Kigali

Umukwe muri Brabus ya Miliyoni 700Frw: Ibirori bya The Ben na Pamella birarimbanije

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/12/2023 16:38
0


Mugisha Benjamin [The Ben] yageze muri Mlimani Jalia ari mu modoka yo mu bwoko bwa Brabus ikodeshwa mu masaha 12 asaga Miliyoni 1Frw.



Itariki yari itegerejwe na benshi ya 15 Ukuboza 2023, umunsi The Ben asaba akanakwaho Pamella bamaze imyaka 4 bakundana wageze.

The Ben yageze mu busitani bwateguriwe kuberamo ibi birori mu modoka y'umuturika yo mu bwoko bwa Brabus yasohotse muri 2021 ikaba ihagaze ibihumbi 550 by'amadorali bivuze agera muri Miliyoni 700Frw.

Umushoferi wari utwaye uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko uwifuza gukoresha iyi modoka mu birori bye cyangwa se kuyikodesha mu masaha 12 yishyura igihumbi cy'amadorali bivuze mu manyarwanda Miliyoni 1.2Frw.

Muri ubu bukwe, The Ben yagaragiwe n'abahanzi bagenzi be barimo K8 Kavuyo, Andy Bumuntu, Christopher, Ally Soudy na Igor Mabano.

Yashyigikiwe kandi n'abandi bazwi mu myidagaduro nyarwanda barimo Alex Muyoboke, Israel Mbonyi aza kuburirimbamo, Uncle Austin, David Bayingana na Mwiseneza Josiane.

The Ben na Pamella bamenyanye mu 2019, urukundo rwabo ruza gukomera kugera ubwo bemeranije kubana mu 2021 basezerana imbere y'amategeko mu 2022.

Kuwa 23 Ukuboza 2023 ni bwo aba bombi bazasezerana imbere y'Imana banakirire abashyitsi babo muri Kigali Convention Center mu muhango witezweho kuzitabirwa n'ibyamamare bitandukanye birimo n'abahanzi bakomeye mu Karere.

The Ben yagiye gusaba ari mu modoka yo mu bwoko bwa Brabus ihagaze Miliyoni 700FrwAhantu harimbishirijwe n'imiryango wa Pamella kwakiriramo umukwe, umuryango n'inshuti


Ifoto ya mbere ya The Ben nyuma y'uko ageze muri 'Salle' igiye kuberamo umuhango wo gusaba no gukwa umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu birori binogeye ijisho byabereye kuri Jalia Garden








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND