Umunyamuziki ukomeye mu Rwanda ndetse no mu Karere, The Ben, nyuma yo kwegukana Pamella Kuri ubu bari kumwe nk'umugore n'umugabo, yahishuye umwenda ukomeye amurimo.
Uyu muhanzi yabitangaje ubwo yari mu makuru kuri Radio Rwanda, ubwo yari abajijwe ku mwenda ahora agaragaza ko afitiye Pamella Kuri ubu wamaze kuba umugore we.
Ben yagize ati:" Pamella ni umukobwa wihariye ku buryo utabyiyumvisha. Iyo mvuga kuba yihariye, ngaruka ndetse ngatinda cyane ku mutima we kuko Pamella afite umutima udasanzwe bituma numva nsabwa kuwurinda mu buryo bwose bushoboka. Uko kuwurinda rero niwo mwenda numva uzahora ubaho. Ni ukuvuga ngo mpora numva ko mufitiye umwenda wo kumurindira umutima we igihe cy'iteka ryose".
Kuwa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, nibwo The Ben yasabye ndetse anakwa Uwicyeza Pamella.
The Ben avuga ko ikintu cya mbere cyamunejeje Kuri uwo munsi, ari ukuba yarashakanye n'umuntu w'inshuti ye magara. Avuga ko kimwe mu bintu byamushimishije ari ukuba yarahuye n'umuntu akaba inshuti ye magara hanyuma bikarangira banabanye nk'umugore n'umugabo.
The Ben aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ni Forever', avuga ko yayihimbiye umugore Pamella cyane ko ariwe wanayigaragayemo wenyine.
Ben yahishuye umwenda ukomeye afitiye Pamella
Ben avuga ko yishimiye cyane kubana n'inshuti ye magara
TANGA IGITECYEREZO