Igitaramo cya Dany Nanone cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryacyeye kitabiwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo ibyamamare n'abakunze uyu muhanzi kuva yatangira umuziki mu mwaka wa 2009.
Uwavuga ko ari amateka Dany Nanone yanditse mu muziki nyarwanda by'umwihariko ikaba n'intambwe ishimangira urugendo rw'imyaka 16 amaze atangiye umuziki by'umwuga, ntabwo yaba abeshye.
Yatanze ibyo yari afite byose mu bushobozi bwe kandi n'abahanzi baje kumushyigikira bamwunganiye mu kurushaho gutuma ibintu bigenda neza. Ni ibintu byashimishije abitabiriye.
Dany Nanone wari utegerezanijwe amatsiko menshi yageze ku rubyiniro saa sita zuzuye abanzirizwa n'ababyinnyi bari bambaye imyamabro iri mu mabara y'umweru n'umutuku barimo Titi Brown na Babyart.Titi Brown yari mu babyinnyi bakoranye na Dany Nanone wavuze ko ari umuvandimwe we kuva atangiye kugera asoje
"Iminsi Myinshi" niyo yari intero ubwo Dany yazamukaga ku rubyiniro havanzemo amagambo y'Ijanisha indirimbo iri mu zimaze igihe yakoranye na King James kandi yakuzwe cyane l. Yakomerejwe ku ndirimbo igaruka ku butwari bw'ingabo inakomoza ku buzima bwa buri munsi umuntu anyuramo.
'Mbikubwire' yahuriyemo na Jackson Kalimba iri mu zanditse neza zikagira amagambo azamura amarangamutima yaba mu buryo bw'abakundana no mu buryo rusange. Iyi yayifatanije na buri umwe wari mu ihema rya Camp Kigali kuyiririmba ijambo ku rindi nubwo imaze imyaka itari micye igiye hanze
Mu magambo ye uyu muhanzi yagize ati"Uyu mugoroba ni uw'amateka kuri njye namwe narategereje iyi myaka yose kugira ngo mbibabwire muri ab''agaciro cyane"
"Imbere n'inyuma" niyo yakomerejeho ikaba yaragiye hanze kuwa 14 Gashyantare 2016. Yayikoranye na Bruce Melodie kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yagiye mu bitaramo bya Jingle Ball bya iHeart aho azahurira ku rubyiniro na Shaggy ku nshuro ya Kabiri muri Miami.
Danlny Nanone mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru yatangaje ko mu kuri nubwo bitari gukunda ko atumira abahanzi bose bakoranye mu gitaramo ariko ubu aribl bwo atangiye urugendo rw'ibitaramo azakomeza kugenda akorana n'abandi bivuze ko na Bruce Melodie umunsi umwe bashobora kuzahurira mu gitaramo.
Dany Nanone yakomereje ku ndirimbo yahuriyemo n'itsinda rya Urban Boyz riri mu yanditse amateka ikaba yaragiye hanze kuwa 14 Kamena 2014 ariko abantu bayishimiye cyane nubwo imaze iyo myaka yose.
"Forever" indirimbo yagiye hanze kuwa 02 Kanama 2014 nayo yayiririmbye. Igice cya mbere cya Danny Nanone yagisoreje ku ndirimbo yise 'My Type' yashyize hanze kuwa 02 Kamena 2023.
Mu gice cya Kabiri Danny Nanone yaririmbye indirimbo zari zitegerejwe na benshi nubwo bwari bumaze gucya byari bigeze saa munani na makumyabiri z'ijoro Danny Nanone yaririmye indirimbo yitiriye Album ye 'Iminsi Myinshi'.
Muri iki gice kandi uyu muhanzi yafashe umwanya ashima abarimo abaterankunga, inzego z'umutekano anaboneraho. Yashimiye se wamubyaye wakomeje kumushyigikira mu bihe byose by'umuziki wari no mu bitabiye iki gitaramo.
Yakiriye Ariel Wayz bafatanya kuririmba 'Nasara' indirimbo bakoranye iri muzihariye umwaka wa 2023 ikaba yaragiye hanze kuwa 12 Werurwe 2023 imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 3.3 kuri You Tube.
Dany Nanone ni umwe mu bahanzi babahanga unakora umuziki yize imyandikire ye igakundwa na benshi kuva yatangira amaze gukorana n'abahanzi hafi ya bose bakomeye mu Rwanda.Dany Nanone yashimiye abikuye ku mutima se umubyara wari mu bitabiye igitaramo cyeDanony Nanone na Ariel Wayz bafatanije kuririmba mu buryo bwiza indirimbo bakoranyeUbuhanga bwumvikana mu bihangano by'uyu muraperi yongeye kubugaragariza imbere y'abafana ibihumbi bari baje kumushyigikiraImyaka 16 amaze mu muziki yerekanye ko atari ubusa mu kumurika Album ye
TANGA IGITECYEREZO