RFL
Kigali

Nyuma y'amezi ane nta gihangano gishya Melody yasezeye umuziki

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:13/12/2023 22:31
0


Umuhanzi Jay Melody ukomoka mu gihugu cya Tanzania wakunzwe cyane mu ndirimbo abenshi bita iz'isi yatangaje ko yahagaritse gukora umuziki.



Nyuma y'amezi ane nta gihangano aha abafana be yewe n'igiherukaho kikaba kiri mu buryo bw'amajwi gusa, Jay Melody yahisemo gusezera mu muziki abitangariza buri wese mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.

Muri ubwo butumwa butari burebure, Jay Melody yagize ati "Mpagaritse gukora umuziki".

Jay Melody watunguye benshi avuga ko ahagaritse gukora umuziki mu butumwa nabwo bugufi cyane, ntabwo yatangaje ikintu gitumye ahagarika gukora umuziki kandi yari umwe mu bakunzwe cyane.

Jay Melody w'imyaka 26 wasezeye mu muziki igitaraganya, yakunzwe mu ndirimbo nyinshi harimo Puuh, Sawa, I need you, Nitasema ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye.


Jay Melody yatangaje ko ahagaritse gukora umuziki


Jay Melody ntabwo yari amaze igihe kirekire cyane mu muziki wa Tanzania.

Reba indirimbo Puuh Jay Melody yakoranye na Billnass igakundwa cyane

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND