Kigali

Aba mbere bageze mu ihema rigiye kuberamo igitaramo cya Dany Nanone-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/12/2023 20:14
0


Dany Nanone umaze imyaka 15 atangiye by'umwuga umuziki, agiye gukora igitaramo kitezweho gusiga amateka. Ni igitaramo cyo kumurika Album ye yise 'Iminsi Myinshi'.



Muri Camp Kigali [KCEV], Dany Nanone agiye kumurika Album ye yise 'Iminsi Myinshi' kikaba ari nacyo gitaramo cya mbere kuva muri 2009 uyu muraperi wabigize umwuga ateguye.

Ni igitaramo kitezweho gutanga ibyishimo bisendereye aho abantu batangiye kwinjira kuva mu saa kumi n'ebyiri z'uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza, bakiranwa urugwiro maze bakerekana tike zabo, ubundi bakerecyeza mu byicaro bateguriwe.

Abakobwa bo muri Kigali Protocal ni bo bakira abakunzi b'umuziki nyarwanda bitabiriye igitaramo nk'uko bakomeje kugaragara bashyigikira uyu muhanzi yaba mu bihe by'ikiganiro n'itangazamakuru.

Banabigaragaje ku kibuga cy'indege ubwo bajyaga kwakira umuhanzi Drama T umunyamahanga rukumbi watumiwe muri iki gitaramo.

Mu bandi bahanzi bategerezanijwe amatsiko harimo Butera Knowless na P Fla, aba bakaba batanakunze kugaragara mu bitaramo, bituma inyota y'ababa bifuza kubabona ihora ari nyinshi kimwe n'ubuhanga bwabo mu muziki.

Hari kandi n'abahanzi barimo Christopher Muneza, Juno Kizigenza, Chris Eazy, Ariel Wayz, Afrique hanitezwe ko hashobora kuza gutungurana n'abandi benshi.

Dany Nanone yize muri Kaminuza y'u Rwanda aza gusubika ageze mu mwaka wa Kabiri, imbaraga nyinshi azishyira mu muziki, yumvise atanyuzwe yiyemeza kujya kwiga umuziki yakurikiranye mu ishuri  ry'umuziki n'ubugeni ry'u Rwanda aho yasoreje aya masomo kandi yayafatanyaga naya Kaminuza yigaga muri ICK mu ishami ry'Itangazamakuru.

Yakoranye n'abahanzi banyuranye barimo n'abaza kumushyigikira zimwe mu ndirimbo z'uyu muhanzi zitezweho kuza gutigisa Camp Kigali kakahava zirimo Forever, Confirm, My Types, Nasara, Amanyarwanda ni izndi nyinshi.

Iki kikaba ari kimwe mu bitaramo byari bitegerezanijwe amatsiko menshi mu bisoza umwaka wa 2023 kandi byitezweho gusiga isomo mu gutegura ibitaramo by'umwihariko n'uko umuhanzi akwiye kwitwara ku rubyiniro.Abantu bakomeje kwinjira muri Camp Kigali ahagiye kubera igitaramo cya Dany NanoneIgitaramo cya Dany Nanone gifite igisobanura gikomeye ku muziki nyarwanda by'umwihariko injyana Hip HopImyaka ibaye 15 Dany Nanone akora umuziki uyu munsi usa nk'ubunani kubamukunze kuva icyo gihe cyoseIhema ryarimbishirijwe kwakira igitaramo cya Dany NanoneDany None agiye kumurika Album yise 'Iminsi Myinshi'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND