Bibiliya ivuga ko umugabo ari “umutware w’umugore we” nk’uko bigaragara mu Abefeso 5:23. Umugabo, ni umutware mu buryo bw’uko ari we uyobora umuryango, kandi agafata imyanzuro ifitiye akamaro umugore we n’abana be.
Akora ibishoboka byose kugira ngo amenye niba abagize
umuryango we bafite amagara mazima, bishimye kandi ko bakomeje kuba inshuti
z’Imana (1Timoteyo 5:8).
Bibiliya ivuga ko “umugore agomba kubaha cyane umugabo
we” (Abefeso 5:33). Imana ishimishwa no kubona umugore yubaha umugabo we nk’uko
abisabwa.
Iyo usomye mu Intangiriro 2:24 ho hagira hati “Ni cyo
gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bakaba
umuntu umwe.”
Aya magambo nyifashishije mu gutangira inkuru yanjye
arumvwa cyane na Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella, kuko urukundo
rwabo rwamaze guhabwa imigisha n’imiryango yombi, biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.
Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports,
yabwiye InyaRwanda ko The Ben mu rugo rwe agomba kuzashyira imbere koroherana
no kumvikana n’umukunzi we.
Yagize ati “Mu rugo rushya, ni ukoroherana, ni
ukubana, ni ukubaka urukundo neza, bakubaka ibyiza byose bishoboka kugira ngo
urugo rwabo ruzagende neza.”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza
2023, The Ben yatanze inkwano mu muryango wa Pamella, mu muhango unogeye ijisho
wabereye mu busitani bwa Jalia muri Kabuga mu Mujyi wa Kigali.
Ni ubusitani bwitaruye, bufite imbuga ngari, ku buryo
bukodeshwa hafi Miliyoni 5 Frw ku munsi kugira ngo uhakorere ibirori. Hamaze
kubera ibirori by’abakomeye!
The Ben yafashe igihe cyo kwitegura ubu bukwe, ku
buryo yahisemo kubuherekeresha indirimbo ye nshya y’urukundo isohoka kuri uyu
wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.
Ni cyo gihangano gishya agiye gushyira hanze nyuma y’imyaka
ine yari ishize, abakunzi be bibaza irengero ry’inganzo ye.
Ni umwe mu banyamuziki babifatanya n’ubushabitsi bwo
ku ruhande, biri mu mpamvu zagiye zituma adashyira hanze ibihangano.
Tariki ya 15 Ukuboza 2023, yabaye idasanzwe mu buzima
bwe, kuko yemeranyije kubana n’inshuti ye y’igihe kirekire, yakunze kuva akiri
muri Miss Rwanda-Ndavuga Uwicyeza Pamella!
The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa
mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y’urukundo yari
yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye
intangiriro y’urugo bagiye gushinga.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’,
avuga ko kuri uriya munsi, inseko n’uburyo Pamella yamuganirizaga byasize
ibyishimo by’urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati “Kuva kuri uriya
munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.”
Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace
Awards, ati “2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w’Umujyi wa
Nairobi, Kenya niho ururimi rw’urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe
n’ibijojoba by’imvura bwanyibye roho. Inseko ye n’imyitwarire itangaje byasize
ishusho y’umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.”
“Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe
nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.”
Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari
umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss
Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w’icyumweru, kandi
ko icyo gihe imvura yaraguye.
Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu
ijisho. Ati “Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge,
n’ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo rwabo).”
Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye
bajya kureba filime, ibintu avuga ko ‘byatumye mukunda kurushaho’.
Uyu mukobwa yumvikanisha ko ahura na The Ben yari
ahatanye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira
umwanya. Ati “Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi
bisigaye ni amateka.”
Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga
impeta ari ibihe ‘ntashobora kwibagirwa’. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives
ubwo bari mu biruhuko.
Akomeza ati “Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye
mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye
yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y’Abahinde, navuze
“Yego” n’ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti “Mbega igihe cyiza
cyo kubaho”
The Ben na Pamella bavuga ko ari ibyishimo
by’ubuziraherezo kuba bagiye gutera intambwe yo kubana nk’umugabo n’umugore.
Kandi Imana izabaherekeza mu birori by’abo by’agatangaza bari gutegura,
byabanjirijwe n’urugendo rudasanzwe rw’urukundo rw’abo.
Bavuga ko bashima Imana ‘anbantu babashyigikira bari
mu bice bitandukanye byo ku Isi, kandi bazishimira kubana na buri umwe ku munsi
udasanzwe mu buzima bwabo.
InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze ubukwe
bw’aba bombi, nyuma y’igihe kinini bwari bumaze butegerejwe na benshi:
1.Meddy ntiyabonetse mu bukwe
Umunyamuziki Ngabo Medard Jorbet [Meddy] ni umwe mu
bantu bari bitezwe mu bukwe bwa The Ben na Pamella, ariko byageze mu mitona ya
nyuma atabashije kuhagera.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Slowly’ yari
aherutse kubwira Radio/Tv10 ko amaze iminsi mu biganiro na The Ben biganisha ku
kuba yaza mu Rwanda akabasha gutaha ubukwe bwe, ariko siko byagenze.
Ntarirarenga! Kuko mugenzi we bakuranye mu buzima bugoye, ku wa 23 Ukuboza 2023 aribwo azakora ubukwe, ahamye isezerano rye imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Center- aha niho yitezwe.
2.Nta
mukobwa watwaye ikamba rya Miss Rwanda witabiriye ubukwe
Uwicyeza Pamella ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane
muri Miss Rwanda, ahanini biturutse ku miterere ye, amaso ye n’ibindi bishitura
benshi.
Uyu mugore mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yabashije
kuboneka mu bakobwa 20 bavuyemo umukobwa wambitswe ikamba.
Bwari ubwa mbere agerageje amahirwe. Muri Nzeri 2019,
yabashije guserukira u Rwanda binyuze mu irushanwa rya Zuri African Queen
yitwara neza.
Kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara mu marushanwa y’ubwiza,
ahubwo yayobotse ibucuruzi bw’imyambaro binyuze mu iduka yise ‘Fly Mama’.
Mu bukwe bwe yaherekejwe n’abarimo Jordan Mushambokazi
witabiriye Miss Rwanda 2019 na Ricca Kabahenda wabaye Nyampinga w’Umuco [Miss
Heritage].
Ni mu gihe mu bakobwa bakiraga abantu (Protocol), harimo
Mwiseneza Josiane ufite ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.
Aba bombi basanzwe ari inshuti magara. Mu kiganiro
yahaye InyaRwanda, Josiane yavuze ko yishimiye intambwe mugenzi we yateye.
3.The
Ben yagaragiwe n’abazwi kuri murandasi
The Ben yari yateguye imodoka ye yihariye ari kumwe na
Parrain we Jimmy basanzwe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bombi bari
mu modoka yo mu bwoko bwa ‘Barbus’ isanzwe igura Miliyoni 700 Frw, igakodeshwa
Miliyoni 1 Frw ku munsi.
Umushoferi wamutwaye yabwiye InyaRwanda, ko asanzwe
ari umukunzi w’ibihangano bya The Ben, bityo ko byabaye amavuta yabaye amata
kuri we!
The Ben kandi yari yateguye imodoka yarimo abasore b’ibyamamare
n’abandi barimo nka Igor Mabano, K8 Kavuyo, Christopher, Andy Bumuntu n’abandi.
Bamuherekeje kugeza ubwo yatangaga inkwano mu muryango
wa Uwicyeza Pamella, ari nako bagenda bamufasha gutaramana n’abakunzi be.
4.Basusurukijwe
inshuro ebyiri n’Itorero Ibihame by’Imana
Itorero Ibihamye by’Imana rigizwe n’abahungu gusa
b’Intore batanze ibyishimo bisendereye nyuma yo kwigaragaza mu byiciro bibiri.
Babanje kwigaragaza mbere y’uko Uwicyeza Pamella agera
mu byicaro yari yateguriwe, bongera kubyina ubwo Pamella yamaraga gusangira The
Ben.
Iri torero rizwi cyane muri iki gihe, ryifashishije
indirimbo n’imbyino bya Kinyarwanda byakoze benshi ku mutima bishimira uko
babasurukije. Ibihame by’Imana bari kwitegura gukora igitaramo cy’abo muri
Mutarama.
Iri torero ryatangiye mu 2013. Rigamije kwigisha umuco
nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka
menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.
Ibihame by’Imana bamaze kubyina mu bitaramo
bitandukanye nko muri Hobe Rwanda, igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cya Jules
sentore n’ibindi bitaramo bitandukanye.
5.Umwana
yambuwe ‘Microphone’
Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wagerageza kuguyaguya
Uwicyeza Pamella yifashije ibihozo yambuwe indangururamajwi n’umusangiza w’amagambo.
Uyu mwana yari amaze umwanya munini aririmba zimwe mu
ndirimbo zamamaye mu Kinyarwanda, ubundi akanyuzamo agakoresha amagambo yo
gutaka Pamella.
Amagambo yakoreshaga n’ijwi rye, byatumaga
amarangamutima ya The Ben na Pamella azamuka, ariko ijambo rye ryarangiye nyuma
y’uko ‘MC’ amwatse indangururamajwi yakoreshaga.
InyaRwanda yamenye ko uyu mwana ari uwo mu muryango wa
Pamella, ndetse amaze igihe agaragaza impano y’ubusizi.
6.Nta
cyamamare mpuzamahanga kitabiriye ubukwe
Mbere na nyuma y’uko The Ben asohoye integuza y’ubukwe
bwe, byaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ahanini bitewe n’uburyo ari
umuhanzi Mukuru uhora ahazwe ijisho na benshi.
Ibi byakurikiwe no kuvuga ko kureba ubukwe bwe
bizasaba kwishyura ibihumbi 50 Frw kuri website ye na Pamella, nyuma igiciro
cyaje gukabanuka.
Amafoto ye bwite, amafoto ari kumwe na Pamella yaciye
ibintu ku mbuga nkoranyambaga buri wese atanga ibitekerezo uko abitekereza.
The Ben ariko ntiyasibye kuvuga ko ubukwe bwe
buzitabirwa n’ibyamamare, ariko siko byagenze mu muhango wo gusaba no gukwa,
kuko nta n’umwe wahagaragaye.
Birashoboka ko bazitabira ubukwe bwe tariki 23 Ukuboza
2023. Nta ‘Live’ y’ubukwe bwe yigeze ibaho, birashoboka hazarekanwe ubwo
azakora kuri uriya munsi.
7.Umutekano
wari wakajijwe mu buryo bwose
Mbere y’uko umunsi wo gusaba no gukwa ugera, abatumiwe
bagiye bakira ubutumwa bugira buti “….. (amazina y’uwatumiwe), umuryango wa
Pamella na The Ben banejejwe no kubibutsa umunsi w’ubukwe bw’abana babo tariki
15 Ukuboza 2023 saa munani zuzuye, Jalia Garden Rusororo.”
Munsi y’ubu butumwa hariho Code werekanaga, ubundi
ugahabwa uburenganzira bwo kwinjira.
Buri wese winjiye mu bukwe yari yashyizwe kuri Liste,
ndetse babanzaga kureba niba koko waranditswe, basanga utariho ugasaburiyo
cyangwa se ugashaka ukundi winjira.
Hari Polisi ishinzwe umutekano mu nkengero z’ahabereye
ubukwe, imbere hari abasore b’ibigango basanzwe bifashishwa mu kurinda
umutekano mu bitaramo binyuranye.
8.Israel
Mbonyi yaririmbiye abageni
Israel Mbonyi yubatse umubano ukomeye ku bahanzi baririmba
indirimbo z’Isi; yari inshuti y’akadasohoka ya Nyakwigendera Yvan Buravan.
Uyu muhanzi witegura gukora igitaramo cye tariki 25
Ukuboza 2023, yari mu batashye ubukwe bwa The Ben ndetse yari yicaye mu ntebe z’inyuma
ye.
Ubukwe bugana ku musozo, yasohotse hanze ajya gushaka
abacuranzi ba gitari, ubundi ababwira indirimbo ashaka kuririmbira The Ben.
Uyu muramyi yaririmbye indirimbo ye yise ‘Hari Impamvu’,
ndetse na ‘Karame’. Ageze ku ndirimbo ‘Nina Siri’, The Ben yamufashije
kuyiririmba, abantu barizihirwa.
Israel Mbonyi kandi yasabye The Ben kumusanga mu
ngamba, ubundi baririmbana indirimbo yamamaye mu buryo bukomeye ‘Ndaje’.
9.The
Ben na Pamella bagiye ku ruhimbi
The Ben na Pamella bari bateguye amafunguro yihariye
kuri buri wese, byaterwaga n’icyo washakaga kurya no kunywa.
Kandi byari byashyizwe ku meza anyuranye ku buryo
byoroheraga buri wese bitewe n’uruhare yabaga anyuzemo.
Ariko kandi imbere y’aho hari ahantu hateretse ibisabo
birimo amata- The Ben na Pamella bahageze, maze Pamella acunda amata ahereza
The Ben arasoma ashira inyota.
Yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko urugo rw’abo
ruzaba urugendwa, kandi bazatanga batunganirwe.
10.Massamba
yinjiye Pamella asanganira na The Ben
Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba
Intore niwe waririmbye ubwo Uwicyeza Pamella yasanganiraga umukunzi we The Ben
mu birori bikomeye byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023.
Massamba yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze z’ibihozo
aririmba Pamella asanganira umukunzi we The Ben.
Mu bukwe hagati, Massamba yasabye The Ben kwegera
imbere bafatanya kubyina, ubundi anasaba Uwicyeza kumusanga mu ngamba bafatanya
kubyina.
Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kanjongera’ yahise afata indege yerekeza hanze y’u Rwanda, kuko hari ubundi bukwe yagombaga kuririmbamo.
Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gabby Kamanzi
Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver yari muri iki gitaramo
Umunyamuziki Christopher aganira na mugenzi we mbere y'amasaha macye ngo The Ben atange inkwano
Umuraperi K8 Kavuyo ari mu bambariye The Ben, aha bari bakiri mu modoka
The Ben yageze ahabereye ubukwe ari mu modoka yo mu bwoko bwa 'Barbus'
The Ben avuga ko umunsi ahura na Pamella wabaye udasanzwe mu buzima bwe
Umuraperi K8 Kavuyo wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Acapella'
Aimable Twahirwa wo muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Israel Mbonyi na Uncle Austin
Umuhanzi Igor Mabano [Uri iburyo] ari mu baherekeje The Ben gusaba no gukwa
Imodoka Uwicyeza Pamella yahawe nk'impano yari iparitse ahabereye ubukwe
The Ben na Pamella ku munsi udasanzwe mu buzima bw'abo
Israel Mbonyi yaririmbye mu bukwe bwa The Ben, amushimira intambwe yateye mu buzima bwe
The Ben ahoberana n'umubyeyi we
Umunyamakuru uzwi nka 'Bianca' ari mu bitabiriye ubu bukwe
Dj Marnaud yasusukije abitabiriye ubu bukwe
THE BEN YARIRIMBIYE UMUGORE WE AMWIFURIZA IKAZE MU MURYANGO
ISRAEL MBONYI YATUNGUYE THE BEN MU BUKWE BARARIRIMBANA
Kanda hano urebe amafoto yaranze ubukwe bwa Pamella na The Ben
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO