Kigali

Zabron Ndikumukiza yahaye Noheli abakunzi ba Gospel abasaba kuzirikana agaciro k'amaraso ya Yesu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2023 9:50
0


Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Isi yose yizihize Umunsi mukuru wa Noheli, umunsi ukomeye mu buzima bw'abakristo aho baba bibuka ivuka rya Yes Kristo, Umwami n'Umukiza wabo, umuramyi Zabron Ndikumukiza yageneye impano abizihiza uyu munsi bose.



Mbere y'uko Noheli na Bonane biba, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Zabron Ndikumukiza utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo "Amaraso" igaruka ku gaciro k'amaraso ya Yesu Kristo. Yavuze ko Imana "niyo yanshoboje kwandika indirimbo ivuga amaraso y’umwana wayo Yesu Kristo".

Ikindi cyamushoboje gukora iyi ndirimbo ikomeje kuryohera benshi, ni ugusoma Ibyanditswe Byera muri Efeso 2: 12-13, hagira hati: "Mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n'Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y'ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by'ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n'amaraso ya Kristo."

Zabron Ndikumukiza ukunze kuririmba ineza y'Imana n'urukundo rwa Yesu Kristo, yabwiye inyaRwanda ko ubutumwa buri muri iki gihangano yise "Amaraso" ni ukuzirikana agaciro gakomeye k’amaraso y’umwana w’Imana utagira inenge yamenetse agatanga ubugingo kubamwizera bose.

Nk'impano ye ya Noheli ku bakristo, yagize ati "Ubutumwa naha abakunzi ba Gospel n uko Yesu aza vuba; kandi ibyerekana kuza kwe birihuta kuboneka; azahagarara kubicu aje gutwara itorero; hahiriwe abamesera ibishura byabo mumaraso ye; kuko aribo bazumva impanda ya Malayika ukomeye w’Imana maze basanganire umwami Yesu mukirere".

Zabron azwi mu itsinda ahuriyemo n'umugore we ariryo Zabron & Deborah, ariko akanyuzamo agakora n'indirimbo ze bwite. Indirimbo yakoze ku giti cye harimo "Amaraso", "Warakoze", "Urukundo ruhebuje", "Ubuntu bw'Imana" na "Ntuhinduka". Ni mu gihe Zabron & Deborah bazwi mu ndirimbo "Umugisha", "Kwizera Yesu" n'izindi.

Zabron Ndikumukiza amaze imyaka ibiri gusa mu muziki nk'umuhanzi wigenga, akaba yaramenyekanye cyane muri korari Nyota ya Alfagili, Agakiza Worship team no muri New Melody Rwanda. Yatangiriye ku ndirimbo 'Ntuhinduka', nyuma akora izindi nyinshi kandi zerekwa urukundo rwinshi.

Icyemezo cyo kwinjira mu muziki uhimbaza Imana yagifashe nyuma y’igihe kinini aganira n’Imana anasenga ngo imwemere gutangira uyu murimo. Yakuranye impano yo kuririmba, igihe kigeze atangira gushyira hanze ubutumwa Imana yamuhaye, akaba abikora binyuze mu ndirimbo.


Zabron Ndikumukiza yakoze indirimbo yo gushimira Yesu wacunguje abari mu Isi amaraso y'igiciro cyinshi


Mu myaka 2 amaze mu muziki amaze gukora ibihangano byahembuye imitima ya benshi


Zabron asanzwe aririmbana n'umugore we mu itsinda ryitwa Zabron & Deborah

REBA INDIRIMBO NSHYA "AMARASO" YA ZABRON NDIKUMUKIZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND