Mu rwego rwo kurushaho gutera ishyaka benshi kugira uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu kwandika no gusoma ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ku ikubitiro, hahembwe indashyikirwa zahize izindi muri uyu mwaka.
Kuri uyu wa Gatanu
tariki 15 Ukuboza 2023, i Kigali kuri Hilltop Hotel, Urugaga rw’Abanditsi bo mu
Rwanda (Rwanda Writers Federation) rwashyikirije ibikombe, imidari ndetse n’ibindi
bihembo by’ishimwe abantu ndetse n’ibigo byagize uruhare rugaragara mu guteza
imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo byanditse mu Kinyarwanda.
Aha, hari hateraniye
intiti, abanditsi b’ibitabo ndetse n’abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye baje
gushyigikira iki gikorwa ngarukamwaka cyo guhemba indashyikirwa zahize izindi.
Mbere yo gushyikiriza
ibihembo ababikwiye, hakozwe umuhango wo kumurika igitabo cyitwa ‘Ishyari ni
Ishyano,’ cyanditswe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Bwana
Richard Hategekimana.
Muri iki gitabo cyuje
ubuhanga, hakubiyemo ubutumwa bushishikariza abanyarwanda ndetse n’ikiremwamuntu
muri rusange kwamaganira kure ishyari kuko rigira ingaruka mbi kuri nyiraryo
ndetse no kuri sosiyete muri rusange.
Uyu muyobozi w’urugaga
mbere yo gutanga ibihembo yavuze ko abo bashimira kuri iyi nshuro ari abakoze
ibikorwa by’ubudasa, abonera no kunenga abihunza umuco n’ururimi rwabo
bagashaka kwisanisha n’iby’ahandi bitwaje ko ariho bateye imbere.
Ku bijyanye n’ikibazo
cya kaminuza nyinshi zo mu Rwanda zidashishikajwe no gushyira ibitabo by’Ikinyarwanda
mu masomero yazo, hatunzwe agatoki Kaminuza y’u Rwanda usanga ishyira imbaraga
mu kugurira abanyeshuri bayo ibitabo byanditswe mu zindi ndimi ariko mu by’ukuri
ugasanga iby’Ikinyarwanda ntibabikozwa.
Ni muri urwo rwego
abahembwe bari mu byiciro 10, bakaba barahize abandi mu mwaka wa 2023 mu
bijyanye no gushishikariza benshi gukunda gusoma no kwandika ibitabo biri mu
rurimi rw’Ikinyarwanda, ururimi gakondo.
1.
The Best University of The Year:
Kaminuza ya ULK ifite ibitabo by’Ikinyarwanda bisaga 2,604 mu isomero, niyo
yahawe igikombe, umudari ndetse n’ibindi bihembo by’ishimwe.
2. The Best Organization of The Year:
Hahembwe umuryango uteri uwa Leta wagize uruhare mu guteza imbere umuco wo
kwandika no gusoma ibitabo, wa PAM Rwanda.
3. The Best TV of The Year: Hahembwe
Televiziyo ya Isango Star yahize izindi mu kugira ibiganiro byiza bitera
imbaraga abanditsi b’ibitabo
4. The Best Author of The Year: Dr Ignace
Niyigaba wanditse igitabo cy’ubuhanga mu ndimi eshatu niwe wabaye umwanditsi w’umwaka
wa 2023.
5. The Best Online Media of The Year:
Hahembwe InyaRwanda.com yanditse inkuru mu Kinyawanda kandi zishishikariza abanyarwanda gukunda ururimi rwabo basoma ndetse bandika ibitabo.
6. The Best Online Media of The Year:
Hahemmbwe Igihe.com
7. The Best Printing House of The Year:
Hahembwe Imprimerie Stylex Ltd
8. The Best Bookshop of The Year: Hahembwe Librarie
Ikirezi yagurishije ibitabo byinshi by’abanditsi nyarwanda.
9. The Best Library of The Year: Hahembwe
Kaminuza ya ULK yaje ku isonga mu gukundisha abanyeshuri bayo umuco wo kwandika
no gusoma ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda
10. The Best Printing House of The Year: Hahembwe Africa Oasis Publishing House yacapye
ibitabo byinshi by’abanditsi b’abanyarwanda kandi hatajemo amananiza.
Nyakubahwa Umuyobozi
Mukuru wa Kaminuza ya ULK, Hon. Rwigamba Balinda yahawe umwanya avuga ko
yatunguwe no gushyikirizwa ibikombe kuko ibyo yakoze ari byo byari bimurimo
kandi zari inshingano ze, ashimira urugaga rw’Abanditsi rwabatekerejeho ndetse ashimangira
ko kuba ahembwe bimwongereye izindi mbaraga mu kurushaho guteza imbere uyu muco
mu Kaminuza ayoboye.
Hon. Musoni Protais nawe uri mu bashyikirijwe igikombe akaba n’umuvugizi wa PAM Rwanda, nawe yavuze ko yatunguwe no guhabwa igihembo ndetse agitura umuryango wose muri rusange.
Yasobanuye
ko impamvu bahisemo gufatanya n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda aruko bifuza gushishikariza
abana b’u Rwanda gusoma no kwandika ibitabo ariko kandi bakandika ibitabo
bifite icyo bimarira abo bandikira.
Nawe yakomoje ku kibazo
gihangayikishije sosiyete nyarwanda cy’abanyeshuri bagera muri Kaminuza batazi
kwandika no gusoma mu rurimi rwabo kavukire.
Yashimiye RWF ikomeje
guha agaciro no gushyigikira abanditsi nyarwanda umunsi ku munsi, kuko bituma
na sosiyete imwubahira kuba afite icyo amariye umuryango w’abanyarwanda.
Hon. Amb. Muligande Charles wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye
abitabiriye uyu muhango wo gutanga ibihembo ku bagize uruhare mu guteza imbere ibitabo
byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda, aboneraho no gushimira Urugaga rw’Abanditsi
bo mu Rwanda rwamugiriye icyizere rukamugira umushyitsi mukuru.
Yagize ati: “Impamvu
abantu bajya basuzugura Afurika bakibwira ko nta bwenge tugira, ni uko
tutandika. Niba utandika, abantu se bazabwirwa n’iki ko hari icyo uzi cyangwa
hari icyo utekereza?
Kwandika, bigira akamaro ariko cyane cyane gusoma. Ubu mwanditse ibitabo ntibabisome ntacyo byaba bimaze. Ariko nta kintu buriya cy’ingirakamaro nko gusoma kuko ubwenge bwose buhishe mu bitabo.
Iyo udasoma, nta kuntu ubwenge bwawe bwakwiyongera. Iyo
usoma, uratekereza kuko ikintu usomye ugitekerezaho byanze bikunze, kandi uko
usoma usesengura ni ko wiyungura ubwenge.”
Hon. Muligande
yashimiye ababaye indashyikirwa ku bw’uruhare rwabo runini bagize, ashimira
Pan-African Movement (PAM Rwanda) ndetse n’Urugaga rw’Abanditsi rukomeje guteza imbere umuco
nyarwanda binyuze mu bitabo.
Reba amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:
Itsinda ry'abaririmbyi gakondo ryitwa Urukatsa nibo basusurukije abitabiriye
Hahembwe abantu 10 bagize uruhare mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo byo mu rurimi rw'Ikinyarwanda
Umwanditsi mwiza w'umwaka wa 2023
Umushyitsi mukuru, Hon Amb. Muligande Charles ndetse n'abandi bayobozi bahawe impano y'igitabo 'Ishyari ni Ishyano' cyamuritswe kuri uyu munsi
Biragije Imana mu isengesho ryayobowe n'umuyobozi wa ULK
Mu gusoza, abitabiriye bose basangiriye hamwe
TANGA IGITECYEREZO