Umunyarwenya ukunzwe n’abatari bacye, Trevor Noah ukomoka muri Afurika y’Epfo, niwe ugiye kongera kuyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy bizaba umwaka utaha ku nshuro yabyo ya 66.
Nyuma y’imyaka itatu
yikurikiranije ayobora ibi birori by’imbonekarimwe mu ruganda rwa muzika
mpuzamahanga, Trevor Noah yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora ibirori byo
gutanga ibihembo bya Grammy ku nshuro ya kane.
Ibi birori biteganijwe
kuzaba umwaka utaha ku Cyumweru, tariki 04 Gashyantare mu 2024, aho bizabera i
Los Angeles kuri Crypto.com Arena.
Mu myaka yashize, Noah
yashimiwe ubushobozi bwe bwo guhuza urwenya n’umuziki, ndetse n’uburyo
yafashaga abantu bose kwishimira ibirori, haba ababyitabiriye n’ababaga
babikurikiraniye mu ngo.
Kugaruka kwe muri 2024 GRAMMYs
ni gihamya ko ashoboye kandi agira uruhare rugaragarira buri wese mu
migendekere myiza y’ibi birori.
Abinyujije kuri Podcast
ye yitwa ‘What Now’ uyu munyarwenya n’akanyamuneza kenshi yavuze ko yishimiye
ko agiye kongera kuyobora ibi birori, nyuma yo kubiyobora neza mu 2021, 2022
ndetse no mu 2023.
Yagize ati: “Ngiye
kuyobora Grammy. Ndabyishimiye cyane. Biba bishimishije bibereye ijisho. Nishimira
Grammy kuko mba nkurikiranye igitaramo imbonankubone kandi nkabasha no gutanga ibitekerezo
mu gihe byose biri kuba.”
Noah kandi, ntazaba
ayoboye ibirori gusa kuko afite n’igihembo ahataniye mu bihembo bya Grammy mu
cyiciro cya ‘Best Comedy Album category,’abifashijwemo na album ye yise ‘I Wish
You Would (2022).’
Abaye uwa gatanu ugiye
kuyobora ibi birori mu gihe anahataniyemo igihembo. Yakiriye igihembo cye cya mbere cya Grammy mu myaka ine ishize, aho album ye yise ‘Son of Patricia’ yahigitse
izindi mu cyiciro cya album nziza ya Comedy.
Uyu munyarwenya w’imyaka 39 y’amavuko, yamamaye ku rwego mpuzamahanga nk’uwayoboraga ikiganiro The Daily Show, cyabashije kwegukana igihembo cya Emmy kuri Comedy Central channel.
Yatsindiye kandi Primetime Emmy mu 2017 abikesha iki kiganiro
cya The Daily Show cyagaragayemo Desi Lydic, Dulcé Sloan, Ronny Chieng, na
Michael Kosta, ndetse n'abaterankunga Jordan Klepper na Lewis Black.
Ibi birori bigiye kuba
ku nshuro ya 66, bizatambutswa imbona nkubone kuri televiziyo ku muyoboro wo
muri Amerika wa CBC, ndetse binyuzwe no kuri Paramount+.
Abazahatanira ibihembo
bya Grammy bizaba mu mwaka utaha, bagabanije mu byiciro birenga 90 birimo icya
Record of the Year, Album of the Year, Song of the Year, Best New Artist,
Producer of the Year n’ibindi byinshi.
Travor Noah agiye kuyobora ibirori bya Grammy ku nshuro ya kane
Agiye kubiyobora mu gihe na album ye ihataniye kimwe muri ibi bihembo
Yashimiwe ubuhanga bwe
Ibihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 66
TANGA IGITECYEREZO