Amashusho ya Madamu Jeannette Kagame akina n'abana barenga 300 bari munsi y'imyaka 12 baturutse hirya no hino mu gihugu akomeje kunyura benshi ariko nabo bayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Harabura iminsi mike ngo hizihizwe iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani,ni muri Urwo rwego ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukuboza 2023 Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 muri Village Urugwiro asabana na bo binyuze mu mikino itandukanye banasangira ibyishimo bya Noheli ndetse n’Umwaka Mushya Muhire.
Mu mafoto yagiye hanze wabonaga aba bana ibyishimo byabarenze, berekana impano zitandukanye gusa icyanyuze benshi kurushaho ni amashusho ya Madamu Jeannette Kagame ari gukina imipira mitoya n'aba bana.
Benshi bagiye bayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko ari ibintu bushimishije.
Umwe muribo ni Umunyamakuru w'imikino ku kigo cy'igihugu kitangazamakuru(RBA) ,Rolenzo Musangamfura ndetse n'abandi bantu batandukanye dore ko abarenga 265 bamaze kuyashyira kuri X zabo bayakuye kuri konte ya Madamu Jeannette Kagame.
Muri iki gikorwa kandi hari hari n'abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange.
https://twitter.com/FirstLadyRwanda/status/1736071510932988358?t=spg1zCD0dlrqDES3Kew5fw&s=19
Benshi bagiye bashyira amafoto ndetse n'amashusho ya Madamu Jeannette Kagame ari gukina n'abana
Ibyishimo byari byose ku bana basangiye na Madamu Jeannette Kagame
TANGA IGITECYEREZO