Umwaka wa 2023 waranzwe n'amavugurura agaragara muri Minsiteri y'Urubyiruko kuri ubu yamaze kugirwa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterembere ry'Ubuhanzi nyuma y'igihe gito ishyizwe mu biganza bya Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na Sandrine Umutoni basabwe na Perezida Kagame gusohoza inshingano zabo neza banagerageza kugendana n'ibishya.
Hagamijwe gushaka ikiri cyiza iteka hakorwa amavugurura kandi binajyanirana naho Isi igeze n'igishobora kuba cyazanira iterambere igihugu kuri ubu ikintu kiri kugarukwaho cyane ni amavugurura yakozwe muri Guverinoma.
Muri izo mpinduka zakozwe harimo kuba Minisiteri y'Urubyiruko yongerewe inshingano inahabwa izina rishya aho yagizwe Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.
Ikintu gisobanuye byinshi kandi ubona ko kirimo kureba kure unavuze ko ari umushinga umaze igihe utegurwa ntabwo waba wibeshye wumvise ijambo neza ukanasesengura ijambo rya Perezida Kagame ryo kuwa 30 Werurwe 2023 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah.
Muri iryo jambo haraho Perezida Kagame yumvikanye abwira Minisitiri mushya ko hakenewe impinduka zishingiye kuho Osi igeze ati"Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho ariko mutibagiwe ibyo uburere butwigisha ndetse nta muntu ubu utarahanyuze abahanyuze rero mbere bafite byinshi byo kwigirwaho."
Nyuma kandi muri iyi Minisiteri hongewemo imbaraga za Sandrine Umutoni wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, ibintu Perezida Kagame yagaragaje ko bigamije kugira ngo yaba abari n'abategarugori bisange mu bikorwa bitandukanye byayo.
Perezida Kagame yasabye ko hatekerezwa ku rubyiruko kuko arirwo ejo hazaza h'u Rwanda ariko hatirengagije ubuzima bwarwo bwa none
Gushyira imbaraga muri iyi Minisiteri bikaba bisobanuye byinshi kuko kugeza ubu u Rwanda rugizwe na 65.3% by'urubyiruko nk'uko bigaragazwa n'imibare ishingiye kwibarura riherutse gukorwa.
Kuba yahuzwa n'ubuhanzi bikaba ari amavugurura agaragaza kureba kure cyane ko burya bishingira ku nkuru zo kubarwa kandi u Rwanda rufite nyinshi kandi zihariye,bikanajyana naho isi igeze kuri ubu ibintu byerekana ko igihe cyari kigeze ngo bugire aho bubarizwa cyane mu buryo bwihariye kandi busobanutse.
InyaRwanda tukaba twifuje kugaruka mu buryo bw'incamake ku buzima bwa Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na Sandrine Umutoni ba Minisitiri muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.
Kugira ngo wumve ko uwavuga ko Leta ari umubyeyi ataba abeshye kubera igeregeza kurebera abo iyoboye ushingiye ku bushobozi aba bombi bafite bitanga icyizere ko mu gihe kitari icya kure hazagara impinduka ntakabuza mu mibereho y'urubyiruko rutari ruke byumwihariko rutuzwe n'ubuhanzi.
Ubwo turavuga gucyemuka kwibibazo bya hato na hato bigaragara mu marushanwa anyuranye urugero nk'ay'ubwiza, ibibazo by'abanyamideli yaba abayihanga n'abayimurika, abanyamuziki, abahanga mu guhanga imivugo, abanditsi n'abandi banyuranye.
Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah Ubwo Dr Utumatwishima yarahiraga inshingano zo kuyobora Minisiteri y'Urubyiruko yamaze guhindurirwa izina ikanongerwa inshingano
Utumatwishima Minisitiri muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi mbere y'uko ahamagarirwa izi nshingano muri Werurwe 2023, yari asanzwe akora muri serivisi z'ubuvuzi nk'umwe mu bahanga mu birebana no kubaga abarwayi yanabaye kandi Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bitandukanye birimo Kinihira, Ruhengeri na Rwamagana.
Mu birebana n'amashuri yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y'u Rwanda, icyiciro cya gatatu agisoreza muya Manchester yo mu gihugu cy'u Bwongereza, ubu ari gukorera impamyabumenyi y'ikirenga muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suede.
Yagiye akora amahugururwa n'ubushakashatsi mu buvuzi harimo n'ayo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Uyu mugabo w'abana 3 barimo abakobwa babiri n'umuhungu umwe azwiho kugira indangagaciro yo gukunda igihugu bikiyongeraho no kugikundisha abandi.
Yakoranye n'urubyiruko mu bihe bitandukanye yanabaye umwe muri ba Komiseri b'Umuryango wa RPF Inkotanyi muri 2013 ,mu bihe bitandukanye yumvikanye ashishikariza urubyiruko kwiteza imbere bakorera mu mujyo uzira amacakubiri kandi banarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Dr.Utumatwishima azwiho gukurikiranira hafi ibikorwa bitandukanye by'ubuhanzi binajyanirana n'amakuru y'imyidagaduro bishimangirwa n'inyunganizi agenda atanga ku biba bigezweho mu gihugu nk'aho yumvikanye akangurira abanyamuziki gukorera hamwe.
Aho yasabye abafana kudahanganisha abahanzi urugero nka The Ben na Bruce Melodie ahubwo bakwiye gushyigikirwa bose kimwe bagakomeza kuzamura idarapo ry'igihugu imahanga, avuga ko hakwiye kuzategurwa igitaramo kibahuza kuko byatanga ibyishimo byimbitse bikanakomeza umujyo igihugu kihaye wo gusenyera umugozi umwe.
Mu kiganiro kandi aheruka kugirana na Kiss FM imwe muri radiyo zihagaze neza mu Rwanda ,yatunguranye yumvikanisha ko akurikirana ibiganiro binyura kuri You Tube ,ibintu byatunguye abanyamakuru barimo Sandrine Isheje bari bamwakiye muri Breka Fast Withe The Stars,bibaza uko abihuza n'akazi gakomeya aba afite.
Ageze kugusaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka ati"Umugani wa Kasuku ni ugushaka akarimo k'amaboko" kumva ko akurikira Kasuku umwe mu bantu bashyushya imyidagaduro ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu buryo bwihariye nabyo bishimangira ko agerageza igishoboka cyose ashaka amakuru yihariye yamufasha gukomeza kuyobora urubyiruko rw'u Rwanda mu nzira nzima.
Yifashishije imvugo y'akarimo k'amaboko avuga ko ari ngombwa kugira inzozi ngari n'imishinga yagutse ariko mu gihe bitaragerwaho ntacyakabujije urubyiruko gukomeza gukora ibishoboka ngo rubashe kuramuka.
Minisitiri Sandrine UmutoniSandrine Umutoni inzobere mu bubanyi n'amahanga, akaba n'inararibonye mu buhanzi ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w'Urubyiruko
Sandrine Umutoni yahawe izi nshingano ku wa 22 Kanama 2023 ni nyuma y'imyaka 7 yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation,umuryango watangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu wa 2001, ugamije gutanga umusanzu mu iterambere ry'ubuzima, uburezi no kubaka muri rusange umuryango mugari w'abanyarwanda
Igihe yamaze akora mu Imbuto Foundation yakoze inshingano ze neza byanamwaguriye amarembo mu buryo bwo kwiyungura ubumenyi no kumenyana n'abandi bantu.
Ni umubyeyi ukunda igihugu aho mu byo akora byose aharanira iterambere ry'umuryango mugari w'abanyarwanda, uburezi, guteza imbere uruganda rw'ubuhanzi.
Mu birebana n'amashuri,yasoreje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry'Ububanyi n'Amahanga muri Kaminuza ya Agnes Scott iherereye muri Leta ya Georgia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu rurimi rw'Igifaransa n'icyemezo cy'ubuhanga mu gusemura byose yakuye muri Kaminuza ya Georgia State.
Avuga neza indimi zirimo Igifaransa, Icyongereza n'Ikinyarwanda n'ubumenyi butari bubi mu rurimi rw'Icyesipanyolo. Mu bindi bikorwa Sandrine Umutoni yagiye akora harimo ibigamije iterambere ry'ubuhanzi mu bihugu birimo Leta z'Ubumwe za Amerika n'u Rwanda.
Mu myaka kandi yamaze akora mu Imbuto Foundation, umwe mu mishinga ikomeye kandi yamamaye cyane irimo uw'Ubuhanzi Arts watangijwe mu mwaka wa 2018,hagamijwe guteza impano z'urubyiruko nyarwanda imbere mu muziki, imideli, ururimi, kubyina, kwandika, gukina filimi n'ikinamico n'ibindi.
Ubushobozi bwa Minsitiri Dr Utumatwishima na Umutoni bukaba bwerekana ko ntakabuza inshingano bahamagariwe gukora bamaze iminsi bakora neza ziyongereyeho izo guteza imbere ubuhanzi babisanisha n'aho isi igeze nk'uko Perezida Kagame yabibasabye bazabasha kubigeraho.
Kandi umuhanzi akarushaho kugira umurongo n'uburenganzira bumurengera ku bihangano bye no mu mikorere ye bukiyongera kimwe no kurushaho kubumenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga.Ifoto y'urwibutso ya Perezida Kagame na Minisitiri Dr Utumatwishima ari kumwe n'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO