RFL
Kigali

Champions League: Paris Saint-Germain yakatishije naho FC Barcelona isoza ikubitwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/12/2023 5:05
0


Ikipe ya Paris Saint-Germain yanganyije na Borussia Dortmund ibona itike ya 1/8 naho FC Barcelona isoza ikubitwa na Royal Antwerp mu mikino ya UEFA Champions League.



Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe imikino ya nyuma y'amatsinda ya UEFA Champions League, umukino wari uhanzwe amaso na benshi ni uwo mu itsinda F Borussia Dortmund yari yakiriyemo Paris Saint-Germain kuri Signal Iduna Park saa yine z'ijoro.

Ikipe ya Borussia Dortmund niyo yatangiye umukino iri hejuru cyane ubona isatira ndetse ku munota wa 4 yabonye kufura nziza ariko itewe na Brandt ntihagira ikivamo.

Borussia Dortmund niyo yakomeje kwiharira umupira ari ko n'abakinnyi bayo nka Wolf na Reus babona uburyo imbere y'izamu ariko gutereka mu nshundura bikomeza kugorana.

Ku munota wa 17 Paris Saint-Germain nayo yabonye uburyo bwa mbere buremereye aho Kylian Mbappé yabonye umupira acenga n'umunyezamu ashyira umupira mu izamu ariko myugariro wa Borussia Dortmund witwa Niklas Sule aratabara awukuriraho ku murongo.

Amakipe yombi yakomeje gukina buri imwe ibona uburyo imbere y'izamu ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo bituma bajya ku ruhuka bikiri 0-0.

Mu gice cya kabiri n'ubundi Paris Saint-Germain yaje ishaka igitego ari ko inagera imbere y'izamu ariko Borussia Dortmund ku munota wa 50 iza kubona igitego gitsinzwe na Karimu Adeyemi ahawe umupira na Niclas Fullkrug.

Nyuma y'iminota 6 itsinzwe igitego, iyi kipe yo mu Bufaransa yahise yishyura ibifashijwemo na Warren Zaire-Emery ku mupira yahawe na Bradley Barcola.

Abatoza bo ku mpande zombi bakoze impinduka mu kibuga kugira ngo bashake intsinzi ariko kubona igitego ntibikunde.

Umukino warangiye Borussia Dortmund inganyije na Paris Saint-Germain igitego 1-1. 

Undi mukino nawo wo muri iri tsinda wari uri kuba, AC Milan yatsinze Newcastle United 2-1 bihita bituma Borussia Dortmund iyobora itsinda n'amanota 11 ikomezanya Paris Saint-Germain ya 2 n'amanota 8.

Na AC Milan nayo yari ifite amanota 8 ariko icyo yarushijwe ni ibitego izigamye aho irimo umwenda w'ibitego 3 mu gihe Paris Saint-Germain yo izigamye 1.

Indi mikino yabaye mu itsinda E, Atletico Madrid yatsinze Lazio ibitego 2-0 naho Celtic itsinda Feyenoord ibitego 2-1. Aha Atletico Madrid na Feyenoord nizo zakomeje muri 1/8.

Mu itsinda G, Manchester City yatsinze FK Crvena Zvezda ibitego 3-2 naho RB Leipzig itsinda Young Boys ibitego 2-1. Muri iri tsinda Manchester City yakomezanyije na RB Leipzig muri 1/8.

Mu itsinda H, FC Porto yatsinze Shakhtar Donetsk ibitego 5-3 naho FC Barcelona itsindwa na Royal Antwerp ibitego 3-2. Aha FC Barcelona yakomezanyije na FC Porto.


Kylian MbappĂ© yagerageje uburyo bwinshi muri uyu mukino ariko gutsinda igitego ntibyakunda 


Warren Zaire-Emery yishimira igitego 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND