangaje ko nta muntu n’umwe iki gitabo kidafitiye akamaro haba abato,
abakuru, abanyamadini, abanyapolitiki n’abandi, aboneraho no gusaba buri wese
kugitunga ndetse no kugikoresha mu buzima bwe bwa muri munsi.
Yavuze ko kandi
abona amarushanwa gusa adahagije ngo akundishe abakiri bato gusoma no kwandika
ibitabo, ahubwo byagakwiye kuba umuco batozwa kare bakawukurana.
Yagize ati: “Icyakorwa
kugirango umuco wo gusoma no kwandika ibitabo utere imbere bive mu marushanwa gusa
ahubwo bibe umuco, ni uko haba ababyeyi, abarezi, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu
muri rusange cyane cyane abafite aho bahuriye n’uburezi, bagira uruhare mu gushishikariza buri wese
gutoza abakiri bato umuco wo gusoma no kwandika nk'imwe mu nkingi y’igihugu yo
kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ndetse bikaba ibintu bihoraho kandi
biranga umunyarwanda nk’uko dufite izindi ndangagaciro z’Abanyarwanda zidutandukanya
n’abo mu bindi bihugu, uyu muco nawo ugahinduka imwe
mu ndangagaciro z’abanyarwanda.”
Kuri ubu, nibwo iki gitabo cyitwa "Ubwenge n'imitekerereze bya muntu mu buzima tubayemo mu Isi" kiri gukwirakwizwa mu masomero atandukanye nka Library Caritas, Ikirezi, n'ahandi, aho mu minsi micye kizaba cyamaze kugera hafi mu masomero yose mu gihugu, ugishaka akakibona ku mafaranga 35,000Frw gusa.
Mu ntangiriro y’iki
gitabo, haraho Dr. Ignace avuga ko hari imiziro y’ubwenge usanga kenshi na
kenshi iba mu bibangamira imico mbonera y’ubumuntu, birimo: Ubwirasi,
agasuzuguro, kutita ku bababaye, kunywa ibiyobyabwenge, kwiroha mu bikorwa
by’ubugizi bwa nabi, gukora ibikorwa bibangamira umudendezo wa rubanda
n’ibindi.
Yongeyeho ko
kandi iyo miziro ari byaha Imana yabujije ikiremwa muntu ndetse ko ubikora aba
yikururiye akaga gakomeye kamugeza ku rupfu rw’iteka ryose, naho uwitondeye iyo
miziro, akazabona ibihembo byo kuzaragwa ubugingo buhoraho butazigera bupfa
iteka ryose.
Uyu mwanditsi
asoza intagiriro y’igitabo cye, abwira abasomyi ko igikwiye kwiganza kurutaho,
ari ubwenge bukomoka ku Mana kuko ari bwo buyihesha icyubahiro kandi bukanaha
amahoro nyira bwo. Asobanura kandi ko kuba umunyabwenge nyawe, biba byiza kandi
bikagira umumaro iyo bifatanyije no kubaha Imana no guharanira ituze, amahoro
n’urukundo mu bantu yaremye.
Umwanditsi Dr. Ignace Niyigaba yavuze ko igitabo cye kigamije gusobanurira abantu ubwenge nyakuri ubwo ari bwo
Cyanditswe hifashishijwe ibindi bitabo birimo na Bibiliya
Dr. Ignace Niyigaba yavuze ko gusoma no kwandika bikwiye kuba imwe mu ndangagaciro z'abanyarwanda
Iki gitabo kiri mu biherutse kumuhesha igihembo cy'Umwanditsi mwiza w'umwaka wa 2023
Ari mu baherutse guhembwa n'Urugaga rw'abanditsi mu Rwanda ku bwo kugira uruhare mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo
TANGA IGITECYEREZO