Kigali

The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/12/2023 19:30
2


Mu muhango waranzwe n'udushya tudasanzwe, Mugisha Benjamin [The Ben] yasabye anakwa Uwicyeza Pamella bamaze imyaka igera kuri 4 bakundana byeruye.



The Ben wari wambaye umwitero mwiza afite inkoni mu ntoki isa n'ingofero yari yambaye, yari yacyereye gusaba no gukwa umugeni we Uwicyeza Pamella basezeranye mu mategeko muri Kanama 2022.

Uyu muhanzi wari uherekejwe n'abarimo abafite izina rizwi mu ruhando rw'imyidagaduro rwagati, mu birori kwihangana byamunaniye ataka ubwiza Uwicyeza wamutwaye umutima yifashishije indirimbo ye yashyize hanze kuwa 07 Kamena 2023 yise 'Naremeye'.

Yanagize kandi umwanya wo guhimbaza Imana yemeza ko atigeze akunda Yesu Kristo wamucunguye nk'uko biri uyu munsi, maze amarangamutima aramurenga arapfukama, Uwicyeza Pamella na we atazuyaje ashyira amavi hasi, bigaragaza ko yiyemeje kumukurikira muri byose.

Masamba Intore ni we wasohoye umugeni mu gihe itorero Ibihame by'Imana bari mu basusurukiye abitabiye uyu muhango. Mu bagaragiye Uwicyeza Pamella harimo abakobwa bamamaye mu marushanwa y'ubwiza nka Jordan Mushambokazi.Uwicyeza Pamella ubwo yageraga mu ihema ryabereyemo uyu muhango wo gusaba no gukwaThe Ben yaririmbiye Uwicyeza Pamella yifashishije amagambo y'imitoma ari mu ndirimbo yeThe Ben ari kumwe na Uwicyeza Pamella Masamba Intore ni we wasohoye umugeni mu ijwi ryiza rye rikundwa na benshiJimmy, inshuti y'igihe kirekire ya The Ben ni we wari uyoboye abamugaragiye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kirihahira1 year ago
    uyumwaana umuntu wamusokoje amufitiye ishyari pe , natubwire aho yisokoreje natwe ntituzamenye ninzira ijyayo
  • Tuyishime blaise 1 year ago
    Turabashyijyicyiye rwose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND