Umwe mu miryango ifatwa nk’inararibonye mu byerekeranye n’urukundo mu Rwanda, Ngarambe François Xavier n’umudamu we bahaye ubuhamya imiryango ndetse n’abandi bitabiriye umugoroba wigaga ku bijyanye n’umuryango.
Muri uru Rwanda,
byagorana kubona umuntu utazi umuryango uzi igisobanuro cy’urukundo nyakuri wa
Ngarambe Francois Xavier n’umugore we, Ngarambe Yvonne Solange.
Aba, hamwe n’itsinda
rigizwe na Dr. Muyombo Thoma, Pastor. Hortense Mazimpaka ndetse na Hategekimana
Sugira wanazanye igitekerezo, ni bo baganirije imiryango yitabiriye umugoroba
udasanzwe wiswe ‘Kigali Family Night’ ku ngingo y’umuryango, hareberwa hamwe
ibyakubaka umuryango bikawurinda gusenyuka.
Umuryango wa Ngarambe
wabajijwe igisobanuro cy’umuryango maze mu gusubiza, hatangira umugore aragira
ati: “Umuryango ni isaro rikomeye Imana yahaye muntu, ni igicumbi cy’urukundo,
ni ishuri ry’ubuzima, ni ishusho y’Imana.”
Uyu mubyeyi w’intangarugero
kuri benshi yasobanuye ko umuryango wabayeho nyuma y’uko Imana iremye umugabo n’umugore
ikabaha inshingano yo gukundana no kororoka.
Ngarambe François yaje
yunga mu ry’umufasha we, maze aragira ati: “Umuryango ni ikirango cy’urukundo,
ni ikirango cy’ubumwe, rikaba n’ishuri ryabyo. Igihe rero ibyo bintu bibuze
birakomeretsa cyane.”
Mu gihe bitegura kuzuza imyaka 30 bashyingiwe, umugore wa Ngarambe yahamije ko muri iyo myaka yose atabara inshuro bashwanye kuko nta zibana zidakomanya amahembe.
Ariko yongeraho
ko atanabara inshuro basabanye imbabazi maze urukundo rwabo rukarushaho gukura,
ku buryo ngo hari aho bigeze kugera bakavuga ngo ‘ntako bisa gushwana.’
Ati: “Umuryango mwiza
urashoboka, ariko umuryango nta makemwa ntushoboka ntibazababeshye. Ntabwo
dushobora kuba intungane, Imana yonyine niyo itunganye. Kubera ko turi abantu
duhora ducumura.”
Yvonne Ngarambe yavuze
ko yasanze umugabo we ari undi muntu ndetse nawe bahura ari undi, ari nayo
mpamvu aharanira kwiga kumumenya umunsi ku wundi ariko akaba atarashobora
kumumenya wese.
Yavuze ko umuntu ari iyobera kuko na Bibiliya igaragaza ko nta waremwe undi ahari, habanje kuremwa Adamu nyuma Imana irema Eva yamaze gusinziriza Adamu.
Yongeyeho ko iyo
umuryango usobanukiwe icyo kintu, wagakwiye kutamenyerana cyangwa ngo habeho
kurambirwa ahubwo bagakwiye gushyira umwete mu kurushaho kumenyana.
Ngarambe we yavuze ko
bahora biyibutsa isezerano bagiranye kuko basezeranye nta gahato, bahita
baririmba indirimbo yabo ivuga ngo ‘Nta gahato, nagukunze nta gahato, nta
gahato, nagusanze nta gahato, nta gahato, twabanye nta gahato, ni ku bwanjye
nanjye ni ku bwanjye kandi nzabikomeraho kugeza gupfa.”
Uwabajije niba ntacyo bateganiriza abakiri bato mu rwego rwo kubategura kuzaba abagabo n’abagore beza, uyu muryango wamusubije ko ufite ishuri ryitwa ‘Ecole de Fiancées’ ryigisha abitegura kubana.
Abakundana biga muri iryo shuri, bamara amezi
atandatu bahabwa ubumenyi buzabafasha kubaka imiryango ihamye, nubwo hari
abavumbura ko bataremaniwe bakabihagarika kare.
Imfura y’aba babyeyi, Rwego
Ngarambe n’umukunzi we Josine, bari mu basoje muri iri shuri ry’abitegura
kurushinga kuko se yahishuye ko bashobora kuzarushinga mu mpeshyi y’umwaka
utaha.
Uyu musore yahamije ko
iryo shuri ryababereye ingirakamaro cyane kuko iyo batarijyamo bari kuzabana
batazi ibibategereje mu rugo ndetse n’inshingano zabo, atangaza ko biteguye
kujya kubakira ku Mana.
Yagize ati: “Iyo
tutanyuramo ntabwo twari kumenya ibanga ry’urugo n’ibanga noneho ry’urugo
rushingiye ku Mana. Ngira ngo ntabwo twakwiha amanota tutaragerayo, tuzabanza
tugereyo muzanaturebera mutubwire.”
Hubert Sugira watangije iyi gahunda ya ‘Kigali Family Night,’ yatangaje ko 75% by’abasenya ingo bavuga ko bazize kuba batariteguye mbere.
Avuga ko nubwo hari amashuri yigisha abitegura
kurushinga bidahagije, ahubwo hagakwiye no kubaho amashuri ategura abantu
bataragira amahitamo bityo bikabafasha guhitamo neza kuko byagorana kugera kure
kandi amahitamo yarapfuye kare.
Umuryango wa Ngarambe wasangije ubuhamya bwabo imiryango itandukanye
Mu ntangiriro z'umwaka utaha bazaba bizihiza isabukuru y'imyaka 30 barushinze
Baririmbye karahava
Ni umwe mu miryango imaranye igihe kandi ibanye neza mu rukundo
Imfura ya Ngarambe iri kwitegura kurushinga mu mpeshyi y'umwaka utaha
Reba hano ikiganiro cyose cy'umuryango wa Ngarambe muri 'Kigali Family Night Edition 1'
TANGA IGITECYEREZO