RFL
Kigali

Akoresha izina rye afasha abakene! Eric Omondi yafashije undi mwana wari urwaye impyiko

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:14/12/2023 11:53
0


Umunyarwenya Eric Omondi ukomoka mu gihugu cya Kenya yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba umwana w'umukobwa yafashije afite ikibazo cy'impyiko arimo arakira ndetse abaganga bakaba baratunguwe n'uburyo uyu mwana yakize mu buryo bwihuse.



Ubusanzwe, abatazi Umunyarwenya Eric Omondi bajya bumva benshi bavuga ko ari umuntu utavuga rumwe na Leta ya kenya kubera ko buri gihe aba aharanira uuzima bwiza bw'abatuye muri Kenya byumwihariko urubyiruko. Kubwo guharanira uuzima bwiza bw'abatuye muri Kenya ntabwo akunze kuripfana.

Eric Omondi ajya akora ibitaramo akicara ku muhanda agatera abantu impuhwe akababwira uburyo hari ubukene hanyuma abantu hirya no hino bakamufasha. Ayo mafaranga ndetse n'andi bakusanya binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, niyo akoresha mu bikorwa byo gufasha abababaye cyane cyane mu gihugu cya Kenya.

Si ubwa mbere ndetse si ubwa kabiri Eric Omondi yiha intego yo gufasha umuntu ufite ubushobozi bucye mu kubona ivyo akeneye byumwihariko ku bantu bakeneye serivise z'ubuvuzi kandi zihenze.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Eric Omondi yatangaje ko atewe ishema n'uko umwana w'umuobwa witwa Shirley arimo akira nyuma yo kubagwa agahindurirwa impyiko kuko izo yari afite zari zirwaye.

N'ubwo atatangaje amafaranga yamugiyeho, Eric Omondi yatangaje ko bagerageje gushaka amafaranga yo kwishyura kwa muganga kugira ngo Shirley abagwe naho nyina aba ariwe wemera guranga impyiko ye.

Eric Omondi yatangaje ko byabaye umugisha kuko abaganga nabo batunguwe n'uburyo uyu mwana yashyizwemo impyiko nshya hanyuma zigahita zitangira gukora ako kanya kandi ubusanzwe babanza gutegereza igihe zikamenyera.

Eric Omondi yagize ati "Ku wa gatatu ushize, Shirley yarabazwe bigenda neza ndetse abaganga bavuze ko ari ubwa mbere bashyize impyiko mu muntu zigahita zitangira gukora ako kanya".

Eric Omondi aheruka gutaramira muri Seka Live yabaye ku wa 27 Kanama 2023 icyo gihe yari akubutse mu bitaramo byo gusabiriza yakoreye muri Tanzania bikamara iminsi itatu.

 

Eric Omondi yishimiye ko umwana yafashije arimo yoroherwa.


Eric Omondi aheruka mu Rwanda ubwo yari yaje muri Seka Live.


Eric Omondi asanzwe akora ibitaramo agasabiriza hanyuma abantu bakamuha amafaranga afashisha abababaye.

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND