RFL
Kigali

‘Kigali Family Night’ yatangijwe na Hubert Sugira yakiranwe yombi n’abubatse – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/12/2023 7:43
0


Imiryango yaturutse impande n’impande mu gihugu, yahuriye muri gahunda yihariye yiswe ‘Kigali Family Night’ yatangijwe na Hubert Sugira, aho ku nshuro ya mbere imiryango yabashije kwitabira yaganirijwe byinshi ku byerekeranye n’umuryango.



Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, hatangijwe gahunda y’umugoroba w’umuryango yiswe ‘Kigali Family Night,’ aho imiryango myinshi haba imito ndetse n’irambye mu rushako yahuriye kuri ParkInn Hotel ikaganira n’inzobere mu mibanire y’abashakanye n’abantu muri rusange, Hubert Sugira Hategekimana wanagize iki giterkerezo; Pastor Hortense Mazimpaka uyobora itorero rya Believers Worship Center akaba n’umushoramari Dr Muyombo Thomas, ndetse n’umuryango wa Ngarambe.

Uyu mugoroba watangijwe n’umuramyi Yvan Ngenzi, ataramira abari aho mu ndirimbo nyinshi ziramya Imana zirimo ‘Ni iki cyatuma ntagushimira,’ ‘Yesu ari mu mutima,’ n’izindi nyinshi kuko yahawe umwanya uhagije.

Abari bateganijwe bahawe umwanya baganiriza iyi miryango ku biranga umuryango mwiza, ndetse bagerageza kubumvisha ko nta kintu na kimwe gikwiye gusenya urugo. Bose mu nararibonye zabo, basangije abari aho ubuhamya bwabo muri macye, bamwe mu bagize imiryango yari yitabiriye babaza ibibazo bibafashna kumenya uko bakwiye kwitwara mu ngo zabo.

Ibi biganiro byashimangiye ko mu gihe ahandi hose byanze, nta handi wabonera amahoro n’ibyishimo hatari mu muryango.

Umushyitsi mukuru muri uyu mugoroba ngarukakwezi watangizwaga ku nshuro ya mbere, Umuyobozi Mukuru muri MIJEPROF Ushinzwe Iterambere ry'Umuryango no Kurengera Umwana, Umutoni Aline, yashimiye Hubert wagize iki gitekerezo cy’ingirakamaro ku muryango Nyarwanda.

Yagize ati: “Kuba umuryango usigaye uri kuri gahunda y’ibiganiro inzego zitandukanye ziganiraho, ni uko umuryango ari uw’agaciro cyane.”

Yashimangiye kandi ibyo Paul Kagame yagiye avuga ku muryango, avuga ko ari ibyo kwishimira kuba Imana yarahaye abanyarwanda umuyobozi mwiza uha agaciro umuryango, ndetse ko bikwiye gutera imbaraga imiryango nyarwanda.

Yashimiye imiryango yitabiriye iyi gahunda ku bwo kwigomwa kwabo bakagaragaza ko bafite umuryango ku mutima kandi ko biteguye kugira ibyo bahindura kugira ngo imiryango igize umuryango mugari w’u Rwanda irusheho kuba myiza.

Mu izina rya Minisiteri, Aline Umutoni yatangaje ko bishimiye kwakira Hubert nk’umufatanyabikorwa mushya bungutse uje kubakorera mu ngata binyuze muri iyi gahunda yatangije, yongeraho ko no mu yandi mezi ari imbere bazakomeza kwitabira ‘Kigali Family Night.’

Yagize ati: “Ku bitabiriye, batekereza ko ibibi biri mu muryango ari byo byinshi, mu by’ukuri ndibaza ko turi busubireyo tubona ko n’imiryango myiza ishoboka, icyizere kirahari kandi n’imiryango y’ejo hazaza yubakitse nayo irashoboka. Ariko bizadusaba ko twese tubishyiramo imbaraga n’ubushake.

Nimureke rero twese dukomeze dushyire hamwe twubake umuryango nyarwanda ariko duhereye kuri wa wundi wacu, kugira ngo imiryango myiza igaragaza ubudasa bw’igihugu cyacu, ariko mbere na mbere ya miryango myiza tuzubaka izabe ishema rya buri wese uri hano.”

Ku nshuro ya mbere y’iyi gahunda, amatike yashize rugikubita ariko abantu kuko bari banyotewe no kuza kumva izi nyigisho bakomeza kwishyura kugeza ubwo bamwe bahageze bakabura imyanya bicaramo.

Ku nshuro ya kabiri, ‘Kigali Family Night’ izaba umwaka utaha muri Werurwe 2024, bazaba baganira ku ruhare rw'umugore mu kubaka umuryango mwiza, kubera ko bizaba ari mu kwezi ku mugore, naho muri Mata 2024 bazaganira ku ngaruka za Jenoside ku muryango, kubera bizaba ari mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ni mu gihe mbere yaho, bazaba bahereye ku ruhare rw’umugabo nk’umutwe w’urugo mu kubaka umuryango mwiza, ariko buri kwezi bazajya baba bafite insanganyamatsiko bagomba kugarukaho.

Mu mafoto, reba umunsi wa mbere wa 'Kigali Family Night'


Reba hano andi mafoto menshi yaranze umugoroba wa 'Kigali Family Night'  

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND