Kigali

Banyuzwe! Chorale de Kigali yizihije isabukuru y’imyaka 10 y’igitaramo cyinjije Abakristu muri Noheli-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2023 18:50
0


Iki gitaramo cyamaze kuba umuco! Kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.



Iki gitaramo 'Christmas Carols Concert' ya 2023 'cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023.

Ni igitaramo bakoze nyuma y’amezi arenga atatu ashize basaba abakristu kuzifatanya n’abo. Bakoze iki gitaramo, kandi mu gihe mu mihanda ya Kigali inyuranye yamaze kurimbishwa, abakristu bitegura uyu munsi udasanzwe mu buzima bw’abo.

Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n’imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

Umwihariko ugaragara w'iki gitaramo bakoze ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw’imiririmbire ndetse no mu rwego rw’imirimo y’indi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri mu buryo ku gihe.

Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk’iki. Imibare igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.

UKO IGITARAMO CYAGENZE

Saa 22: 40’: Iki gitaramo cyashyizweho akadomo n’indirimbo ‘Chiquitita’; iri mu ndirimbo zo hambere zamamaye mu buryo bukomeye, yumvikana mu muziki wa Classic.

Iyi ndirimbo yari ku rutonde rw’izo abakristu bahisemo ko bazabaririmbira muri iki gitaramo. Yari kumwe n’indirimbo ya UEFA Champions League yamamaye mu buryo bukomeye.

Saa 22: 29’: Karidinali Kambanda yasabye Chorale de Kigali indirimbo ishimira Imana mu rwego rwo gusoza iki gitaramo n’isengesho.

Mu isengesho, Kambanda yashimye Imana yacunguye muntu, akabona ubuzima bw’iteka. Yashimye Imana ‘yaduherekeje muri iyi minsi, tukaba tugejeje muri iyi minsi ya Noheli ijyana n’iminsi Mikuru ya nyuma y’umwaka.’

Kambanda yashimye Imana ku bwo kurinda u Rwanda, asaba Imana kuzaherekeza Abanyarwanda n’u Rwanda mu mwaka wa 2024. Yasabiye Afurika n’Isi yose umugisha, ndetse n’amahoro arambye.

Yasabye ko ubutumwa bwa Noheli bw’urukundo n’amahoro bigera mu miryango yose ‘kugirango ingoma yawe y’urukundo igende iganza hose’.

Kambanda yashimye kandi Imana ku bw’impano yahaye Chorale de Kigali kuva itangiye kugeza ubu ndetse n’ubutumwa itanga mu bihangano by’abo. Yasabye Imana gukomeza n’abakiri bato b’iyi korali, kuzatera intambwe nk’iyabo.

Ati “Turagusaba kugirango ukomeze kubafasha muri ubu butumwa. Turagusaba kugirango ukomeze Igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacu, Ukomeze ufashe Kiliziya mu kogeza ubutumwa bwawe… kugirango izina ryawe rihore risingizwa.”

22: 15': Abaririmbyi b'iyi korali bahagurukije n'iyonka, ubwo baririmbaga indirimbo zakunzwe cyane nka 'Hakuna Mungu' ya Modest Morgan yaririmbwe na Cedric Hakizimana afatanyije n'abandi; bongeye gukurikirwa ingofero ubwo baririmbaga indirimbo yitwa 'Muze mwese dushimire Imana', bakomereza ku ndirimbo yitwa 'Everything (Amen) ya Timi Dakolo.

Banaririmbye kandi indirimbo '10000 reasons (Bless the Lord' ya Matt Redman na Jonas Myrin, 'Que ma Bouche Chante ta Louange' ya De Boeuf ndetse na 'Tungamira'. Banyujijemo baririmba indirimbo nka 'Singizwa Nyagasani' ndetse na 'Niringiye wowe'.

Saa 22: 05’:Igitaramo cya Chorale de Kigali kitabiriwe kandi n’abarimo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard, Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi (Rtd) Major General Albert Murasira;

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange, Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari na Vis-Perezida, Bigango Valentin.

Saa 21: 40”: Abaririmbyi binjiye mu gice cya nyuma cy’indirimbo. Batangiriye ku ndirimbo y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi, UEFA Champions League, iririmbwa mu ndimi eshatu arizo Igifaransa, Icyongereza n’Ikidage.

Yanditswe na Tony Britten mu 1992, iririmbwa na Orchestre ‘Royal Philharmonic’ yo mu Bwongereza. Iyi ndirimbo yaramamaye cyane mu bitaramo by’iyi korali, kuko mu bihe bitandukanye, Abakristu basaba ko bayisubiramo ku nshuro ya kabiri.

Mu bihe bitandukanye, byagiye bibaho ko abakunzi b'iyi korali bandika udupapuro bari mu gitaramo bagasaba ko iyi korali y'ubukombe yongera kubaririmbira iyi ndirimbo.

Iyi Korali yabaye ubukombe mu muziki cyane cyane uw’indirimbo zihimbaza Imana zanditse mu buryo bw’amanota aririmbwa n’abahanga gusa.

Mu gitaramo ‘The Christmas Carols Concert’ baririmba cyane indirimbo zo kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli, indirimbo zanditswe n’abanyamuziki banyuranye yaba Abanyaburabyi n’Abanyamerika, indirimbo zakunzwe cyane zo mu buzima busanzwe n’izindi.

Saa 21: 24”.Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari yavuze ko ‘uko twabiteguye ndabona bihura nk’uko twabiteguye’. Yiseguye cyane ku bantu bari biteze gukurikirana iki gitaramo imbona nkubone, n’abandi baguze amatike bagorwa n’ikoranabuhanga.

Yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko Chorale de Kigali ‘ari iyanyu’. Yavuze ko iyi korali igikomeye ku butumwa bwo kuririmba mu missa no guhimbaza Imana.

Hodari yavuze ko batangiye iki gitaramo mu 2013 ‘tubona abantu ari bacye’; ariko ko uko imyaka yagiye yicuma imbere, ari nako bagiye babona ubwitabire bwo hejuru. Yavuze ko imyaka 10 babonye kunezerwa kw’abantu muri iki gitaramo.

Yavuze ko bubakiye ku kivugo “amajwi yumvikana kugirango atere uburwaneza mu mitima y’abantu.” Ati “Iyi myaka 10 yatweretse ko bishoboka.”

Saa 21: 14': Indirimbo y'Umunsi "Mary's Child".

Ni imwe mu ndirimbo zizwi cyane muri Kiliziya Gatolika, ahanini binyuze mu kubaka igaruka cyane ku ivuka ry'umukiza wacunguye. Iyi ndirimbo yahimbwe n’itsinda ryo mu Budage ryitwaga Boney M ryamamaye cyane mu myaka ya za 1980.

Iyi korali yaririmbye iyi ndirimbo ifatanyije n'abitabiriye iki gitaramo, kuko bamwe muri bo bari bacanye amatoroshi ya telefoni, abandi bahagurutse bafatanya n'abo kuyiririmba.

Iyi ndirimbo usobanuye intangiriro y’ayo mu Kinyarwanda igira iti “Umwana w’umuhungu wa Mariya. Umwana w’umuhungu wa Mariya Yezu Kirisitu. Yavutse kuri Noheli. Kandi umuntu azabaho iteka. Kubera umunsi wa Noheli. Kera cyane i Betelehemu (Bethlehem). Nk’uko Bibiliya ibivuga.”

Saa 20: 57': Abaririmbyi binjiye mu gice cya Gatatu: Bitaye cyane ku ndirimbo zivuga kuri Yesu nk'umwami n'umukiza wacunguye muntu, baririmba indirimbo nka 'Jesus, joy of man's desiring' ya Johann Sebastian Bach.

Baririmbye kandi indirimbo 'O Christmas Tree' ya Celtic Woman, bakomereza kuri 'Ding dong merrily; ya Arbeau na Paul Barker ndetse na 'Abijuru Baririmba' yashyizwe mu majwi na Isaac Gatashya na Dieudonne Murengezi

20: 53': Indirimbo baririmbye zikubiye mu muzingo bise 'Messiah' zigizwe na 'For Unto Us A Child is Born', 'The Trumpet Shall Sound', 'Rejoice Greatly', 'Worthy is The Lamb', 'If God Be for Us', 'Thus Saith The Lord', 'The Shall the Eyes of The blind', 'Their Sound Is Gone Out' n'izindi.

Saa 20:40’:Visi-Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki, Isaac yavuze ko imyaka irindwi ishize ari muri iyi korali ‘rwari urugendo rutoroshye kandi ruryoshye’.

Yavuze ko igice cya kabiri cy’indirimbo baririmbye kibanze cyane ku ndirimbo za Noheli, zigaruka ku ivuka ry’umukiza. Igice cya kabiri cy’indirimbo, cyari kigizwe n’indirimbo umunani. Byasabye ko hifashishwa abacuranzi bashya b’iyi korali, ubundi baranzika mu muziki.

Saa 20:24':Abana ba Chorale de Kigali bishimiwe bikomeye- Ni abana bafite imyaka hagati ya 10 na 15 y'amvuko, bigaragaje cyane ubwo baririmbaga indirimbo nka 'Jingle Bells' yamamaye cyane mu gihe cya Noheli;

Bakomereza ku ndirimbo bise 'Twige Muzika' ishishikariza abakiri bato kwiga umuziki, bongera gukomerwa amashyi ubwo baririmbaga indirimbo 'You Raise me Up' ndetse na 'Colombe Ivre'. Izi ndirimbo zose bazaririmbye bacurangiwe na Pacifique.

Saa 20:12’:Visi-Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko bakoze imyiteguro ihambaye mu kwitegura iki gitaramo ‘kuko cyihariye’.

Yavuze ko mu rwego rwo gushimangira ibigwi by’iyi korali, batoje abakiri bato kuririmba kuko ‘twifuza ko bazadusimbura mu myaka iri imbere’.

Uyu muyobozi yaboneyeho kwakira abana bato b’iyi korali, baririmbye indirimbo eshanu zirimo izivuga ku kwiga mu muziki, inzogera za Noheli, kuri Yesu Kristo n’izindi yagarukaga ku gusaba abantu kwizihiza iyi minsi Mikuru ariko bubahiriza gahunda ya #TunyweLess n’izindi. Aba bana bitoroje mu ishuri ryo muri Kamonyi.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette [Uri ibumoso] ari kumwe na Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi (Rtd), Major General Albert Murasira [Uri hagati]


Minisitiri w'Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard [Uri ibumoso] ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange [Uri hagati]

Saa 19:35’: Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude aherutse kubwira InyaRwanda ko amafaranga bakoresha mu gutegura iki gitaramo ahindagurika ahanini bitewe n’aho igitaramo cyabereye, ibyuma bakoresheje, imitako n’ibindi.

Ariko kandia avuga ko imibare ya hafi, igaragaza ko nibura mu gutegura bakoresha Miliyoni 60 Frw. Ati “Biragoye kuvuga ngo ni angahe, ariko ni amafaranga atari munsi ya Miliyoni nka 60 Frw iyo ubaze neza. Twakifuza byinshi birenga ibyo, kuko hari ibyo tugenda tureka kugirango bitaba menshi, ariko gutegura igitaramo byonyine bidutwara amafaranga arenze ayo ngayo…”

Yavuze ko iki gitaramo cyamaze kugera ku rwego rwiza, kuko buri mwaka bakira ubusabe bw’abantu babaza igihe kizabera, ibi bikabaha umukoro wo kudasiba buri mwaka.

Ati “Igitaramo cyabaye mpuzamahanga, cyabaye icy’u Rwanda rwose, ntikikiri mu bubasha bwa Chorale de Kigali yonyine, ari nayo mpamvu tujya dusaba abantu ngo badutere inkunga kitazasiba, kandi koko ntikizasiba.”


Saa 19:20’:Iki gitaramo cya Chorale de Kigali kitabiriwen’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, Karidinali Antoine Kambanda n’abandi.

Saa 19: 06’: Byiringiro Claude watangiranye n’iyi korali muri ibi bitaramo, yavuze ko rwari urugendo rwiza, kandi bize ibintu byinshi. Ati “Hari ubumenyi bwinshi cyane twize, kandi twiteguye kububasangiza. Twabateguriye umuzingo w’indirimbo twise “Messiah”.

Uyu muzingo w’izi ndirimbo ukubiyemo ubuzima bwa Yesu Kristo, ubuhanzi ndetse n’ivuka rya Yesu, n’amagambo y’ubuhanuzi yamenyekanye cyane. Uyu muzingo uririmbwa n’abaririmbyi ba korali, ariko ukungikanwa n’umuririmbyi umwe ibizwi nka Solo’.

Uyu muzingo w’indirimbo wakunzwe n’abo mu madini anyuranye; waririmbwe n’abarimo Rosine Mujawimana na Jessica Fonzi mu majwi ya Soprano, ndetse na Germaine Utembinema waririmbye mu ijwi rye Tenor na Eric Manishimwe waririmbe mu ijwi rya Bass.

Saa 19:01’:Bakomereje ku ndirimbo bise 'Usa n'izuba' yashyizwe mu majwi na Dr. Albert Nzayisenga, iririmbwa na Mutesi Henriette, bakomereza ku ndirimbo 'Ibisiza n'imisozi', yashyizwe mu majwi na Parfait Ishungure, iririmbwa na Simbi Ndizihiwe Yvette.

Ku mwanya wa kane, iyi korali yaririmbye indirimbo bise 'Duhora Twizeye' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Jean Damascene Maniraho, iririmbwa n'abaririmbyi barimo Umutesi Aristide, Uyisenge, Gatete, Christopher na Simbi Yvette, Samson, Philmine na Herniette.

Banaririmbye indirimbo 'I Cieli' ya Marco Friscina, yaririmbye na Isaac Gatashya na Ndikubwimana, bacurangiwe na Thierry, Fabrice na Pisco.

Saa 18:35’:Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko iyo umuntu aririmbye ‘isengesho rye riba rifite agaciro byibubye kabiri’. Yavuze ko indirimbo z’iki gitaramo zitwinjiza mu gitaramo cya Noheli, yibukije inkuru ya Noheli uko yagenze.

Yavuze ko Noheli ari impamvu y’ibyishimo bikomeye, kuko ari inkuru nziza y’umukiro. Kambanda yavuze ko ‘umuntu azabaho iteka kubera umunsi wa Noheli’. Yashimye Chorale de Kigali ku bw’iki gitaramo ‘nk’iki natwe twitabira’.


Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu.

Saa 18:24’:Abaririmbyi ba Chorale de Kigali binjiye ku rubyiniro. Abasore n’abagabo bambaye imyambaro ihuje ibara cyo kimwe n’abagore n’abakobwa.

Binjiriye mu ndirimbo bise 'Ave Maria' ya Schubert yashyizwe mu majwi na Isaac Gatashya. Ni indirimbo yumvikanagamo cyane Piano yacuranzwe na Thierry. Abaririmbyi bari bayobowe mu majwi n’umuyobozi w’abaririmbyi, Prof. Claude Byiringiro.

Saa 18:22’:Igitaramo kitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana; hari kandi Karidinali Antoine Kambanda n’abandi banyuranye.

Saa 18:10’:Uwayoboye iki gitaramo yavuze ko ‘imyaka 10 ishize’ bakora iki gitaramo atari ubusa, kuko ifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rw’abo rw’umuziki.

Abacuranzi binjiye biganjemo abanyarwanda n’abanyamahanga; maze buri wese yegera igcurangisho aza gukoresha muri iki gitaramo. Bari bafite ibicurangisho birimo nka ‘Violent’, ‘Piano’ n’ibindi bihuzwa bitanga umuziki unogeye amatwi nka Saxophone.

Aho Chorale de Kigali yaririmbiye, hari ikirugo cya Noheli, ndetse intebe zari ziteye mu buryo butandukanye ku buryo wabashaga gutandukanye VIP na VVIP.

Yavuze ko iki gitaramo kiza kurangwa n’umuziki mwiza wa ‘Classic’ kurusha uko abantu baza kuganira ku ngingo zinyuranye.

Abahanga basobanura umuziki nk’buryo bw’ubuhanzi, n’igikorwa cy’umuco, uburyo bwacyo bukaba bwiza.


Abacuranzi ba Chorale de Kigali bagaragaje ubuhanga buhambaye muri iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya 'Christmas Carols Concert'

Ubusobanuro rusange bw’umuziki burimo ibintu bisanzwe nk’ibibanza, bigenga injyana n’ubwumvikane, injyana hamwe n’ibisobanuro bifitanye isano na tempo, metero, na articulation.


Antoine Kalidinali Kambanda ari kumwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo

Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali ishikamye

U Rwanda rwagize amatsinda akomeye mu muziki yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye aho yiyambajwe, ariko ntiyateye kabiri yaratandukanye.

Si amatsinda y’umuziki aririmba indirimbo zisanzwe gusa zizwi nka ‘Secullar’, kuko n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye batandukana.

Bose bahuriza ku kuvuga ko hari ibyo uruhande rumwe rutumvise kimwe n’urundi. Hari n’amatsinda azwi yatandukanye, kubera ko umwe muri bo yumvise cyangwa se yabwiwe n’abandi ko ari we nkingi ya mwamba ku buryo atarimo batatera kabiri.

Yarabikoze koko ava mu itsinda, none iryo tsinda ryavuye mu muziki burundu. Ni ibintu byagize ingaruka kuri bagenzi be n’abandi, uruganda rw’umuziki rurahomba!

Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali iri mu muziki. Hari abatangiranye n’ayo bakiyirimo n’abandi bayivuyemo kubera impamvu z’ubuzima.

Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo “Christmas Carols Concert” ya 2023:

Chorale de Kigali ni umuryango utari uwa Leta, watangiye mu 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 bwavuguruwe mu 2011.

Ni umuryango watangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya Seminari n’ahandi.

Ab’ikubitiro ni Leon Mbarushimana, Claver Karangwa, Callixte Kalisa, Professeur Paulin Muswahili, Saulve Iyamuremye n’abandi.

Chorale de Kigali, ni imwe muri korali zizwi mu zabayeho mu Rwanda. Yakoze amateka muri muzika ihimbanywe ikanaririmbanwa ubuhanga.

Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu 1978, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo.


Chorale de Kigali ya None:

Imyaka 57 irashize ibayeho. Ubu igizwe n’abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18-70. Hari 60% ni urubyiruko.

Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.

Ibihangano byabyo byinshi ubisanga kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) barenga ibihumbi 179,000.

Ifite kandi views (abamaze kureba ibihangano) bagera 24, 638,321. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.

Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y’imyaka itanu, ari yo iherwaho hakorwa gahunda y’ibikorwa byari buri mwaka. 
















Abacuranzi ba Chorale de Kigali bishimiwe ku rwego rwo hejuru


Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bagaragaje ko imyaka 10 ishize baririmba atari ubusa




Rukundo Charles Lwanga, umwe mu baririmbyi b'imena muri Chorale de Kigali, wanabaye umwe mu bayobozi mu myaka ishize















Abaririmbyi ba Chorale de Kigali binjije Abakristu mu byishimo bya Noheli



Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Bamenya' yizihiwe atambira Imana muri iki gitaramo




N'abo mu bindi bihugu batuye mu Rwanda ntibacikwe n'iki gitaramo cyihariye ku muziki wa Classic


Abaririmbyi bari bafite ibitabo byanditsemo indirimbo baririmbaga ndetse n'amanota aziranga


Mu gitaramo nk'iki buri wese azana mugenzi we bagafatanya kugira ibihe byiza kandi bisendereye



Umuziki wa Chorale de Kigali bisaba ko ufata umwanya ugatega amatwi!



Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka 'Bamenya' ari mu bitabiriye iki gitaramo


Umwe mu banyamahanga baririmba muri iyi korali yakiranywe ubwuzu ubwo yaririmbaga imwe mu ndirimbo


Ifoto igaragaza abaririmbyi bose ba Chorale de Kigali ubwo bari ku rubyiniro


Visi Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko bafashe igihe kinini cyo kwitegura iki gitaramo, kandi bishimira uko cyagenze




Abana bari hagati y'imyaka 10 na 15 batanze ibyishimo muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Jingle Bells'





Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude ari kumwe na Visi-Perezida, Bigango Valentin





Ibyishimo ni byose ku bakristu bitabiriye iki gitaramo mu kwizihiza umunsi w'umunezero wa Noheli



Karidinali Antoine Kambanda yavuze ko Noheli ari umunsi udasanzwe ku buzima bw'Abakristu


Chorale de Kigali yigaragaje mu myambaro yihariye, kandi yifashisha indirimbo zanyuze benshi



Abasore n'abagabo ba Chorale de Kigali bari bambariye gufasha Abakristu gusoza neza umwaka




Ibyishimo bya Noheli byamugezeho!



Hari ababanje kugura icyo kunywa no kurya mbere y'uko binjira


Ni igitaramo gihuza abo mu ngeri zinyuranye! Yabanje gufata agafo n'uwo bazanye muri iki gitaramo


Buri mucuranzi yari yiteguye gukora uko ashoboye agafasha Abakristu kwishima cyane!


Umucuranzi wa Saxophone yafashije abakunzi b'iyi korali kunogerwa n'umuziki


Mbere yo kwinjira babanje gufata agafoto ku rwibutso


Abaririmbyi baserutse mu myambaro yihariye, abagabo n'abasore bari bambaye imyenda ihuje ibara


Chorale de Kigali yaririmbye muri iki gitaramo yitaye cyane ku ndirimbo zivuga kuri Noheli




Hari abasore begenzuraga niba waraguze itike koko! Cyangwa se ugafashwa kuyibona

Umurongo w'abantu bari hanze bategereje kwinjira mu gitaramo- buri wese yerekanaga itike imwemerera kwinjira

Abatwaye imodoka berekwaga ahari 'Parking' ubundi bakabona kwinjira muri BK Arena

Abamotari bakirigise ifaranga, kuko bitabajwe mu kugeza abantu kuri BK Arena

Umurongo w'imodoka wari muremure ukigera mu marembo ya BK Arena ahabereye iki gitaramo

Uruhimbi rwateguwe, ari naho abaririmbyi ba Chorale de Kigali baririmbiye muri iki gitaramo




Iki gitaramo kitabirwa n'abantu banyuranye barimo n'abo mu bindi bihugu baba banyotewe no gutaramira Imana

Nta bakuze mu myaka ntibacitswe n'iki gitaramo kibafasha kwizihiza neza iminsi Mikuru isoza umwaka

Aba mbere bahageze saa kumi n'imwe biteguye kwihera ijisho umuziki w'abahanga uririmbwa na Chorale de Kigali

Ibyuma binyuranye birimo ingoma za kizungu Chorale de Kigali yifashishije muri iki gitaramo


Umukinnyi wa filime Nick Dimpoz ari mu bitabiriye iki gitaramo, aha yageragezaga gufata ifoto y'iki gitaramo

Umuyobozi w'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin ari mu bitabiriye iki gitaramo

Muri Yesu hari amahoro! Abakristu banogewe no kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye



CHORALE DE KIGALI YEMEJE ABANTU UBWO YARIRIMBAGA INDIRIMBO YA UEFA

">

KANDA HANO UREBE UBWO ABANA BA CHORALE DE KIGALI BATANGAZA IBYISHIMO MURI IKI GITARAMO

">

KANDA HANO UREBE KARIDINARI KAMBANDA UBWO YATANGIZAGA IKI GITARAMO

">


Kanda hano urebe amafoto menshi y'igitaramo 'Christmas Carols Live Concert' cya Chorale de Kigali

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

VIDEO: Dox Visual& Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND