Nyuma y’amasaha menshi yaranzwe n’amarangamutima, Eve Gilles wo mu gace ka Nord-Pas-de Calais yegukanye ikamba rya Miss France 2024 asimbura Indira Ampiot. Yavuze ko umusatsi we muke wamutandukanyije n’abandi bakobwa bari bahatanye, bimugeza ku ntsinzi.
Yambitswe iri kamba ry’igiciro kinini mu birori
binogeye ijisho byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza
2023 byayobowe na Jean-Pierre Foucault [Wahoze ayobora iri rushanwa] afatanyije
na Cindy Fabre, kandi byatambukaga imbona nkubone kuri TF1.
Yahigitse abakobwa 29 bageranye mu cyiciro cya nyuma,
mu birori byabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Zénith de Dijon.
Eve yagaragiwe n’ibisonga bitandatu barimo Audrey
Ho-Wen-Tsaï (Guiana) wabaye igisonga cya mbere, Adélina Blanc (Provence) wabaye
igisonga cya kabiri, Jalylane Maës (Guadeloupe) yabaye igisonga cya gatatu,
Maxime Teissier (Languedoc) wabaye igisonga cya kane, Wissem Morel (Normandy)
wabaye igisonga cya Gatanu na Ravahere Silloux (Tahiti) wabaye igisonga cya
gatandatu.
Uyu mukobwa ari kugarukwaho cyane n’ibinyamakuru
bikomeye ku Isi, nyuma y’uko ahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma
akabasha kwegukana iri kamba.
Akimara gutangazwa ko yegukanye ikamba, yavuze ko
atabasha kwiyumvisha ibyari bimubayeho. Ati “Ntabwo numva ko ndi Miss w’u Bufaransa.
Sinzi aho ndi, sinzi ibimbaho, mu by’ukuri ni umwanya udasanzwe.”
Nyuma yo kwegukana ikamba, uyu mukobwa yagiranye
ikiganiro n’itangazamakuru, asobanura itsinzi ye nk ‘impinduramatwara’. Yanagarutse
ku musatsi we mugufi wamwongereye ubwiza.
Eve w’imyaka 20 y’amavuko yabwiye bagenzi be ‘ko nta
muntu ukwiye ku guhitiramo uwo ushaka kuba we’. Yavuze ko yahisemo guhatana
muri iri rushanwa afite umusatsi mucye mu rwego rwo kugaragaza itandukaniro rye
n’abandi bakobwa bakunze kwitabira amarushanwa y’ubwiza. Ati “Umugore
aratandukanye, ariko twese turi bamwe.”
Uyu mukobwa wo mu gace ka Dunkirk mu Majyaruguru y’u
Bufaransa yatowe imbere y’abafana bari bitabiriye uyu muhango barenga ibihumbi
5000. Akanama Nkemurampaka kifashishijwe kari kagizwe n’abagore barindwi.
Gilles yambitswe ikamba nyuma y’icyumweru cyari
gishize, Urukiko rutegetse Televiziyo y’Abafaransa gutanga indishyi ku bakobwa
babiri bari bahatanye muri iri rushanwa, bafashwe amashusho agaragaza amabere y’abo
mu buryo batari bazi.
Ikinyamakuru Le Monde kivuga ko urukiko rwavuze ko
ariya mashusho yafatiwe mu cyumba, ubwo bariya bakobwa barimo bahindura
imyambaro mu buryo ‘batamenyeshejwe’.
Umuyobozi Mukuru w’iri rushanwa, Alexia Laroce-Joubert
yireguye avuga ko iri rushanwa ari ikimenyetso cy’intsinzi, ku bakobwa
barinyuramo, nyuma bagakora imirimo inyuranye irimo nk’ubucuruzi, gukora za
filime n’ibindi binyuranye.
Yavuze ko ibipimo ngenderwaho by’iri rushanwa ‘byavuguruwe’, kandi ko nta myaka igisabwa ku mukobwa ushaka kwitabira, yaba yarashyingiwe cyangwa se yarihinduje igitsina.
Eve Gilles (Miss Nord-Pas-de-Calais 2023) yatorewe kuba Miss France 2024 ahitwa Zénith i Dijon, ku ya 16 Ukuboza 2023
Miss Nord-Pas-de-Calais 2023 (Eve Gilles) na Miss
Guyana 2023 imbonankubone mu gihe cyo gutora Miss France 2024, ku ya 16 Ukuboza
2023 kuri Zénith de Dijon
TANGA IGITECYEREZO