RFL
Kigali

CANAL+ yadabagije abakunzi ba CAN ibashyiriraho Shene yihariye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/12/2023 8:27
0


CANAL+ isanzwe yerekana imikino itandukanye, igiye gutangiza ibiganiro byihariye bizajya bivuga ku Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kizaba ku wa 13 Mutarama 2024 kugeza ku wa 11 Gashyantare 2024.



Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakunzi ba ruhago, gusobanura neza no kwibutsa amateka y’Igikombe cya Afurika, iyi sosiyete yashyizeho shene yihariye yise CANAL+ CAN izajya igaruka ku makuru y’iyi mikino, yibanda ku gikombe cya Afurika  ndetse n'ibihe by'ingenzi byakiranze.

Shene ya Cyenda mu zigaragara kuri CANAL+ yashyiriweho Igikombe cya Afurika, umwihariko wayo ni ibiganiro bigaruka ku rugendo rw’amakipe yagiye yegukana ibikombe bya Afurika , mu myaka yabanje no gusesengura amakipe azitabira irya 2024.

Ibi biganiro biratangira none ku wa 14 Ukuboza 2023 kugeza ku wa 11 Gashyantare 2024. Bizaba biyobowe n’abanyamakuru b’abahanga ku Isi, barimo Lilian Gatounes, Guy Demel, Cedrick Kante, Fousseni Diawara, Nabil Djellit, Diomansy Kamara, Philippe Doucet, Claude Le Roy, Charles Mbuya, Salim Baungally na Vincent Radureau.

Uretse kugaruka ku makipe azitabira iri rushanwa, CANAL+ CAN,izaba iriho n’ibiganiro bizibanda mu kureba aho imyiteguro igeze muri Côte d’Ivoire izakira iyi mikino.


Kuri uyu wa Kane CANAL+ iratangira ibiganiro bigaruka ku mateka y'igikombe cya Africa


Igikombe cya Africa CAN, kirabura igihe gito ngo gitangire 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND