Mbere y’amasaha make ngo hatangwe ibihembo ku banyamuziki bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2023 bitegurwa na Isango Star, ababihataniye bahuye n’inshuti ndetse n’abafana babo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, i Nyamirambo ahazwi nko kuri The B Lounge, hari hateraniye ibyamamare bibarizwa mu byiciro binyuranye bihataniye ibihembo bya Isango na Muzika mu gikorwa cya ‘Isango na Muzika 2023 Meet and Greet.’
Buri cyamamare cyose cyitabiriye, mbere yo gushyika mu byicaro byari byateguwe, yabanzaga guca ku itapi itukura agafatwa ifoto maze agahabwa icyo kunywa ubundi akajya kuganira na bagenzi be
Muri ibi byamamare byashoboye kwitabira, harimo abahanzi nka Juno Kizigenza, Tom Close wahamaze igihe gito, Yago, Malani Manzi, Dany Nanone, amatorero nk’Inyamibwa, Inganzongari n’abandi bagiye baza uko amasaha yagiye akura.
Ni mu gihe mu bitabiriye kandi, harimo n’aba-producers bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda bahataniye ibihembo muri IMA 2023. Muri abo twavuga nka Producer Element, Kooze, Prince Kiiz na Santana.
Nubwo bimeze bityo, hari abandi benshi b’ibyamamare batabashije kuboneka muri iki gikorwa cyiswe “Isango na Muzika Awards 2023 Meet and Greet” kubera impamvu zitandukanye.
Icyari kigamijwe muri iki gikorwa ni ukugira ngo abahataniye ibihembo muri IMA 2023 bahure basangire ndetse baganire n’abaterankunda b’ibi bihembo ndetse n’abafana babo muri rusange.
Si ibi gusa ariko, kuko ibyo biganiro bagendaga bagirana hagati yabo byabunguye ubumenyi ku bijyanye n’uko ibi bihembo bitegurwa, uko abahatanye babona amajwi, niba hari ibindi bigenderwaho bitari amajwi kugira ngo umuntu abashe kwegukana igihembo, n’ibindi byinshi bigamije gukuraho urujijo mbere y’uko umunsi nyirizina wo gutanga ibi bihembo ugera.
Abateguye ibi bihembo kandi bavuze ko imwe mu mpamvu zatumye bategura iki gikorwa cya ‘IMA 2023 Meet and Greet,’ ari ukugira ngo bongere bagirane ubusabane n’abahanzi batoranijwe mu bihembo bya Isango na Muzika by’uyu mwaka, kandi babibutse ko ari ab’agaciro.
Umuhango wo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika 2023, uteganijwe uyu munsi ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023 kuri Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Reba hano amafoto y'ibyamamare byitabiriye 'IMA 2023 Meet and Greet'
Juno Kizigenza yitabiriye umwanya muto IMA 2023 Meet and Greet
Yago Pondat yitabiriye
Producer akaba n'umuhanzi Element yari ahari
MC Tessy nuko yaserutse
Malani Manzi yaserutse atyo ku itapi itukura
Danny Nanone mu Isango na Muzika 2023 Meet and Greet
Abitabiriye basangire, baraganira maze barasabana
Reba hano amafoto menshi y'abitabiriye IMA 2023 Meet and Greet
TANGA IGITECYEREZO