Kigali

Rubingisa yagizwe Guverineri, Barore ahabwa inshingano zo kuyobora RBA

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:14/12/2023 20:41
0


Mu Itangazo ryashyizweho ahagaragara n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe Primature ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane rigaragaza ko Rubingisa Pudence na Barore Cleophas bari mu bayobozi bahawe inshingano.



Pudence Rubingisa wari umuyobozi w'umujyi wa Kigali, yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba ndetse umunyamakuru Barore Cleophas agirwa umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru (RBA) nkuko bigaragara mu Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente.

Itangazo ryashyizweho ahagaragara n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki ya 14 Ukuboza 2023 rigaragaza abayobozi bahawe inshingano na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu bayobozi bahawe inshingano harimo uwari umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.

Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC), Barore Cleophas, yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru (RBA). 

Mubgihe Ayanone Solange nawe umaze imyaka myinshi mu Itangazamakuru wanayoboye Radiyo izuba yagizwe Umujyanama mu nama Njyanama y'umujyi wa Kigali.

Intara y'Iburasirazuba yari imaze hafi amezi abiri nta muyobozi ifite nyuma y'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuye mu Nshingano uwari Guverineri, CG Rtd Gasana Emmanuel, tariki ya 25 Ukwakira 2023 wahise anatabwa muri yombi akekwaho ibyaha bibiri.


Uwari Mayor w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Ayanone Solange agirwa Umujyanama mu nama Njyanama y'umujyi wa Kigali


Cleophas Barore yagizwe umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru, RBA

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND